Abanyarwanda batahuka bava muri congo bemeza ko FDLR yavuye Walikale yegera imipaka y’u Rwanda

Abanyarwanda 54 bari basanzwe ari impunzi mu burasirazuba bwa Congo kuri uyu wa gatanu taliki 14/3/2014 bageze mu Rwanda, bavuga ko bari barambiwe ubuzima bubi bwiganjemo umutekano batezwa n’imitwe yitwaza intwaro irimo na FDLR ibaka imisoro y’ibiribwa.

Benshi mubatashye bavuga ko bavuye muri Rutshuro na Masisi aho bari barayogojwe n’imitwe irimo FDLR na Mai Mai Nyatura byegereye Rutshuro na Masisi, bikababwira ko nibataha bazaba bagiye gusubira mu ntambara bahunze kuko bari hafi gutera mu Rwanda.

Bamwe mu Banyarwanda bahungutse.
Bamwe mu Banyarwanda bahungutse.

Ngaboyubwami Damascene uvuye Bibwe muri Masisi, avuga ko benshi mubarwanyi ba FDLR bagiye bivanga n’impunzi z’Abanyarwanda bakabafata bugwate bababuza gutaha kuko ngo FDLR yiteguye gutera u Rwanda.

Sezicyeye umwe Mubanyarwanda bari basanzwe Bukombo muri Rutshuro avuga ko kuva M23 yava mu bice yarimo, yabonye abarwanyi benshi ba Mai Mai Nyatura hamwe na FDLR baraje mu bice bya Rutshuro nka Tongo kandi bakaza n’ibikoresho byabo basoresha abaturage.

“FDLR yaje Bukombo yavuye Walikale na Mirangi kuva M23 yava aho yari yarafashe kandi bajeinshuro nyinshi kuburyo umuntu atavuga ngo umubare wabo ungana gutya.”

Aba barwanyi batashye mu Rwanda bavuga ko batashye bumva ko FDLR iva Walikale iza Rutshuro na Nyiragongo.
Aba barwanyi batashye mu Rwanda bavuga ko batashye bumva ko FDLR iva Walikale iza Rutshuro na Nyiragongo.

Bukombo iri hafi ya Mweso aho Monusco yatangaje mu ntangiriro 2013 hageze abarwanyi ba FDLR bagera 4000 bari bavuye Zambia bazanwa n’ingeze zifite ibara ry’umweru zisa n’iza Monusco.

Nsanzimana Karimunda wavuye mu Rwanda wabaga Rutshuro ahitwa Birambizo hafi ya Bukombo avuga ko FDLR zabacagaho ziza mu birunga biri hafi y’umupaka w’u Rwanda nka Nyiragongo, Karimunda avuga ko bazaga n’amaguru kandi bakazana na Mai Mai Nyatura.

Zimwe mu nkambi zirimo abanyarwanda zirimo Kizimba, Rambo na Gatsiro aho habarirwamo n’abarwanyi ba FDLR bakora ibikorwa byo kwinjiza abasore mu gisirikare.

Murengezi Jean de Dieu wabaga mu ishyamba rya Karuri Masisi avuga ko ibi bice bikoreshwa na FDLR irikuza yimuka iva mu bice yarimo yegera umupaka w’u Rwanda iva Gatoyi yegera mu kirunga cya Nyiragongo ahitwa za Rukanga aho avuga ko bari abarwanyi benshi akenshi bagenda nijoro.

Abanyarwnada bajya Kibumba bemeza ko bahasanga FDLR

Kuva taliki ya taliki 7/3/2014 nibwo abaturage bo mu mirenge ya Busasamana na Bugeshi bajya Kibumba muri Kongo batangiye kuvuga ko hazanyw eingabo zivuga ikinyarwanda kandi benshi iyo babaciyeho baganira basanga bavuga uduce two mu Rwanda nka Ndusu, Gatonde Kinigi na Mukamira.

Umwe mubaturage wabuganye na Kigali today avuye Kibumba atangaza ko benshi muri izo ngabo zibarizwa ahitwa Ruhunda no Kumbuga kibumba hafi y’umupaka w’u Rwanda aho bamwe baba bari no ku musozi wa Mujoga wegereye ikirunga cya Nyiragongo.

Undi muturage wo mu murenge wa Bugeshi utarashatse ko amazina ye atangazwa yagize ati “ ntagucyeka ko FDLR arizo zazanywe hafi y’umupaka w’u Rwanda kuko nashoboye kwivuganira nabo.”

FDLR irava walikale igana Rutshuro na Nyiragongo ku mupaka w'u Rwanda.
FDLR irava walikale igana Rutshuro na Nyiragongo ku mupaka w’u Rwanda.

Uyu muturage abajijwe ikimwemeza ko ababasirikare bazanywe ku mupaka ari FDLR asubiza ko yivuganiye n’umurwanyi wa FDLR mu Kinyarwanda gitandukanye nicyo abanyecongo bavugamo ndetse ngo amubwira ko barindiriye ko isaha igera bakinjira mu Rwanda.

Uyu murwanyi kandi ngo yabwiye umuturage ko baje biteguye kuko muri segisiyo y’abasirikare (itsinda ry’abasirikare bari hagati ya 12 na 15) ngo haba harimo abarwanyi 4 ba FDLR, abakomando 4 abandi bakaba abasirikare basanzwe, uyu muturage avuga ko bose bambaye imyenda y’igisirikare cya Kongo.

Mu gihe ibitangazamakuru bya Kongo bivuga ko u Rwanda rwongereye abasirikare benshi ku mupaka, ahubwo umuyobozi wa Sosiyete civil muri Nyiragongo Jean Claude Mambo Kawaya avuga ko nabo bafite amakuru ko FDLR yiyongereye hafi y’umupaka w’u Rwanda.

Mu kiganiro Monusco isanzwe igirana n’abanyamakuru buri wa Gatatu, muri icyi cyumweru yatangaje ko kwiyongera kw’ingabo z’u Rwanda ku mupaka kimwe na Congo bigomba gukurikiranwa na JVM ingabo zishinzwe kugenzura imipaka zashyizweho na ICGLR, naho za ndege zitagira abapirote ngo zihugiye muri Masisi na Walikale aho ingabo za Kongo na Monusco zihanganye na FDLR na PCLS.

Sylidio Sbuharara

Ibitekerezo   ( 4 )

imbeba yakurikiranye akaryoshye mumwobo ihakura inda yakabati, agapfa kaburiwe ni mpongo, ubwo bahaze ubuzima nimubareke batere ibyo imbwa yaboneye kumugezi ntibabizi, amateka ya FDLR ari hafi kurangira nabyumvishije,u rwanda umutekano umaze kuhubakwa ntacyawukoma imbere rwose, ntacyo izi nguzu zishobora kwimarira

martin yanditse ku itariki ya: 16-03-2014  →  Musubize

Leta ya congo na MONUSCO barasetsa pe, cyangwa baba bari murwenya biyita inyaryenge, Ngo twigaruriye ibice FDLR yari yarigaruriye hatanbutse imyaka 2 . Aho ni muri Rubero . Ko bajya kubashakira Rubero babasize Goma na Kibumba n’amahoro? Za ndege kabuhariwe zo zagiye za Masisi da birashoboka ko zo nabanyirazo zifite ironda .... n’ironda karere.

tegeko yanditse ku itariki ya: 16-03-2014  →  Musubize

ntacyo ubwo bakumeje kuduha makuru umwanzi natera ntazamenya ikimukubise kandi turizera ko ntaho azanyura kuko turyamiye amajanja

kajanja yanditse ku itariki ya: 15-03-2014  →  Musubize

FDLR ntabwoba iteye kuko umnota kuwundi ibyayo byarangira nta ngabo zifite ubushobozi bwo gutera u Rwanda bifitiye ni ugukanga gusa kuko barabizi ko batatinyuka RDF ihora iri maso kandi yiteguye kwikiza umwanzi.

Sibo yanditse ku itariki ya: 15-03-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka