Rayon Sport yatsinzwe na Espoir FC ibitego 2-1 mu mukino uheruka, irimo gushaka uko yakuramo ikinyuranyo cy’amanota atatu APR FC iri ku mwanya wa mbere iyirusha.

Ikaba kugirango ibigereho isabwa gutsinda Mukura Victory Sport kuri uyu wa gatandatu. Umutoza wa Rayon Sport Luc Eymael aratangaza ko agifite icyizere cyo gutwara igikombe cya shampiyona kuko hasigaye imikino irindwi, ngo ariko arasabwa yose kuyitsinda.
“Ubu dufite akazi katoroshye kuko APR FC yamaze kudusigaho amanota atatu. Gutwara igikombe biradusaba gutsinda amakipe yose asigaye harimo na APR FC tugomba kuzahura vuba.
Njyewe ndeba buri gihe umukino tugezeho, kandi njya mu kibuga bgiye gutsinda. Ubu rero icyo tureba ni umukino wa Mukura, kandi n’abakinnyi banjye nabasabye gukinana ubwitange tukayitsinda niba koko dushaka gukomeza kwizera igikombe.”
Kaze Cedric, umutoza wa Mukura iri ku mwanya wa cyenda ikaba kandi iheruka gutsindwa na APR FC igitego 1-0, avuga ko n’ubwo amaze iminsi atsindwa, ariko afite ikipe nziza, akaba ngo arimo kubigisha uko bagomba kwitwara ku makipe akomeye kugirango bazitware neza mu mikino isigaye, kuko ubu ngo bagaragaza kutigirira icyizere.
Gusa Mukura ishobora kutoroherwa no guhatana na Rayon Sport kuko izaba idafite abakinnyi bayo babiri Ngendakumana Djuma Saidi na Yossa Ngandjeu Bertrand bahagaritswe kubera ko bafite amakarita abiri y’umuhondo.
Kuri uyu wa gatandatu kandi APR FC irakina na Etincelles kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo. APR FC yari yanganyije n’iyo kipe yo mu karere ka Rubavu mu mukino ubanza, iraba ishaka intsinzi ituma ikomeza gusiga andi makipe ayikurikiye.
Gicumbi FC irakina na Musanze FC i Gicumbi, naho ku cyumweru Marine FC izakire Amagaju kuri Stade Umuganda, Kiyovu Sport ikazakina na Esperance ku Mumena, mu gihe AS Kigali iri ku mwanya wa gatatu izakina na Police FC, naho Espoir yakire AS Muhanga i Rusizi.
APR FC iri ku isonga n’amanota 46, ikurikiwe na Rayon Sport ifite 43, AS Kigali ikaza ku mwanya wa gatatu n’amanota 37. Espoir FC iri ku mwanya wa kane n’amanota 35, Police FC ikaza ku mwanya wa gatanu n’amanota 34.
Amakipe atatu ya nyuma ni Gicumbi FC iri ku mwanya wa 12 n’amanota , Esperance ku mwanya wa 13 n’amanota 11, naho Amagaju akaza ku mwanya wa 14 ari nawo wa nyuma n’amanota 10.
Theoneste Nisingizwe
National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|