Maj. Mupende yabayeho nk’ufite ubumuga bwa burundu Igihugu gifashwe agaragara ari mutaraga - Jenerali Ibingira

Gen (Rtd) Fred Ibingira yakomoje ku mateka y’urugamba rwo kubohora Igihugu ya Maj. Mupende uzwi cyane ku mbuga nkoranyambaga mu bikorwa byo kuvuga nabi u Rwanda n’ubuyobozi bwarwo, avuga ko ari umuntu watinyaga urugamba ku buryo yigeze kwigaragaza nk’uwarashwe bikomeye bikamutera ubumuga bwa burundu nyuma yarwo akagaragara yiruka.

Ni mu kiganiro Gen (Rtd) Ibingira yaraye agejeje ku bitabiriye Inama Nyunguranabitekerezo ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi n’urugamba rwo kuyihagarika, yateguwe n’Umuryango Unity Club-Intwararumuri.

Ibingira wari umwe mu basikare bakuru bagize uruhare mu rugamba rwo kubohora u Rwanda, yavuze ko nubwo intambara y’amasasu yarangiye, ariko ibigarasha n’interahamwe basigaye bayirwanira ku mbuga nkoranyambaga kuko ariho politike yabo ihuriye ku busambo isigaye ikorerwa.

Ati “Niyo mpamvu babura icyo bavuga Igihugu bagatukana, bagatuka ubuyobozi bwacu, bagatuka inzego zitandukanye, bakiyitirira ibyo batakoze. Hari umuntu kuri izi mbuga nkoranyambaga abenshi murabikurikira, witwa Mupende. Izina akoresha n’uyu munsi, akoresha Majoro (Major), yayihawe na afande (Perezida Kagame), niwe wayitanze. Hari ubwo ubivuga umuntu akavuga ngo ariko afande ni we ubitanga, niwe ubitanga nyine, ni umugaba mukuru w’Ikirenga, none se ipeti warihabwa nande utarihawe na we, ni nde wakubeshya wundi?”

Yunzemo ati “Uwo Mupende ni umwe mu bavuga ibitangaza yakoze. Nagira ngo mubabwire. Mu 1990 urugamba rugitangira, Mupende ngira ngo urugamba yarwanye ni ku kigo cya Gabiro, aho yarashwe nta wuhazi, ariko jye njya kumubona mu 1992, namusanze ahitwa Ndego muri Karama mu Karere ka Nyagatare ubu. Aha ni ho ibikoresho byacu byabikwaga”

Icyo gihe ngo Mupende yagendaga yunamye atunamuka ku buryo buri wese yamubwiraga ko yarashwe n’umwanzi akamwangiza cyane mu bugabo.

Gen (Rtd) Ibingira ati “Mupende yahoraga acumbagira, akagenda atunamuka, ndamubaza nti se byagenze bite? Ati afande adui (umwanzi) yarandashe, yandashe ubugabo bwose yaraburangije. Twabanaga tuzi ko ari umuntu ufite ubumuga bwa burundu butazakira. Tugeze muri Leta, twafashe Igihugu, ku itariki 8 niba atari 10 Nyakanga, mva i Butare nza i Kigali. Hariya imbere ya za Minisiteri imbere ya Perezidansi, mpahurira na Mupende, yiruka bya nyabyo, ndamubaza nti se byagenze bite? Wavuriwe hehe? Ati afande Igihugu cyafashwe.”

Yungamo ati “Ariko ubu uwo ni we waciye ibintu, ni we usanga abantu bakurikira, akavuga ukuntu yarwanye, uko yateze amaboko, uko yarwanye aha naha. Nta na hamwe yigeze urwo rugamba rw’aho ngaho, ni isasu ryamurashe ngira ngo ryari impanuka. N’abandi bagenzi be baba bari aho ngaho, ugasanga umuntu nibwo yari akijya mu gisirikare ntazi ibyo ari byo, ariko bakiyitirira uru rugamba, bagatuka ubuyobozi bw’urwo rugamba. Niba amabanga ku rwego rwanjye nari ndiho ntarabashaga kuyamenya, bariya ba bule bule bayakuraga hehe ko ari cyo kibazo?”

Gen (Rtd) Ibingira, yasabye urubyiruko kujya rushishoza ntirukomeza kubeshywa n’abantu nk’abo ngabo, ahubwo bagaharanira gusigasira ibimaze kugerwaho mu myaka 32, kugira ngo uwo murage uzagire aho ubageza, birinda gukora icyo ari cyo cyose cyatuma bongera guhura n’amabi u Rwanda rwahuye nayo.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka