Burera: Hari abumva ko abana bakiri bato batatangirwa amafaranga ya Mitiweri

Bamwe mu baturage bo mu karere ka Burera badatunze ubwisungane mu kwivuza (Mituelle de Santé), bavuga ko bazi akamaro ka mitiweri ariko kuba batayitunze ngo ni uko amafaranga bisaba kugira ngo bayitunge asigaye ari menshi kuburyo kuyabona bibagora.

Abo baturage bataratanga mitiweri abenshi bafite imiryango igizwe n’abantu benshi, bavuga ko kuba amafaranga ya Mitiweri yaravuye ku 1000 akagera ku 3000 ari imbogamizi kuri bo.

Neretsimana Théogène ufite abana barindwi avuga ko kubona amafaranga yo gutangira umuryango we wose bigoye. Kubwe ngo iyaba byashobokaga abana bakiri bato ntibajye batangirwa amafaranga ya Mitiweri byamworohera ngo kuko abo bana n’ubundi baba batinjiriza umuryango.

Agira ati “Umwana mutoya nta kintu akora, nta kintu agira gute. Ariko nibura iyo biba byarafashwe, bigafatwa bakavuga bati “buri rugo wenda nirutange 5000, nk’umugore n’umugabo bakabitanga.”

Akomeza avuga ko mbere hagitangwa amafaranga 1000, umuryango we wose wabaga ufite Mitiweri.

Agira ati “Impamvu ntafite Mitiweri ni amafaranga bazamuye menshi…badushyize mu byiciro birenze. Ibyo biturenze rero niyo mpamvu amafaranga yo gutanga tuyabura, ariko badushyize kuri makeya nk’uko twatangaga 1000, twabashaga gutangira abana bose Mitiweri.”

Abaturage twaganiriye bo mu murenge wa Kinyababa bavuga ko bazi akamaro ka Mitiweri kuburyo bazi ko iyo umuntu agiye kwivuza afite mitiweri yivuza kuri make cyane kurusha uwivuza atayifite.

Nsabimana Fabrice, umunyamabanga nshingwabikorwa w'umurenge wa Kinyababa.
Nsabimana Fabrice, umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kinyababa.

Nyiransabimana Mariam ufite abana bane yatangarije Kigali Today ko nta Mitiweri afite kubera ko amafaranga 3000 yatangira buri muntu mu muryango we atayabona.

Agira ati “…bagabanya amafaranga wenda bagashyira wenda nko kuri 2000, bashyize kuri 2000 wenda hariho abagerageza bakayabona”.

Imvura nyinshi nayo ni nyirabayazana

Nsabimana Fabrice uyobora umurenge wa Kinyababa, avuga ko umwaka wa Mitiweri ushize (2012), abaturage bo muri uwo murenge batitabiriye gutanga amafaranga ya Mitiweri uko bikwiye kubera ko ahanini ari uko muri ako gace haguye imvura nyinshi kuburyo yangije imyaka y’abaturage bityo babura aho bakura amafaranga, dore ko abaturage bo muri ako gace batunzwe n’ubuhinzi n’ubworozi.

Nsabimana avuga ko umwaka wa Mitiweri wa 2013, bafashe ingamba hakiri kare, bashishikariza abaturage ibijyanye na Mitiweri. Mu tugari hashyizwe amatsinda y’ingo 10. Ayo matsinda yitoye mo umuyobozi ushinzwe gukangurira abaturage gutanga Mitiweri; nk’uko abihamya.

Muri ayo matsinda bazajya bareba ababasha gutanga Mitiweri, abatabishoboye nabo babahuze na SACCO kugira ngo ibahe inguzanyo hakiri kare bityo batange Mitiweri, bazishyure SACCO nyuma.

Norbert Niyizurugero

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka