Nyagatare: Inzu yafashwe n’inkongi ibyari birimo birakongoka

Mu gihe Musabyemariya Jane wo mu mudugudu wa Kagitumba akagali ka Kagitumba umurenge wa Matimba avuga ko EWSA yamuranganye bigatuma inzu ya musaza we ishya igakongoka, ubuyobozi bwayo mu karere ka Nyagatare bwo buvuga ko icyo kibazo butari bukizi.

Iyi nzu y’ubucuruzi ifite imiryango 2 yabagamo akabari, inyuma irarwamo. Yakorerwagamo na Musabyemariya Jane uzwi ku izina rya Karayiro mushiki wa Ntabana Vincent. Karayiro avuga ko iyi nzu yahiye ahagana saa tatu z’ijoro tariki 14/03/2014 , umuriro ukaba warahereye muri mubazi (Cash Power) inzu yose irafatwa.

Ati “Numvise ibintu biturika maze mbona ibibatsi by’umuriro ndiruka ntangira guhuruza abantu”.

Umuriro ngo wagereye muri cash power inzu yose irashya.
Umuriro ngo wagereye muri cash power inzu yose irashya.

Mu bamutabaye mbere ngo harimo n’abakozi b’umupaka wa Kagitumba. Bamuzaniye kizimyamoto bagerageza kuzimya ariko ngo byari bitinze ku buryo uretse icyuma gikonjesha (filigo) yabashije gukuramo nayo yangiritse nta kindi yaramuye.

Bamwe mu baturage bakeka ko ishya ry’iyi nzu ryaturutse ku rutsinga rwagushijwe n’umuyaga mwinshi waguye kuwa gatandatu ushize. Ngo mubazi yagumyemo umuriro kandi urutsinga rwacitse ku ipoto.

Ibi ngo yabimenyesheje EWSA ku murongo wa telephone wa 3535. Ngo umukobwa witabye Musabyemariya yamuhaye nomero z’undi muntu bakeka ko ari uwa Nyagatare kuri EWSA nawe wabizeje ko kuwa mbere yohereza umutekinisiye agacyemura icyo kibazo. Bamuhamagaye kuwa mbere ngo yababwiye ko agiye kuza ariko baraheba kugeza inzu ihiye.

Umukozi wa EWSA yaje kureba icyateye inzu gushya.
Umukozi wa EWSA yaje kureba icyateye inzu gushya.

Nzaramba Eugene umwe mu bahuruye mbere, avuga ko uretse n’ibyo abakozi ba EWSA bimura amapoto kubera iyagurwa ry’umupaka wa Kagitumba nabo babibwiwe kuko uru rutsinga rwari rwarafunze umuhanda w’igitaka.

Mukiza Anaclet umuyobozi wa EWSA ishami rya Nyagatare avuga ko iki kibazo cy’urutsinga rwaguye batari babizi ariko gusa nabo bamenye ko inzu yahiye. Ngo nibigaragara ko ikosa ari irya EWSA nyiri inzu azahabwa ingurane.

Sebasaza Gasana Emmanuel

Ibitekerezo   ( 2 )

pole sana kuri iyo nzu

alias bebe yanditse ku itariki ya: 17-03-2014  →  Musubize

pole sana kuri iyo nzu

alias bebe yanditse ku itariki ya: 17-03-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka