Nyamagabe: Umurenge wa Buruhukiro wabaye uwa nyuma mu gutanga umusanzu wa Mitiweli

Mu gihe gutanga umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza mu mwaka wa 2012-2013 byasojwe tariki 31/03/2013, ubwisungane mu kwivuza mu karere ka Nyamagabe bwitabiriwe ku kigero cya 81,1% wateranyaho abafite ubundi bwishingizi butandukanye bikagera kuri 84,3%.

Umurenge wa Buruhukiro, umwe mu mirenge ikize kurusha indi mu karere ka Nyamagabe niwo uza ku mwanya wa nyuma wa 17 n’ubwitabire bungana na 68,6% habariwemo n’abafite ubundi bwishingizi, mu gihe imirenge nka Gasaka, Mugano na Mushubi yitabiriye ku kigero cya 100%. Imirenge ya Mbazi, Kibumbwe na Musange yagize ubwitabire buri hejuru ya 90%.

Umuyobozi w’akarere ka Nyamagabe wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Byiringiro Emile, asaba abayobozi b’imirenge itaritwaye neza mu kwitabira umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza mu mwaka wa 2012-2013 ko bareba aho byaturutse, maze bagafata ingamba zo kubikemura kugira ngo buzabashe kwitabirwa uko bikwiriye mu mwaka wa 2013-2014.

Ubwitabire bwa 81,1% ngo ntibushimishije nubwo nta kintu cyaba kigikozwe muri uyu mwaka w’ingengo y’imari uzasozwa mu kwezi kwa gatandatu kuko gutanga umusanzu byahagaze.

Umuyobozi w'akarere ka Nyamagabe wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage ahereza igikombe Umunyamabanga nshingwabikorwa w'umurenge wa Mushubi kubera ko bitwaye neza mu gutanga umusanzu wa Mitiweli.
Umuyobozi w’akarere ka Nyamagabe wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage ahereza igikombe Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Mushubi kubera ko bitwaye neza mu gutanga umusanzu wa Mitiweli.

Umuyobozi w’akarere ka Nyamagabe, Mugisha Philbert asaba abanyamabanga nshingwabikorwa b’utugari n’ab’imirenge bari bari gukora ubukangurambaga ko bakomeza gushyiramo ingufu hakiri kare kugira ngo mu mwaka wa 2013-2014 bazabashe kwikosora, ndetse ngo bakitabaza gukoresha ibimina hakiri kare.

Imirenge n’utugari byitwaye neza kurusha ibindi birashimirwa naho ibyitwaye nabi kurusha ibindi bikanengwa.

Tariki 28/12/2012, ibimina, utugari n’imirenge byari bihagaze neza mu gutanga umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza mu karere byahawe ibihembo, imirenge ikiri inyuma isabwa kwigira ku yindi.

Emmanuel Nshimiyimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka