Brazil: Abaturage bakomeje gukora imyigaragambyo yo kwamagana igikombe cy’isi

Hashize amezi atari make abantu benshi batuye igihugu cya Brazil kizakira imikino y’igikombe cy’isi giteganyijwe mu mwaka wa 2016 bakora imyigaragambyo banatanga ubutumwa bwamagana kwakira iyo mikino mu gihugu cyabo.

Abigaragambya bibanda cyane cyane mu mujyi w’icyo gihugu utuwe kurusha indi ariwo Sao Paulo aho bavuga ko bakeye ubuzima bwiza, uburenganzira bwabo, uburyo bwo gutwara abagenzi, uburezi n’ibindi bavuga ko bitagenda neza mu gihugu cyabo ariko Leta ikaba irimo gushora akayabo k’amafaranga mu kwakira igikombe cy’isi.

Abaturage mu mujyi wa Sao Paulo ntibasiba mu mihanda basaba Leta kubitaho aho gushora amafaranga mu kwakira igikombe cy'isi.
Abaturage mu mujyi wa Sao Paulo ntibasiba mu mihanda basaba Leta kubitaho aho gushora amafaranga mu kwakira igikombe cy’isi.

Kubera ubukana bw’abigaragambya, Leta ya Brazil yatangiye kwifashisha umutwe kabuhariwe w’abapolisi witwa Ninja (Policiers ninjas) udakoresha imbunda ahubwo ukoresha uburyo gakondo n’ubuhanga mu guhosha imyigaragambyo.

Mu minsi ishize, abigaragambyaga 230 barimo abanyamakuru batanu bafashwe n’abapolisi bo muri uwo mutwe, ariko ibi bikaba bitarabashije guhosha imyigaragambyo. Ubu noneho abapolisi bashinzwe kurinda umujyi wa Sao Paulo basigaye baherekeza abigaragambya kugira ngo hatagira ubamerera nabi no guharanira uburenganzira bwabo.

Intandaro y’iyi myigaragambyo ni ubuzima abaturage ba Brazil bavuga ko butifashe neza mu gihe igihugu cyabo kirimo gushora amikoro mu gutegura kwakira ibikombe bibiri bikomeye mu mupira w’amaguru aribyo igikombe cy’isi n’igikombe mpuza migabane.

Ernest Kalinganire

National Football League

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka