Imodoka camion citerne ifite purake RAB 183 Z yahitanye umushoferi wayo, bucyeye isenya inzu y’umuturage, mu murenge wa Muhoza akarere ka Musanze, none umuturage asaba ubufasha kugirango abone aho akinga umusaya.
Kuri uyu wa 06/11/2013, Imboni z’ikoranabuhanga mu mirenge 17 igize akarere ka Nyamagabe zasoje amahugurwa y’iminsi ibiri yari agamije kuzifasha gukarishya ubwenge mu ikoranabuhanga, zisabwa gufasha abandi mu mirenge zikoreramo nabo bakarikoresha mu bikorwa byabo bya buri munsi.
Nkurikiyinka Joseph w’imyaka 48 y’amavuko wari utuye mu mudugudu wa Nyakabungo, Akagali ka Kagunga mu murenge wa Ntyazo mu karere ka Nyanza yakubiswe n’inkuba ahita apfa ku mugoroba wa tariki 6/11/2013 mu gihe uwo bari kumwe we yashoboye kurokoka.
Ikigega gishinzwe gutera inkunga imyigishirize y’ubumenyi ngiro cyane ku bigo n’abantu bashobora gutanga amahugurwa mu buryo bwihuse (SDF) kuri uyu wa 06/11/2013 cyasuye ibigo, amakoperative, abikorera n’abandi bashobora kwigisha Abanyarwanda imyuga bo mu karere ka Nyamagabe hagamijwe kubigisha uko bashobora gutegura (…)
Mushimiyimana Lukiya ni umudamu wahisemo ubucuruzi abufashijejwemo n’amafaranga agarizwa n’abanki. Avuga ko atagize amahirwe yo kwiga ngo arangize, ariko kubera ko yatinyutse akagana banki yizera ko abana be bazamwigira amashuri atabashije kwiga.
Nubwo hari abavuga ururimi rw’Icyongereza bita ikiribwa cy’amafiriti french-fries, ririya jambo french ngo abantu bashobora kuba bibwira ko bivuga igifitanye isano n’Abafaransa, si ko biri.
Uruganda rukora ibinyobwa bisembuye n’ibidasembuye rwa Bralirwa rubifashijwemo na Polisi y’igihugu rwahuguye abakozi barwo uburyo bakwitwararika mu muhanda, kugira ngo birinde impanuka zishobora gutwara ubuzima bw’abantu.
Umuturage wo mu karere ka Ruhango, Merard Munyaneza, uhagarariye umuryango we uburana n’aka karere ka Ruhango mu rukiko rwisumbuye rwa Muhanga, atangaza ko nyuma yo kukageza mu rukiko, kakizana ubuhendabana kugirango babashe kubariganya.
Katy Perry, umuririmbyikazi wo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, niwe uza ku mwanya wa mbere ku rutonde rw’abakurikirwa n’abantu benshi ku rubuga mpuzambaga rwa Twitter kuko akurikirwa n’abantu miliyoni 46 n’ibihumbi 529 n’abantu 319.
Bamwe mu bakoresha imashini zihinga bo mu karere ka Bugesera barinubira ko aba ari nke kandi abazishaka ari benshi bityo bigatuma ibikorwa byabo by’ubuhinzi bitihuta.
U Rwanda rurasaba abapolisi bagiye kuruhagararira mu gikorwa cyo kubungabunga amahoro mu gihugu cya Mali, kuzatahukana intsinzi iturutse ku gukora neza umwuga bashinzwe, mu myitwarire no gukomeza indangagaciro z’umuco nyarwanda.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu tariki ya 06/11/2013, mu mujyi w’akarere ka Muhanga habereye impanuka, maze abapolisi n’abari aho batungurwa no kubona imodoka yagonzwe yari itwaye abagenzi bavanze n’inzagwa.
Nyuma y’uko ingabo za Kongo-Kinshasa (FARDC) zifatanyije n’umutwe udasanzwe w’ingabo z’Umuryango w’Abibumbye ushinzwe guhashya imitwe yitwara gisirikare zitsinze urugamba zarwanaga na M23, Minisitiri w’Itumanaho akaba n’Umuvugizi wa Leta ya Kongo, Lambert Mende atangaza ko bagiye kurwanya FDLR.
Imvura ivanze n’umuyaga mwinshi yaguye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 05/11/2013 mu Karere ka Gakenke yasambuye amazu 20 mu mirenge itandukanye inangiza inyubako z’utugari n’amashuri abanza.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Murambi mu murenge wa Musasa mu karere ka Rutsiro, Karegeya Mathieu n’umucuruzi witwa Simiyoni bakurikiranyweho kunyereza ibiro 250 by’imbuto y’ibigori.
Ikipe ya Bayern Munich na Manchester City ziri mu itsinda rya kane, kuri uyu wa kabiri tariki ya 5/11/2013, zabonye itike yo kujya muri 1/8 cy’irangiza mu mikino ya ‘UEFA Champions League’.
Ntawuhiganayo Jean w’imyaka 25 y’amavuko wari utuye mu murenge wa Mareba mu kagari ka Rango mu mudugudu wa Kagarama mu karere ka Bugesera yasanzwe mu nzu yashizemo umwuka nyuma yo kwiyahura.
Ibisenge by’inzu eshatu zo mu mudugu w’Umutekano mu kagari ka Migera mu murenge wa Mwili wo mu karere ka Kayonza byagurukijwe n’imvura ivanze n’umuyaga yaguye ku gicamunsi cya tariki 05/11/2013.
Nyuma y’uko umuhanzikazi Phionah ashyizwe mu igeragezwa (probation) akagira amahirwe agatsinda, ubu noneho ni igihe cyo guha umuhanzi Patrick Nyamitali amahirwe yo gukomeza mu marushanwa ya Tusker Project Fame 6.
Umutwe wa M23 warwanyaga Leta ya Congo washyize intwaro hasi kuva tariki 05/11/2013 nk’uko bigaragara mu itangazo uwo mutwe washyize ahagaragara.
Bimaze kugaragara ko mu karere ka Rulindo abantu kwica abandi bamaze kubica amazi nk’uko bamwe mu baturage bagenda babyita.Aho usanga umwana yishwe,umugabo yishwe,umugore yishwe,mbega byabaye nk’umukino.
Mu nama abayobozi ba polisi y’u Rwanda bagiranye n’abayobora polisi y’u Burundi kuri uyu wa 5/11/2013, bishimiye ibyo bamaze kugeraho babikesha ubufatanye, kandi biyemeza gukomeza gufatanya mu gutuma umutekano w’ibihugu byombi urushaho kugenda neza.
Ubuyobozi bw’akarere ka Karongi na Polisi ikorera muri ako karere baranenga inzego z’ibanze kudakora icyo zishinzwe ngo ibibazo by’ibiyobyabwenge bigaragara mu mirenge itandukanye bicike birundu.
Hakizimana Bonaventure wo mu kagari ka Kayenzi mu murenge wa Bwishyura akarere ka Karongi, arashinjwa gutwika umugore we akoresheje imbabura ngo amuhora agasuzuguro.
Abantu bane bari kuri station ya police ya Sake mu karere ka Ngoma kuva tariki 05/11/2013 bakurikiranweho gutunga imyenda ya gisirikare n’imbunda no gushaka kubigurisha abaturage.
Guverinoma y’u Rwanda iratangaza ko igiye kongera imbaraga mu ikoranabuhanga n’itumanaho rijyanye n’ubuhinzi n’ubworozi, harimo kunyuza amakuru n’amatangazo mu bitangazamakuru no muri telefone zigendanwa, mu rwego rwo kongera umusaruro w’ibiribwa uhagije abaturarwanda no gusagurira amasoko.
Raporo za Minisiteri y’abakozi ba Leta n’umurimo zigaragaza ko nibura abakozi bagera kuri babiri mu bucukuzi bapfa bazira impanuka ahanini zikomoka ku kazi buri kwezi.
Ubuyobozi bw’akarere ka Burera butangaza ko bwahigiye gufatanya n’utundi turere two mu ntara y’amajyaruguru kugira ngo bazagure imodoka ya “Kizimyamwoto” izajya ibafasha guhangana n’inkongi z’umuriro muri iyo ntara.
Abanyeshuri 1442 basoje amashuri yisumbuye bo mu karere ka Nyamasheke ni bo bategerejwe mu Itorero ryo ku Rugerero mu rwego rw’aka karere riteganyijwe kuzatangira tariki 29/11/2013.
Tuyisenge Theonime w’imyaka 19 y’amavuko ntarimo gukora ibizamini bya Leta bisoza amashuri yisumbuye nyuma yo gukora impanuka yatewe n’umuvuduko w’imodoka tariki 04/11/2013.
Abanyehuri biga ku ishuri ribanza rya Nyirarukobwa riherereye mu karere ka Bugesera mu murenge wa Ntarama, barasaba ubuyobozi bw’icyo kigo kujya bagaburirwa mu kigo kuko ngo gutaha bibaviramo kudatsinda neza mu ishuri.
Abaturage bo mu turere twa Rwamagana na Kayonza barasabwa kudahishira abajura biba insinga zirinda inkuba (uturindankuba) ziba zimanitse ku mapoto y’amashanyarazi.
Umwarimu witwa CITO Sylvestre yafatiwe muri Local ya 16 mu kigo cy’ibizamini cya Lycée ya Nyanza mu karere ka Nyanza akekwaho gukopeza umunyeshuli mu kizamini cya Leta cy’isomo ryo kwihangira imirimo (Entrepreneurship).
Abahagarariye ibihugu 20 bigize imiryango ya SADC n’ihuriro ICGLR ry’ibihugu byo mu karere basabye bakomeje ko ingabo za LONI muri Kongo zibumbiye mu mutwe wa MONUSCO zafatanya n’umutwe wihariye bakanatsimbura imitwe yindi yitwaje intwaro ifite ibirindiro muri Kongo.
Nyuma yo gutangira guhinga umuceri, abaturiye igishanga kizwi ku izina ry’Ikirimburi ku ruhande rw’umurenge wa Rwempasha mu karere ka Nyagatare batangiye no guhinga imboga nka kimwe mu bibunganira mu bikorwa bakorera imusozi.
Mu ijoro rishyira kuri uyu wa kabiri tariki 05/11/2013 hagati ya saa mbiri n’igice na saa tatu, gerenade yaturikanye umwana w’umuhungu w’imyaka 17 witwa Emmanuel Habonimana imuca ikiganza cy’ibumoso, inamukomeretsa intoki ku kiganza cy’iburyo no ku kaguru, bikaba byabereye ahitwa mu Kabeza mu kagari ka Nyamugari mu murenge (…)
Munyanziza Jean Damascene w’imyaka 34 y’amavuko arashakishwa n’inzego z’umutekano zifatanyize n’abaturage nyuma yaho araye atera amabuye ku mazu y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bo mu kagari ka Kayenzi mu mudugudu wa Cyugaro mu murenge wa Ntarama.
Nk’uko bisanzwe buri gihe iyo abantu baguze ikintu runaka, habaho amasezerano y’ubugure hagakorwa inyandiko ihabwa uwaguze icyo kintu. Ni muri urwo rwego rumwe mu rubyiruko rwo mu karere ka Ruhango rwihangiye umurimo wo kuzajya rwandikira abaguze igare.
Mu gihe uduce tumwe na tumwe tw’u Rwanda (mu marangara na nduga) twari tumaze igihe tuvamo izuba, abaturage bo muri Nyabihu bemeza ko ibihe ari byiza, ku buryo basanga bashobora kweza neza.
Kuri uyu wa 05/11/2013 ku mupaka wa Rusumo uhuza u Rwanda na Tanzaniya baratangira gushyiraho ikiraro gishya, aho bateganya ko bizaba mu byiciro 5 bitandukanye bikazarangira mu kwezi kwa kabiri k’umwaka utaha wa 2014.
Abana batatu bo mu mudugudu wa Syiki mu kagari ka Murambi mu murenge wa Musasa mu karere ka Rutsiro bamaze kwitaba Imana barohamye mu Kivu mu bihe bitandukanye, bakaba bagwamo bajyanye na bagenzi babo kwidumbaguza, nyamara bamwe bakahasiga ubuzima kuko baba batazi koga.
Abagenzuzi bigenga bashinzwe kugenzura uburyo ikigo cy’amahoro (Rwanda Peace Academy) gikoresha inkunga kigenerwa n’ikigo cy’Abadage gishinzwe iterambere (GIZ), baravuga ko iki kigo gikwiye kugenerwa inkunga ndetse ikiyongera kugirango kirusheho kwesa imihigo.
Rutahizamu wa Rayon Sport ukomoka muri Uganda, Samson Jakech, nyuma yo kwivumbura agatoroka ikipe adasabye uruhushya kubera kudahabwa amafaranga iyo kipe yamusigayemo ubwo yamuguraga, yamaze gusubira i Nyanza nk’uko tubikesha urubuga rwa interineti rw’iyo kipe.
Ikipe ya Rayon Sport, kuri uyu wa mbere tariki 4/11/2013, nibwo yashyikirije umutoza wayo Didier Gomes da Rosa miliyoni 3, 5 z’amafaranga y’u Rwanda yari imubereyemo, nyuma y’aho atangaje ko ashobora kuyivamo mu gihe cya vuba gusa we akaba yari yirinze gutangaza impamvu ibimutera.
Mu gihe bamwe mu baturage bahitamo kuva mu gihugu bajya mu kindi banyuze mu nzira zitemewe kubera ko nta byngombwa baba bafite, ubuyobozi burabakangurira gucika kuri iyo ngeso kugira ngo birinde ingaruka bashobora guhura nazo harimo no kwamburwa utwabo.
Nyuma y’uko hasohotse urutonde rw’abaturage batishoboye bishyuriwe na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu amafaranga y’Ubwisingane mu kwivuza (Mutuelle de Santé), abagera ku 5732 bibuze ku rutonde mu karere ka Ngororero.
Mu gihe byari biteganyijwe ko abarwanyi ba FDLR 43 bamaze iminsi mu kigo cya MONUSCO i Goma bagaruka mu Rwanda, ku isaha ya 15h15 ubuyobozi bwa Congo bushinzwe abinjira n’abasohoka bwabangiye kugaruka mu Rwanda buvuga ko ari benshi batashobora kubabarura.
Nyirandimubanzi Beatha w’imyaka 42 wari usanzwe akekwaho gucuruza no gukwirakwiza ibiyobyabwenge birimo kanyanga ndetse n’urumogi, mu mpera z’iki cyumweru yaguwe gitumo iwe mu rugo mu murenge wa Masoro arafatwa kuri ubu akaba afungiye kuri station ya Polisi ya Murambi.
Ishyirahamwe ry’inzego zishinzwe gukumira no kurwanya ruswa mu muryango w’Afurika y’uburasirazuba (EAAACA), ryemeranya n’abavuga ko ibihugu bigize uwo muryango biri mu bifite ruswa yo ku rwego ruhanitse ku isi, aho ngo riteganya gufata ingamba zikomeye zo gukaza ibihano ku bahamwa n’icyo cyaha.