Deejay Adams arakangurira abahanzi gushyiramo ingufu ngo Jenoside itazasubira ukundi

Umunyamakuru Deejay Adams avuga ko byakabaye byiza abahanzi n’ibyamamare hano mu Rwanda bakoresheje izo mpano zabo, kumenyekana kwabo ndetse n’amafranga yabo mu kugira ngo ibyabaye bitazasubira ukundi.

Yagize ati « Imyaka 19 irashize. muri ibi bihe mu 1994 hari presenters, abahanzi n’abandi babarizwaga mu myidagaduro bazize Jenoside, hari n’abandi bashishikarizaga ko ikorwa.

Muri 2013, presenters, abahanzi n’abandi babarizwa mu myidagaduro bakagombye gukoresha amajwi yabo (kumenyekana, umutungo, imbaraga n’ibindi nkabyo) kubera ko bifite ububasha bunini (impact) mu guhumuriza no gufata mu mugongo abarokotse ».

Deejay Adams kandi agaya bamwe mu bahanzi icyunamo kigera ntibongere kuvuga, ntibakoreshe impano yabo mu guhumuriza Abanyarwanda. Anahamya ko injyana zose zishobora guhumuriza.
Ibi yabitangaje nyuma y’uko hari abahanzi bavuze ko injyana baririmba zitabemerera gukora indirimbo z’icyunamo. Cyane cyane havugwaga Hip Hop.Yaboneyeho no kubaha zimwe mu ngero z’indirimbo za hip Hop zakozwe n’ibyamamare byo ku mugabane wa Amerika zigamije guhumuriza.

DJ Adams akora kuri City Radio.
DJ Adams akora kuri City Radio.

Zimwe mu ngero yatanze harimo indirimbo « I will be missing you » yakozwe na Puff Daddy afatanije na Faith Evans & 112; « Life goes on » ya 2Pac; « Dance » ya Nas; « Miss U » ya The Notorious B.I.G. na 112; « The message » ya Dr. Dre na Mary J Blige hamwe na « Live in The Sky » ya T.I. na Jamie Foxx.

Yagize ati: « numbwira ko hip hop itahumuriza umuntu uri mu kababaro ubwo uranamfasha umbwire icyo abakoze izi ndirimbo bari bagamije niba atari uguhumuriza ababo babavuyemo ».

Arasaba abahanzi batigeze bagira igikorwa bakora mu cyumweru cy’icyunamo ko bitababuza kuba bagira icyo bakora muri iki gihe cy’iminsi ijana hibukwa igihe Jenoside yakorewe Abatutsi yamaze.

Umwe mu bahanzi bari baratangaje ko injyana ye itajyanye n’ibihe byo kwibuka, Bull Dogg, mu kugira icyo avuga kubyo Deejay Adams yavuze, yatangaje ko Deejay Adams afite uburenganzira bwo gutekereza muri ubwo buryo kuko adakora umuziki.

Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

uyu mu jama mukundira ko avugisha ukuri, ntajya aniganwa ijambo!mwumva ukuntu ajya abwira abahanzi ammafuti yabo nta gutinya ngo baramwikoma?tugize 3 nkawe muzika nyarwanda yatera imbere nta kabuza...

Lol yanditse ku itariki ya: 18-04-2013  →  Musubize

burya bwose no muri hiphop habamo guhumuriza? Dj adams aranyemeje noneho. sinarinzi ko agira ibitekerezo nkibi

msanii yanditse ku itariki ya: 17-04-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka