Visa imwe y’ubukerarugendo mu karere itegerejweho guteza imbere Afurika y’Iburasirazuba
Ibihugu bitatu, u Rwanda, Kenya na Uganda, byishize hamwe bigashyiraho visa imwe y’ubukerarugendo muri ibi bihugu, byizeye ko izazamura ubukungu muri byo no kubimenyekanisha ku rwego mpuzamahanga.
Ibi byatangarijwe kuri uyu wa Gatanu tariki 14/3/2014, mu kiganiro umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB), Amb. Valentine Rugwabiza hamwe n’uhagarariye Uganda, Richard Kabonero na mugenzi we wa Kenya, John Mwangemi, bagiranye n’abanyamakuru.

Iki kiganiro cyari kiganije gusobanura uburyo bw’imikorere n’imikoreshereze y’iyi visa izajya yemerera umukerarugendo uyifite kuzenguruka u Rwanda, Kenya na Uganda mu minsi 90 nta nkomyi.
Rica Rwigamba, umuyobozi w’ishami rishinzwe ubukerarugendo n’ishoramari muri RGB, yatangaje ko ibi bizorohereza abashaka kuza muri ibi bihugu, bigabanya igihe byafataga ndetse n’amafaranga yatangwaga ariko binamenyekanisha ibi bihugu mu mahanga.

Yagize ati "Bituma abantu bumva ko bagiye kureba ibihugu bitatu mu rugendo rumwe. Icyo bizaza ni uko abantu biyongera bashaka kuza ariko noneho bakamara n’igihe (...) Umuntu ntiyahita avuga amafaranga ariko nta handi muri Afurika biraba turizera ko biziyongera."
Iyi visa kandi izajya igura amadolari 100 bitandukanye n’uko umuntu yari kugura iya Kenya ku madolari 50, uganda nayo amadolari 50 n’u Rwanda amadolari 30. Kugeza ubu ku ruhande rw’u Rwanda bamaze kwakira abakerarugendo bagera kuri 332 batabariyemo abandi mu bindi bihugu.

Ibi bihugu kandi byegukanye imyanya ya mbere mu imurikabukerarugendo riherutse kubera mu Budage. U Rwanda nirwo rwegukanye igikombe ruje ku mwanya wa mbere, Kenya iza ku mwanya wa gatatu naho Uganda iza ku mwanya wa Gatanu.
Ibi bigatanga icyizere ko kuba ibi bihugu byaraje mu myanya ya mbere kandi biri no mu muryango umwe uhuriweho na visa imwe bizongera byinshi ku bukerarugendo, nk’uko Amb. Rugwabiza nawe yabitangaje.
Abahagarariye Uganda na Kenya nabo batangaje ko iminsi micye iri imbere ariyo igiye kwerekana akamaro ko kwihuriza hamwe kuri ibi bihugu kandi byanitwaye neza ku rwego mpuzamahanga byerekana ibijyanye n’ubukerarugendo rwabyo.
Emmanuel N. Hitimana
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|