Rwamagana: Bahagurukiye guca akajagari mu bucuruzi bwa kawa

Inzego zishinzwe ubuhinzi mu karere ka Rwamagana, zafashe umwanzuro wo guca burundu akajagari kagaragara mu bucuruzi bwa kawa ngo kuko bituma abacuruzi bagongana bikaba intandaro yo kwangirika kwa kawa ari na byo bikomeza guhombya inyungu zashoboraga kwinjizwa n’iki gihingwa ngengabukungu.

Uyu mwanzuro wafashwe n’inama y’urwego rushinzwe igihingwa cya Kawa mu karere ka Rwamagana yateranye ku wa Kane, tariki 13/03/2014 igahuza abashinzwe ubuhinzi mu mirenge yose y’aka karere, ubuyobozi bw’akarere ka Rwamagana ndetse n’Ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere ubuhinzi bw’ibyoherezwa mu mahanga (NAEB).

i Rwamagana biyemeje guca ukubiri n'akajagari mu bucuruzi bwa kawa.
i Rwamagana biyemeje guca ukubiri n’akajagari mu bucuruzi bwa kawa.

Iyi nama yibanze ku kongera ubwinshi n’ubwiza bwa kawa mu rwego rw’akarere ka Rwamagana, dore ko aka karere gafite uduce twamamaye ku gihingwa cya kawa nk’umurenge wa Nzige n’uwa Karenge.

Mu gihe hitegurwa gusarura kawa muri iki gihe cy’umwaka wa 2014, inzego zitandukanye zagaragaje ko kuyisahuranwa kw’abacuruzi gutuma bashobora kugura imbi, nk’uko byavuzwe na Hakizimana Protais, umukozi wa NAEB mu ishami rishinzwe kawa, akaba anashinzwe gukurikirana iki gihingwa mu ntara y’Iburasirazuba.

Umuyobozi w'akarere wungirije ushinzwe ubukungu, madamu Mutiganda Francisca (ibumoso) n'umukozi wa NAEB ushinzwe gukurikirana ikawa mu Burasirazuba.
Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe ubukungu, madamu Mutiganda Francisca (ibumoso) n’umukozi wa NAEB ushinzwe gukurikirana ikawa mu Burasirazuba.

Umuyobozi wungirije w’akarere ka Rwamagana ushinzwe imari n’iterambere ry’ubukungu, Mutiganda Francisca, yavuze ko aka kajagari kagomba gucika kugira ngo ukugongana kw’abacuruzi ba kawa guhagarare, kandi ko buri muturage azahabwa icyangombwa cyerekana aho agurishiriza ndetse na buri murenge ukagenda ushyiraho gahunda y’imbago abaguzi ba kawa batagomba kurenga ngo bavogere abandi.

Gashayija Gaston ushinzwe ubuhinzi mu murenge wa Nzige avuga ko igihingwa cya kawa cyari kimaze gutera imbere ku buryo bwishimirwa muri uwo murenge, ariko ngo abaturage bari bamaze kudohoka kucyitaho bitewe n’igabanuka ry’igiciro.

Aba ni abayobozi b'imirenge, abashinzwe ubuhinzi, abakuriye inganda na bamwe mu bacuruzi biyemeje guhuriza hamwe imbaraga ngo akajagari gacike.
Aba ni abayobozi b’imirenge, abashinzwe ubuhinzi, abakuriye inganda na bamwe mu bacuruzi biyemeje guhuriza hamwe imbaraga ngo akajagari gacike.

Ku bw’iyi nama, ngo bagiye gukangurira abahinzi kongera kwita kuri kawa by’umwihariko mu bwinshi n’ubwiza ngo kuko ubwiza ari bwo buzamura igiciro cyayo ku isoko.

Muri iyi nama, inzego zose zamenyeshejwe ko nta buryo na bumwe bushobora gukosora ubusembwa bw’ikawa ngo ibe nziza, bityo abahinzi ba kawa bakaba basabwa kujya bayijongora neza mbere yo kuyoherereza inganda kandi na zo zikita cyane ku bwiza bwayo zirinda ikintu cyose cyayitera ubusembwa kuko icyo gihe budakosorwa.

Emmanuel Ntivuguruzwa

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka