APR FC yatsinze Etincelles ikomeza kurusha amanota atatu Rayon Sport yatsinze Mukura

Ikipe ya APR FC ikomeje umuvuduko wo gushaka igikombe cya shampiyona nyuma yo gutsinda Etincelles igitego 1-0, ikaba ikomeje kurusha amanota atatu Rayon Sport iri ku mwanya wa kabiri n’ubwo yatsinze Mukura ibitego 3-1.

APR FC yari yakiriye Etincelles kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, yabanje kugorwa no kubona igitego kuko iminota 45 yarangiye ari ubusa ku busa ndetse bigaragara ko Etincelles ishaka kurinda izamu ryayo kugeza umukino urangiye, kuko yugariraga cyane kurusha gusatira.

APR FC yari izi neza ko itakaje amanota, Rayon Sport igatsinda yahita ibegera, yaje mu gice cya kabiri yongereye imbaraga mu busatitizi, maze Mugireneza Jean Baptiste ‘Miggy’ atsinda igitego kimwe rukumbi cya APR FC, nyuma y’amakosa yo gufata umupira nabi yari akozwe n’umunyezamu wa Etincelles.

APR FC iracyari ku mwanya wa mbere ikaba ishaka gutwara igikombe cya shampiyona yabuze umwaka ushize.
APR FC iracyari ku mwanya wa mbere ikaba ishaka gutwara igikombe cya shampiyona yabuze umwaka ushize.

Nubwo i Muhanga, Rayon Sport yari imaze kuhatsindira Mukura ibitego 3-1, ikinyuranyo cyakomeje kuba amanota atatu hagati ya APR FC na Rayon Sport iri ku mwanya wa kabiri.

Muri uwo mukino wakiniwe mu mvura nyinshi, Rayon Sport niyo yafunguye amazamu ku gitego cyatsinzwe na Uwambajimana Leon, Meddie Kagere ashyiramo icya kabiri, ariko Nahimana Claude wa Mukura yishyuramo kimwe, mbere y’uko Amissi Cedric ashyiramo icya gatatu cya Rayon Sport ari nako umukino warangiye.

I Gicumbi, ikipe yaho Gicumbi FC yari yahakiriye Musanze FC, maze umukino urangira itsindiye imbere y’abakunzi bayo ibitego 2-1, bikaba byatumye iva ku mwanya wa 12 ijya ku mwanya wa 10, bityo iva mu makipe ashobora gusubira mu cyiciro cya kabiri.

Indi mikino iri kuri icyi cyumweru, AS Kigali irakina na Police FC kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, Kiyovu Sport ikine na Esperance ku Mumena, naho Marine yakire Amagaju kuri Stade Umuganda i Rubavu, mu gihe Espoir FC iza kwakira AS Muhanga i Rusizi.

Nyuma yo gutsinda Mukura 3-1, Rayon Sport ikomeje kotsa igitutu APR FC ya mbere.
Nyuma yo gutsinda Mukura 3-1, Rayon Sport ikomeje kotsa igitutu APR FC ya mbere.

APR FC iracyari ku mwanya wa mbere n’amanota 49, ikurikiwe na Rayon Sport ifite amanota 46, AS Kigali ikaza ku mwanya wa gatatu n’amanota 37. Espoir FC iri ku mwanya wa kane n’amanota 35, naho Police FC ikaza ku mwanya wa gatanu n’amanota 34.

Amakipe atatu ya nyuma ni AS Muhanga iri ku mwanya wa 12 n’amanota 14, Esperance ikaza mu mwanya wa 13 n’amanota 11 naho Amagaju akaza ku mwanya wa 14 ari nawo wa nyuma n’amanota 10.

Theoneste Nisingizwe

National Football League

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka