Urumuri rw’icyizere ni ikimenyetso cy’agaciro k’Abanyarwanda - Minisitiri Gasinzigwa

Minisitiri w’uburinganire n’iterambere ry’umuryango Odda Gasinzigwa avuga ko urumuri rw’icyizere ari ikimenyetso cy’agaciro k’Abanyarwanda katakaye muri Jenoside kandi kagomba guharanirwa. Yabivuze tariki 16/03/2014 ubwo mu karere ka Kayonza bakiraga urumuri rw’icyizere bashyikirijwe n’akarere ka Gatsibo.

Urwo rumuri rwakiriwe ku kibuga cy’umupira w’amaguru cy’ishuri rya Institut Paroissial de Mukarange (IPM), ikibuga gifite amateka akomeye ya Jenoside kuko cyabereyeho isibaniro hagati y’Abatutsi bari bahungiye muri iryo shuri n’interahamwe zashakaga kubica nk’uko byavuzwe na Ndindabahizi Didace warokokeye i Mukarange.

Abana bo mu karere ka Gatsibo bashyikirije urumuri rw'icyizere bagenzi ba bo bo mu karere ka Kayonza.
Abana bo mu karere ka Gatsibo bashyikirije urumuri rw’icyizere bagenzi ba bo bo mu karere ka Kayonza.

Tariki 10 na 11/04/1994 Interahamwe ngo zashatse kwica Abatutsi bakabakaba ibihumbi 50 bari bahungiye kuri iryo shuri no kuri paruwasi ya Mukarange, ariko abo Batutsi bagerageza kwirwanaho barwanisha intwaro gakondo n’amatafari yari kuri IPM yagombaga kubakishwa amashuri.

Muri iyo minsi ibiri ikurikiranye ngo Interahamwe zaratsinzwe bituma harokoka bamwe mu Batutsi bashoboraga kuba barishwe, ariko nyuma Interahamwe zimaze kunanirwa ngo ziyambaje imbaraga z’ubuyobozi maze kuri paruwasi ya Mukarange no ku ishuri rya IPM hoherezwa abasirikari n’abajandarume batera za gerenade Abatutsi bari bahahungiye.

Ikibuga cya IPM cyakiriweho urumuri ngo cyabaye isibaniro hagati y'Abatutsi bari bahungiye muri iryo shuri n'interahamwe zashaka kubica.
Ikibuga cya IPM cyakiriweho urumuri ngo cyabaye isibaniro hagati y’Abatutsi bari bahungiye muri iryo shuri n’interahamwe zashaka kubica.

Icyo gihe ngo hapfiriye Abatutsi benshi kuko hari hahungiye abavuye mu bice bya Gahini, Karubamba mu murenge wa Rukara, Nyamirama, Kabarondo, Kitazigurwa no mu bindi bice by’akarere ka Rwamagana.

Ubwo bwicanyi bwabereye i Mukarange bwatumye agaciro k’Abanyarwanda gatakara nk’uko minisitiri Gasinzigwa yabivuze, akavuga ko urumuri rw’icyizere nanone rugomba kuba ikimenyetso cy’Ubunyarwanda u Rwanda n’Abanyarwanda bari guharanira kandi bagomba kugeraho.

Minisitiri w'uburinganire n'iterambere ry'umuryango avuga ko urumuri rw'icyizere ari ikimenyetso cy'uko agaciro k'Abanyarwanda katakaye muri Jenoside kagomba guharanirwa.
Minisitiri w’uburinganire n’iterambere ry’umuryango avuga ko urumuri rw’icyizere ari ikimenyetso cy’uko agaciro k’Abanyarwanda katakaye muri Jenoside kagomba guharanirwa.

Nzabanterura Jean wagize uruhare muri Jenoside mu buhamya yatanze na we yashimangiye ko urumuri rw’icyizere ari ikimenyetso simusiga kigaragaza ubwo Bunyarwanda, kuko by’umwihariko we ngo n’ubwo yicujije akanasaba imbabazi nyuma yo kwijandika mu bwicanyi muri Jenoside atatekerezaga ko ashobora guhabwa izo mbabazi.

Avuga ko Leta y’ubumwe bw’Abanyarwanda yakoze ibishoboka byose kugira ngo agaciro k’u Rwanda n’Abanyarwanda bigaruke, akishimira ko Abanyarwanda bihesheje agaciro bongera kubana kuko ngo abo yahekuye ari bo bamufunguje ubu bakaba babanye neza.

Kwakira urumuri i Kayonza byitabiriwe n'abantu biganjemo urunyiruko rw'abanyeshuri.
Kwakira urumuri i Kayonza byitabiriwe n’abantu biganjemo urunyiruko rw’abanyeshuri.
Abana baririmba indirimbo y'urumuri.
Abana baririmba indirimbo y’urumuri.
Nzabanterura avuga ko urumuri rw'icyizere ari ikimenyetso simusiga kigaragaza ubwo Bunyarwanda.
Nzabanterura avuga ko urumuri rw’icyizere ari ikimenyetso simusiga kigaragaza ubwo Bunyarwanda.

Cyprien M. Ngendahimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

kwibuka20 n’umwanya twabonye wo kwibuka no kwihesha agaciro

jiji yanditse ku itariki ya: 17-03-2014  →  Musubize

urumuli rw’ikizere rumulikira buri munyarwanda aho tugana kuko tuzi aho tuvuye uko hari hameze tugomba gukora uko dushoboye imbere hacu hakaba heza kandi biri mubiganza byacu , ntawundi tuzabikuraho, ndi umunyarwanda idufashe kwibonamo nanone ubnyarwanda , tukumvako turi umwe, ubumwe bukatubera intwaro y’iterambere

samba yanditse ku itariki ya: 17-03-2014  →  Musubize

umwijima twashyizwemo n’abateguye bakanakora jenoside yakorewe abatutsiugomba kurangizwa n’urur rumuri maze tukibera mu byiza bihoraho kandi byerekana ineza abanyarwanda dushaka

isisi yanditse ku itariki ya: 17-03-2014  →  Musubize

urumuli rugomba kutubera inzira itugeza kubunyarwanda rwiza rwose ubutumwa bwa minister burasobanutse ahubwo nkatwe abaturage twakagommbye guhora tubizirikana.

Ariane yanditse ku itariki ya: 17-03-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka