Nyabihu : Yihangiye imirimo biramuhira none aragira inama bagenzi be

Bamwe mu bagerageje kwihangira imirimo bikabahira bavuga ko biba bitoroshye ariko ko bitewe n’ubuzima buba bugoye umuntu abyiyemeza kandi akabigeraho bityo akiteza imbere.

Uwimana Israel wo mu karere ka Nyabihu yatangiye kwikorera mu mwaka wa 2000 nyuma yo gupfusha ababyeyi be bombi agasigara arera barumuna be. Yatangiriye ku mafaranga ibihumbi 50 none ubu ageze ku rwego rwa Alimentation kandi afite umutungo amaze kugera kuri miliyoni eshatu.

Nyuma yo gucururiza undi muntu imyaka mu gihe cy’imyaka itanu akamwigiraho ibijyanye no gucuruza, Uwimana yafashe amafaranga ibihumbi 25 ayakodeshamo inzu, acuruza andi ibihumbi 25.

Yatangiye acuruza icyayi n’imigati n’amandazi, nyuma aza kwisunga SACCO imuguriza amafaranga ibihumbi 200,none yarazamutse, abasha kwiyubakira inzu ye, ashaka umugore.

Igice kimwe cy'aho Uwimana Israel akorera imirimo ye y'ubucuruzi.
Igice kimwe cy’aho Uwimana Israel akorera imirimo ye y’ubucuruzi.

Kuri we, asanga kuba yarageze kuri ibyo byose, abikesha gutinyuka agakoresha duke yari afite. Kugeza ubu, ibibazo byo mu rugo rwe abasha kubikemura nta mbogamizi kandi na business ye ikazamuka.

Uwimana agira inama bagenzi be yo kwiha intego bakumva ko niyo bahera ku kantu gatoya bazamuka. Aha yibanda cyane ku basore kuko ari bo usanga bakunze kwisuzugura ngo nta gishoro bategereje akazi.

Mu Rwanda buri wese ashishikarizwa kwihangira imirimo mu rwego rwo kugera ku iterambere rirambye no guharanira kwigira.

Gahunda nka Hanga Umurimo, gushishikariza abaturage kwibumbira mu makoperative, gukorana n’ibigo by’imari iciriritse nka za SACCO n’ibindi, ndetse n’izindi gahunda Leta igenda ishyiraho zifasha abaturage kugera ku ndoto bashaka kugeraho binyuze mu guhabwa inguzanyo bagashyira mu bikorwa imishinga yabo.

Safari Viateur

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka