Bicamumpaka Jean Baptiste ushinzwe umubano hagati y’amashuri y’u Rwanda na Rhenanie Palatinat yavuze ko akarere ka Ruhango ariko ka mbere gahawe ibi bikoresho, akaba ari nayo mpamvu bafashe icyemezo cyo kuza guha amahugurwa aba barimu kugirango bamenye kubikoresha neza.

Akomeza avuga ko aba barimu bazakomeza gukurikiranwa kugirango nabo bazashobore kuba bakwigisha abandi kuko hari gahunda yo kuzageza ibi bikoresho mu mashuri yose y’akarere ka Ruhango.
Atangiza ku mugaragaro aya mahugurwa tariki 15/04/2013, umuyobozi w’akarere ka Ruhango wungirije ushinzwe iterambere n’ubukungu, Twagirimana Epimaque, yavuze ko iki ari igikorwa bishimiye cyane, ngo kuko guhabwa ibikoresha batazi kubikoresha ntacyo byari kuzabamarira.

Uyu muyobozi yasabye abarimu bitabiriye aya mahugurwa, kujya bahorana umwete wo kwimenyereza gukoresha ibi bikoresho ngo nibumve ko niba bahuguwe birangiriye aho.
Karekazi Emmanuel umuyobozi w’ikigo cy’ishuri ryisumbuye rwa Munini, ari mu bakurikirana aya mahugurwa yavuze ko ibi bigiye gutuma umurimo wabo ukorwa neza ndetse n’umusaruro ukaba mwisnhi ugereranyijw n’uwari usanzwe utangwa.

Ibikoresho ntara ya Rhenanie Palatinat yahaye amashuri yo mu karere ka Ruhango bifite agaciro ka miliyoni 26 z’amafaranga y’u Rwanda. Kugea ubu iyi ntara Rhenanie Palatinat imaze kugirana umubano w’ihariye n’ibigo by’amashuri mu Rwanda bigera kuri 290.
Eric Muvara
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|