Abasirikare b’inzirabwoba natwe twari dufite ingengabitekerezo ko umwanzi wacu ari Umututsi – ACP Augustin Kuradupagase
ACP Kuradupagase Augustin, uzwi ku izina rya Jarudi, wahoze mu Ngabo za FAR, ubu akaba ari muri Polisi y’u Rwanda, yavuze ko ingengabitekerezo yabarangaga icyo gihe yari ishingiye ku kwemera ko Umututsi wese ari umwanzi wabo.
Urugendo rwe rwo kuva mu mitwe yitwaje intwaro akaza kwisanga mu Ngabo z’u Rwanda (RDF), ndetse nyuma agakomereza muri Polisi y’igihugu avuga ko arukesha ubuyobozi bwiza bwa RPF Inkotanyi, bwamuhinduye imyumvire agafatanya n’abandi kubaka igihugu.
Kuradupagase yavutse mu kwezi k’Ukuboza 1968, mu cyahoze ari Komini Karago, muri Gisenyi, aho uwahoze ari Perezida w’u Rwanda, Juvénal Habyarimana, yakomokaga.
Amashuri yisumbuye yayize muri G.S. de La Salle Byumba, ariko kubera ko yakomokaga aho Perezida Habyarimana yavukaga, ngo byari ihame ko ajya kwiga mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare, ESM (École Supérieure Militaire).
Ati: "Jyewe byari ihame ko njya muri iryo shuri bitewe n’aho nakomokaga. Tariki ya 2 Nzeri 1991 nahise ntangira amasomo ya gisirikare gusa, kubera ko urugamba rwari rukomeye. Twagombaga kwiga amasomo ya gisirikare gusa, andi akazaza nyuma."
ACP Kuradupagase avuga ko mu gihe cy’umwaka yamaze ahabwa ayo masomo, hari amezi abiri yigishijwe n’abasirikare b’Abafaransa bari mu itsinda ry’Ubufasha bwa Gisirikare n’Amahugurwa (DAMI).
Icyo gihe yarangije ayo masomo afite ipeti rya Adjudant, ahita ajya ku rugamba mu gice cy’u Mutara, muri Batayo ya 3, yari izwi nk’imwe mu zikomeye.
Ku wa 1 Mutarama 1994, yahawe ipeti rya Sous-lieutenant. Avuga ko ubwo indege yari itwaye Perezida Habyarimana yahanurwaga, batayo enye zari muri ako gace zahise zitangira urugamba rwo guhangana n’Inkotanyi.
Ngo Batayo ya Muvumba yarimo ni yo yasigaye muri ako gace ikomeza guhangana n’Inkotanyi, ariko na yo iza kunanirwa.
Ati: "Aho za Nyakayaga, kugera za Kiziguro, tukagera Kayonza kuri Kiliziya ya Mukarange, aho hose twarwanaga. Naje kurasirwa i Musha, muri Rwamagana, biba ngombwa ko ngaruka i Kigali gushaka ubuvuzi."
ACP Kuradupagase avuga ko, nubwo urugamba rwari rumaze gukomera, yakomeje kururwana kuko yumvaga iyo aba umusivili yashoboraga kuhasiga ubuzima.
Avuga ko yagumye muri ESM, ariko ko abasirikare ba FAR bahuye n’ikibazo gikomeye ubwo Inkotanyi zari zimaze kugera ku musozi wa Rebero, aho zashoboraga kugenzura umujyi wa Kigali.
ACP Kuradupagase avuga ko yakomeje guhangana n’Inkotanyi mu cyo yise "urugamba rwo mu mazu", ariko ko hari imbunda yari ku musigiti kwa Kadhafi yamurasaga aho yabaga ari hose muri ibyo bice.
ACP Kuradupagase avuga ko, nk’umuntu wari warize ibya gisirikare, yakomeje kurwana yifashishije za gerenade, ariko akabona ko batsinzwe, nubwo atabibwiraga abasirikare yari ayoboye.
Ati: "Za gerenade twateraga twazikorerwaga n’umumajoro umwe, sinibuka izina rye. Ndetse n’imbunda zacu za Rutura, Inkotanyi zari zamaze kuzitsimbura. Abasirikare bakomezanyije urugendo bahunga berekeza muri Congo, icyo gihe yitwaga Zaïre."
Ku wa 3 Nyakanga 1994, muri Camp Kigali, hakozwe inama yayobowe na Gen. Kabirigi, aho hafatiwe umwanzuro wo guhunga, abasirikare bakajyana n’abaturage.
ACP Kuradupagase avuga ko icyo gihe yahawe amabwiriza yo kutagira umuturage asiga inyuma.
Mu rugendo rwo guhunga, berekeje ku mugezi wa Nyabarongo, ariko bahura n’abaturage baturukaga i Runda bababwira ko Inkotanyi zamaze gufata ako gace. Yakomeje kugerageza kurwana ari kumwe n’ingabo bagenzi be, ariko aza kubona ko batagishobora kunyura muri iyo nzira. Aho ni ho yabonye abandi banyuze mu Nzove, na we ahungana nabo.
Ati: "Natekereje ku bintu byose nari narize byamfasha ku rugamba, nsanga nsigaranye kimwe cyonyine bita Protection mutuelle (ubwirinzi bwa buri ruhande). Nibwo nahisemo kunyura mu nzira abaturage banyuzemo."
Mu gukomeza guhunga, ku wa 17 Nyakanga 1994 saa kumi n’imwe n’iminota 45 z’umugoroba (17h45), yambutse umupaka w’u Rwanda na Congo, agezeyo asanga hari amabwiriza asaba abasirikare bose kujya ahitwa Mugunga.
Agezeyo, avuga ko biyubatse bongera kwisuganya, banashinga umutwe witwaga CRUP.
Avuga ko uwo mutwe wari ufite inshingano zo gukora ibikorwa bya gisirikare inyuma y’umwanzi.
Uyu mutwe wari uyobowe na CG Evariste Murenzi, ubu akaba ari Komiseri Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Igorora (RCS), icyo gihe akaba yari afite ipeti rya Capitaine.
ACP Kuradupagase avuga ko akiri muri Congo yahawe amabwiriza yo kujya gutoza ingabo za CNDD-FDD zari ziyobowe na Nyangoma, kubera imikoranire yari hagati ya Mobutu Sese Seko na État-major ya FAR yari yarahungiye muri Congo.
Ati: "Icyo gihe twahawe ubutumwa na Col. Rwarakabije, tujya mu Burundi gutoza icyo gisirikare cya Nyangoma. Twarakigishije, tunashyira mu bikorwa ibyo twari twakigishije. Twagabye ibitero ku ruganda rw’icyayi, dukora za ambushi n’ibindi bikorwa bya gisirikare byahungabanyaga umutekano."
Avuga ko nyuma yo kurangiza ayo mahugurwa, bagarutse muri Congo, ariko basanga Inkotanyi zamaze kumenya imigambi yabo, ndetse zatangiye no gucyura impunzi.
Ati: "Abaturage twashukaga ko tuzabacyura bemye, Inkotanyi zabacyuye zemye koko. Nageze muri Congo mu kwezi kwa mbere kwa 1996 nsanga imyitozo yose abasigaye batozwa barayimenye.
Gusa ngo baje guhura n’ikibazo cyo gusanga Inkotanyi zaramenye umugambi mubisha wabo wo guhungabanya umutekano w’u Rwanda zibasanga yo kandi Zikora uburyo zibaturuka inyuma, zibasunikira inzira ibagarura mu Rwanda.
We n’abandi bayobozi, barimo Col. Rwarakabije, baje kujya ku muntu bitaga Mwami, arabakira, ariko amusaba gukomeza ibikorwa bya gisirikare.
Ati: "Nakomeje kurwana, ariko niyemeza ko ngomba kurwanira mu Rwanda kuko nari mu barwanyi b’Intasi, kandi nari mfite ingabo nyoboye."
Yaje kwisanga mu Nkotanyi ate?
Yavuye muri Congo yambuka aza mu Rwanda ari kumwe n’ingabo yari ayoboye. Banyuze mu Burengerazuba, bahinguka mu bice byo mu Byangabo, banyura mu Birunga. Avuga ko bamwe mu basirikare bari kumwe na we batangiye gucika intege, bamwe muri bo abagira inama yo kwishyikiriza Inkotanyi kugira ngo bakomeze ubuzima.
ACP Kuradupagase avuga ko, ubwo yari mu bikorwa by’abacengezi mu Rwanda, yaje kugera iwabo, aho nyina na bashiki be bamugiriye inama yo kwishyikiriza Inkotanyi no gufatanya na zo kubaka igihugu, ariko arabahakanira.
Ati: "Nababwiye ko ngiye gukomeza kurwana, kandi ko nimwumva amasasu avugira i Kigali, muzamenye ko ari jye wahageze gufata umurwa."
Nyuma y’igihe, ACP Kuradupagase avuga ko na we yaje gushoberwa n’urugendo yari arimo, afata icyemezo cyo kwishyikiriza Inkotanyi.
Avuga ko bamubajije ibibazo byinshi, bamukoraho iperereza, nyuma bamwohereza mu kigo cya Mukamira.
Ati: "Imodoka ije kunjyana, abaturage benshi barasakuje babaza bati: ’Ko mwatubwiye ko nitubashyikiriza umuntu wacu uri mu bacengezi muzamureka, uyu se kuki mumujyanye?”
Mu gihe yari i Mukamira, yatanze amakuru ku bikorwa by’ubucengezi yari azi. Avuga ko nyuma y’icyumweru kimwe yamaze muri icyo kigo, yinjijwe mu Gisirikare cy’u Rwanda.
Yashyizwe muri Batayo ya 59, yayoborwaga na Lt Gen (Rtd) Frank Mushyo Kamanzi, wamwigishije amahame ya RPF Inkotanyi, amukuramo ibitekerezo bibi yari yaratojwe.
Nyuma yaje kuva mu Gisirikare ajya muri Polisi y’u Rwanda, aho yakomeje kuzamurwa mu ntera.
Mu mwaka wa 1999, yahawe amahirwe yo kwiga mu Ishuri ry’Ubugenzacyaha. Arangije amasomo, ahabwa ipeti rya Lieutenant.
Avuga ko icyo gihe Polisi y’u Rwanda yari ikimara gushingwa, ahita ayijyamo.
Mu mwaka wa 2008, yagiye kwiga muri Kaminuza ya Polisi, ahamara imyaka ine, ahakura impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza muri Professional Police Studies.
Nyuma yahawe inshingano zitandukanye muri Polisi y’u Rwanda, kugeza ubu akaba ari umwe mu bagize Inama Nkuru ya Polisi, ndetse akaba n’Umuyobozi Wungirije w’Ishami rishinzwe ubutumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga amahoro.
Mu bana be babiri, umuhungu we witwa Niwenizeye Mugisha Blaine yahawe amahirwe yo kwiga mu Royal Military Academy Sandhurst, mu Bwongereza, aho yahawe ipeti rya Second Lieutenant (2Lt cyangwa S/Lt).
Ati: “Nabibwiye madamu ko umwana wacu yahawe amahirwe yo kwiga mu ishuri ryizemo n’umwana wa Perezida Kagame.”
Uyu muhungu we Mugisha yahawe andi mahirwe na RDF asubira gukarishya ubumenyi muri Kaminuza ya African Leadership University.
Umukobwa wa ACP Kuradupagase we ari gukora icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu Butaliyani, mu bijyanye na Farumasi.
Mu gusoza ubuhamya bwe, yagize ati: "Ndagira ngo mbwire ibyo bigaragasha ko u Rwanda rwahindutse cyane. Ubuyobozi bwarwo ntibutonesha, ntiburonda akarere cyangwa ubwoko. Ndashimira Perezida wangiriye ikizere nkabona amahirwe yo gufatanya n’abandi kubaka u Rwanda."
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|