Abagore bo ku Nkombo ngo bafite imbogamizi y’ubushobozi buke mu kwiteza imbere
Mu gihe hirya no hino mu gihugu abagore bagenda bagaragaza ibyo bagezeho babikesheje kwiteza imbere no kwivana mu bwigunge, bamwe mu bagore batuye umurenge wa Nkombo, mu karere ka Rusizi baratangaza ko bagihura n’inzitizi zitari nke zibangamira iterambere ryabo.
Zimwe muri izo mbogamizi harimo kuba nta mishinga myinshi igaragara muri uwo murenge yabafasha mu iterambere, ubukene n’ubujiji, kubyara benshi kandi ubushobozi ari buke, bituma badatunga neza abo babyaye n’ibindi, bakifuza ko na bo bakwitabwaho, bagafashwa gusohoka muri izo nzitizi.
Kuri ibi bibazo umuhuzabikorwa w’inama y’igihugu y’abagore muri uwo murenge, madamu Niyoyita Alexiane avuga ko bagerageza kubikemura ariko n’ubundi ubushobozi bukaba bukiri buke.
Kuba umubare munini w’abatuye umurenge wa Nkombo utunzwe n’uburobyi bwo mu kiyaga cya Kivu, kandi abenshi ngo bakaba batunzwe no kurobera abandi kuko kwibonera ibikoresho by’uburobyi bihenze buri wese akaba atabyigondera, ngo bituma ubushobozi bw’abo baturage mu iterambere cyane cyane abagore butaba bwinshi, dore ko bo baba batanaroba.

Nk’abapfakazi bo ngo usanga birushaho kuba ikibazo kuko n’ubutaka buhingwa ari buto ugasanga nabwo butera neza.
Bamwe mu bagore bo muri uwo murenge baganiriye na Kigali Today, bavuga ko imbaraga zo gukora zo bazifite ariko kubera kubura ikibafasha mu gukora udushinga duciriritse twababyarira inyungu, kandi batanabasha gufata inguzanyo mu mabanki kubera kubura ingwate ngo usanga bahora mu bukene bukabije.
Nk’uko bakomeje babitangaza icyifuzo bose bahurizaho ngo ni uko bafashwa kubona imishinga ibafasha mu iterambere, bakanafashwa kwibumbira mu makoperative kugira ngo na bo babashe gukora ku ifaranga.
Umurenge wa Nkombo utuwe n’abaturage barenga gato ibihumbi 17, abagera kuri 52% bose bakaba ari ab’igitsina gore. Mu bindi bibabangamira ngo harimo ko batakunze kugana ishuri mu mateka yabo, aho usanga abize amashuri yisumbuye na kaminuza muri bo bakiri bake cyane bityo kugira ikindi bakora kitari ubuhinzi bikabarera ikibazo bigatuma ngo bahora mu bukene.
Musabwa Euphrem
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|