APR FC na Mukura zabonye intsinzi mu mikino ibanza ya ¼ mu gikombe cy’Amahoro
APR FC yatwaye igikombe cy’Amahoro giheruka, yabonye intsinzi y’ibitego 2-1 imbere y’Isonga FC kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, mu gihe Mukura Victory Sport , iwayo kuri Stade Kamena i Huye, nayo yahatsindiye AS Muhanga igitego 1-0.
Muri iyo mikino yabaye ku wa kabiri tariki 16/04/2013, igitego cya mbere cya APR FC cyabonetse mu gice cya kabiri gitsinzwe na Ntamuhanga Tumaini ‘Titty’ ariko Isonga FC yari yanigaragaje mu gice cya mbere ntiyacika intege ikomeza gusatira.
Uko gusatira byatumye ibona igitego cyo kwishyura cyatsinzwe na Bishira Latif, ariko APR FC iza kubona intsinzi nyuma y’igitego cya kabiri cyatsinzwe na Sekamana Maxime na we witwaye neza cyane muri uwo mukino.
I Huye kuri Stade Kamena, Mukura Victory Sport yahatsindiye AS Muhanga igitego 1-0 bigoranye. AS Muhanga nubwo ariyo yari yasuye Mukura, yakinnye umukino mwiza kurusha Mukura mu ntangiro z’umukino, ndetse inabona amahirwe yo kubona ibitego ariko kwinziza imipira mu izamu bikomeza kunanirana.
Ku munota wa 44 w’umukino, nyuma y’igitutu Mukura yari imaze kotsa ba myugariro ba AS Muhanga, Yossa Bertrand ukomoka muri Cameroun yaje gutsinda igitego kimwe rukumbi cyagaragaye muri uwo mukino, ku mupira yahanahanye na Sebanani Emmanuel (Crespo).
Nubwo igice cya kabiri cyaranzwe no gusimbuza abakinnyi, ndetse n’amahirwe ku mpande zombi, ariko umukino warangiye ari igitego kimwe cya Mukura ku busa bwa AS Muhanga.

Umutoza wa Mukura, Kaze Cedric, avuga ko abakinnyi be bagombaga gutsinda ibitego byinshi bikabaha icyizere cyo kuzasezerara AS Muhanga mu mukino wo kwishyura, ariko ngo ikibuga, kandi basanzwe bakiniraho, cyababereye imbogamizi.
Kaze ukomoka mu Burundi avuga ko agiye gukosora amakosa yose abakinnyi be bakoze ku buryo yizera kuzabona intsinzi mu mukino wo kwishyura, bityo ikipe ye igakomeza muri ½ cy’irangiza.
Ali Bizimungu utoza AS Muhanga avuga ko hari bamwe mu bakinnyi be b’ingenzi yaburaga, ariko ngo akurikije uko abakinnyi bitwaye neza kandi bakinira ku kibuga kibi, yizera adashidikanya ko azabona ibitego byinshi ubwo bazaba bakinira ku kibuga cyiza i Muhanga, bagasezerera Mukura.
Imikino ya ¼ cy’irangiza irakomeza kuri uyu wa gatatu tariki 17/04/2013, aho Musanze FC yakira AS Kigali i Musanze, naho Bugesera igakina na Vision FC kuri Stade Mumena.
Imikino ya ½ cy’irangiza izakinwa tariki 07/05/2013, aho ikipe izarokoka hagatia ya APR FC n’Isonga FC izakina n’izarokoka hagati ya Musanze FC na AS Kigali. Undi mukino wa ½ cy’irangiza uzahuza ikipe izaba yararokotse hagati ya Mukura na AS Muhanga ikazakina n’izarokoka hagati ya Vision FC na Bugesera FC.
Theoneste Nisingizwe
National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|