Gicumbi: Ubuyobozi bwasabye abasengera ahatemewe kubireka kuko bishobora guteza umutekano muke

Mu rwego rwo gukomeza kubungabunga umutekano w’abaturage ubuyobozi bw’akarere ka Gicumbi bwasabye abantu basengera ku musozi wa Kadeshi kubireka kuko bishobora guhungabanya umutekano ndetse bigakururira abahasengera ingorane zirimo no kuba bahohoterwa.

Uyu musozi uriho ishyamba ry’inturusu riherereye mu mudugudu wa Nyirabadugu ho mu murenge wa Kageyo, abawusengeraho bavuga ko impamvu bawise Kadeshi ngo nuko hari ahitwa kadeshi muri Bibiliya hakorewe ibitangaza.

Inzego zishinzwe umutekano, polisi hamwe n’ingabo bakoze igikorwa cyo kujya gushakisha abasengera muri iryo shyamba kugirango bababuze burundu kuzarigarukamo bityo hatazagira igihungabanya umutekano wabo cyangwa uwa akarere ndetse n’igihugu muri rusange.

Inzego z'umutekano ziri kubigisha kureka gusengera mu ishyamba.
Inzego z’umutekano ziri kubigisha kureka gusengera mu ishyamba.

Ushinzwe umutekano mu karere ka Gicumbi (security officer) Sindayigaya Edouard yabasabye ko bareka gusengera ahantu hatazwi kuko hashobora kuza abandi bantu biyitirira ko baje gusenga kandi baje mu zindi gahunda.

Ibi kandi yabibasabye kubera ko ahantu bamaze gusengera hatandukanye mu karere ka Gicumbi hagiye hagaragarara impanuka zirimo nko kwibana hagati yabo igihe batangiye gusenga bahumirije bityo uwaje afite gahunda yo kwiba agahita aterura ibintu akijyendera.

Umuyobozi w’akarere ka Gicumbi, Mvuyekure Alexandre, asanga aba bantu basengera mu mashyamba ndetse no ku isumo ndetse no mu buvumo bwo mu murenge wa Shangasha bari bakwiye kubireka kuko biteza umutekano muke ndetse n’impanuka.

Nubwo bababujije kuhasengera babasomeye ijambo ry'Imana.
Nubwo bababujije kuhasengera babasomeye ijambo ry’Imana.

Ni muri urwo rwego batangiye inzira yo guhindura imyumvire y’abantu basengera ahantu hose hatemewe, nko ku gasozi ka Kadeshi no mu murenge wa Shangasha hari umwobo na wo witabirwa n’abantu batari bake ndetse no ku muhanda wa kaburimbo ugana i Kigali hazwi ku Gasumo haba amazi asuma, ngo haguyemo umuntu umwaka ushize ararigita baramubura yagiye kuhasengera.

Mukanyange Domitile ni umwe mubo twasanze kuri aka gasozi barimo gusenga ; akaba yatangaje ko nta kindi kihamuzana usibye gushimira Imana kuko yayihasabiye gukiza umwana we avuga ko yari yamaze gupfa, nuko yumva amasengesho ye iramukiza.

Hano mu ishyamba niho baca bajya gusenga.
Hano mu ishyamba niho baca bajya gusenga.

Uretse uyu mubyeyi, hari n’abandi bavuga ko bajya kuhasengera ngo Imana ibafashe kubona igishoro cy’ubucuruzi. Mukasanzure Teddy, mu magambo make yagize ati “uyu ni umusozi utakumva uko ukiza abantu kuko nanjye nahakuye igishoro”.

Ubuyobozi bwatangiye kwamagana abasengera ahatemewe nyuma y’uko inama y’umutekano itaguye ifashe imyanzuro ku kibazo cy’impungenge z’abo bantu icyemezo cya mbere bemeje ko kubanza kwigisha abo bantu abantu ko gusengera ahatemewe bihaninwa n’amategeko.

Ernestine Musanabera

Ibitekerezo   ( 3 )

ariko iyo uvuga ngo ntago bateza umutekano muke, nigiki wita umutekano mucye? kuba bo ubwabo bagira ibibahungabanya muri ayo mashyamba ukekako atari umutekano mucye, kuba hai ababihishamo bagategura ibindi bitajyanye n’amasengesho ukekako byo atari uguhungabanya umutekano? kenshi tujye tureba ibintu byose kumpande ebyiri, avantageant et desavantageant,

sam yanditse ku itariki ya: 17-03-2014  →  Musubize

Muri Gicumbi Bazagere No Mukagali Ka Nyarutarama Umurenge Wa Byumba Mumudugudu Wa Kagarama Hari Umwobo Basengeramo Uteje Impungenge Cyane Pe.

Njye yanditse ku itariki ya: 17-03-2014  →  Musubize

ariko namwe nonese mwaretse bakisengera kobasengera nigihungu nonese nibo mubonye ko babangamiye umutekano
cyangwa mumwiherero niko bababwiye ahaaa nzaba mbarirwa

murema yanditse ku itariki ya: 17-03-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka