Abajyanama b’ubuzima mu Rwanda bari imbere mu mikorere kurusha abandi bo muri EAC

Mu mahugurwa yo gukumira indwara z’ibyorezo zishobora kwambukiranya imipaka y’ibihugu bigize umuryango w’ibiguhu bya Afurika y’uburasirazuba (EAC), byagaragaye ko abajyanama b’ubuzima bo mu Rwanda bateye imbere kurusha abandi bo mu bihugu bigize EAC.

Muri aya mahugurwa y’iminsi ibiri yasojwe kuri uyu wa 17/04/2013 mu karere ka Kirehe basuye umujyanama w’ubuzima Mukantagara Alivera mu mudugudu wa Nyabiyenzi, akagari ka Bukora ho mu murenge wa Nyamugari mu rwego rwo kureba uko abajyanama b’ubuzima bakora muri rusange mu Rwanda.

Uyu mujyanama w’ubuzima yabasobanuriye uburyo abajyanama bakora muri rusange muri gahunda yo gukangurira abaturage kwirinda indwara ya malariya no kubigisha kuboneza urubyaro.

Ndabagiye Irene, umuganga ukora muri Minisiteri y’ubuzima mu Burundi avuga ko babonye abajyanama b’ubuzima mu Rwanda bo bateye intambwe igaragara kuko abo mu Rwanda bavura kandi iwabo (babita abaremeshakiyago) bo batavura kuko ubu icyo bakora ari ugukangurira abaturage kujya kwa muganga.

Abajyanama b'ubuzima bo muri Tanzania, Burundi n'u Rwanda bakurikirana amahugurwa ku gukumira indwara z'ibyorezo.
Abajyanama b’ubuzima bo muri Tanzania, Burundi n’u Rwanda bakurikirana amahugurwa ku gukumira indwara z’ibyorezo.

Dr.Ope Maurice ukora mu muryango EAC avuga ko amahugurwa nk’aya azafasha ibihugu bigize umuryango w’ibihugu bya Afurika y’Uburasirazuba gukumira indwara z’ibyorezo hakiri kare bitarateza ikibazo ku bihugu by’abaturanyi.

Umuyobozi w’akarere ka Kirehe, Murayire Protais, wasoje aya mahugurwa avuga ko abitabiriye aya mahugurwa nibasubira iwabo bazashyira mu bikorwa ibyo bigiye mu mahugurwa bityo abatuye muri ibyo bihugu bakamenya gukora ibyo abandi bakoze babishyizemo ingufu.

Aya mahigurwa yari yitabiriwe n’abajyanama b’ubuzima baturutse mu bihugu by’u Rwanda, Burundi na Tanzaniya.

Grégoire Kagenzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

abanyarwanda ni intangarugero mu bintu byose, niyo mpamvu no mu gikorwa cy’ubukangurambaga arinabo bakomeza bagafata iyambere muri kano karere k’afaurika y’iburasirazuba, ibyo rero bikaba bituma u rwanda ruba intangarugero kandi rukabera ibindi bihugu urugero rwiza.

cyiza yanditse ku itariki ya: 17-04-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka