Ngororero: Uwiyita KAZI NI KAZI arasaba urubyiruko kudatakaza igihe
Nyuma yo kumara imyaka itanu yiberaho ubuzima butagira akazi na gahunda we yita ubuzima bwa gisongarere, Nganyirende Jean Damascene wiyita Kazi ni kazi ubu ukora akazi ko gukora inkwe arasaba urubyiruko guhagurukira gukora aho kwirirwa bicaye.
Uyu mugabo avuga ko mbere y’uko atangira aka kazi yahoraga yitemberera mu mujyi wa Ngororero ashaka ibiraka ndetse ataha mu nzu ya nyakatsi, ubu yiyubakiye inzu yo guturamo ndetse ashaka n’umugore.

Ku myaka 30 afite ubu, kazi ni kazi aricuza ukuntu yatakaje imyaka itanu yose ntacyo yinjiza, kuburyo avuga ko iyo atangira kare ubu aba ageze ahantu hakomeye mu bukungu, bityo agasaba urubyiruko cyane cyane urwo akibona rwirirwa mu mujyi wa Ngororero kudatakaza igihe cyabo.
Uyu mugabo ukora inkweto yifashishije imipine y’imodoka yashaje yatangiye asana inkweto zishaje gusa ariko aza kwigira inama yo gukora n’inkweto zo mu bwoko bwa kamambiri na sandari, ubu nawe akaba avuga ko akeneye abamufasha mu kazi ke.

Ku birebana n’inyungu akura muri aka kazi, Nganyirende avuga ko iyo byagenze nabi atahana amafaranga 5000frw y’inyungu naho abakiriya baboneka akaba yageza no ku bihumbi 20.
Urubyiruko rwo mu karere ka Ngororero ruvuga ko rudafite igishoro cyo kwishakira imirimo nyamara Nganyirende we avuga ko yatangiriye ku mafaranga 500frw gusa yaguze urudodo rwo kudodesha inkweto ariko ubu ageze ku gishoro gikabakaba miliyoni y’amafaranga y’u Rwanda.

Muri aka karere, imibare igaragaza ko ubwitabire bw’urubyiruko mu guhanga umurimo bukiri hasi cyane kuko rwo ruhitamo gusaba akazi abagafite, mu gihe abagore bo baza ku isonga mu kwishakira imirimo mishya.
Ernest Kalinganire
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
woooow, abantu nkaba bakunda ibyo bakora kandi ukabona bashishikaye nibo dukeneye muri iki gihugu, umuntu wese wumvako icyo atekereje gishobora kuvamo icyo gukora kandi cyaguteza imbere. nkagaruka kurubyiruko tureke UBUSONGARERE,dore ko bumaze kutubamo karande, umuntu akumva ngo iki sinagikora, iyi myumvire nidushiramo tuzasanga twarataye igihe, tuzasanga twifitemo ubushobozi buhagije bwo kugira aho twigeza twe ubwacu KWIGIRA.