Urumuri rutazima ruzashimangira indangagaciro zo kwitandukanya n’ikibi icyo aricyo cyose
Abatuye Akarere ka Gatsibo barashishikarizwa kumva ko urumuri rutazima atari urwo kwizera gusa, ko ahubwo ruzanashimangira indangagaciro zo kwitandukanya n’ikibi icyo aricyo cyose.
Ibi ni byo byagarutsweho ubwo hari mu muhango wo kwakira urumuri rutazima mu Karere ka Gatsibo, kuri uyu wa kane tariki 13 Werurwe 2014, uyu muhango ukaba wabereye ku rwibutso rukuru rwa Kiziguro ahaguye imbaga y’abantu benshi mu gihe cya Jenoside.

Minisitiri w’umuco na siporo, Mitali Protais, wari umushyitsi mukuru muri uyu muhango, yibukije abatuye Akarere ka Gatsibo ko urumuri rutazima rugaragaza umucyo wasimbuye umwijima. Ati: “iki ni ikimenyetso cyashyiriweho kugira ngo buri Munyarwanda wese ajye azirikana icyo bimwibutsa”.
Akarere ka Gatsibo Gafite umwihariko kuri Jenoside kuko niko karere kageragerejwemo ko Jenoside ishoboka, ahagaragaye ubwicanyi kuva mu myaka ya 1990 ndetse no mu myaka ya 1963-1964. Mu gihe cya Jenoside, Murambi ni hamwe mu habaye ubwicanyi bukabije nyuma y’urupfu rwa Habyarimana.

Gatete Jean Baptiste wayoboye icyahoze ari komini Murambi kuva 1989-1993 (ubu ni mu Karere ka Gatsibo) akaba ariwe wayoboye ubwicanyi bwahabereye. Yafunze Abatutsi cyane cyane abarimu, abaganga, abacuruzi n’abandi abashinja kuba ibyitso by’Inkotanyi, abenshi muri bo bajyanywe mu kigo cya gisirikari i Byumba aho biciwe, Abatutsi bose bakaba bari barabaruwe mbere ya Jenoside.
Muri uyu muhango hatanzwe ubuhamya butandukanye kuri Jenoside aho Pasiteri Ndongozi William yatanze ubuhamya bw’uko yarokotse, naho Kadunguli Jean Bosco we agatanga ubuhamya ku bwiyunge nk’umwe mu bakoze Jenoside akemera icyaha agasaba imbabazi arafungurwa ndetse akaba asaba imbabazi imiryango yahekuye.

Akarere ka Gatsibo kabaye Akarere ka 22 mu turere 30 kakiriye urumuri rutazima, rukaba rwaje ruturutse mu Karere ka Nyagatare, nyuma y’iminsi itatu ruzamara muri Gatsibo rukazahava rwerekeza mu Karere ka Kayonza tariki ya 16 Werurwe 2014.
Urwibutso rwa Kiziguro rushyinguwemo Abatutsi ibihumbi 14, harimo na 3700 biciwe muri Kiliziya bakajugunywa mu cyobo.
Benjamin Nyandwi
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
uru rumuli rudufaashe kubona imbere heza ko hagomba kurangwa ngo gutahiriza umugozi , kimwe mu nkingi z’iterambere rirambye, ikindi kandi tugakomera kundangagaciro zo gukunda igihugu.
akaga twashyizwemo na jenoside yakorewe abatutsi tugomba kugakurwamo n’umucyo w;ururmuri rutuganisha ku buzima bwiza