Ubusanzwe mu murenge wa Gakenke bagira isoko rirema kabiri mu cyumweru, kuwa Kabiri no kuwa Gatanu. Ibi bikaba bituma iyo iryo isoko ryaremye hahurira imbaga y’abantu baturutse mu bice bitandukanye bigize akarere ka Gakenke.
Gusa hari n’abandi bakorera ruguru gato y’isoko nyirizina nabo bakora ubucuruzi bwiganjemo za terefone zigendanwa ziba zarakoreshejwe.

Abacuruza izi telefoni bemeza ko bazigura na ba nyirazo bazirambiwe cyangwa bashaka guhindura izindi, nabo bakaza kuzungukaho.
Bamwe mu bazicuruza ariko batifuje gutanga amazina yabo, bavugako kuba bacururiza iruhande rw’isoko aruko batabona umwanya mw’isoko kuko riba ryakubise no hejuru.
Ku bijyanye no gucuruza telefone zakoze, bavuga ko nta kibazo kirimo kuko abantu bose badafite amikoro yo gutunga terefone nshya. Naho ku byerekeye aho ziva bemeza ko bazigura kubantu bisanzwe kandi badakunda kwita cyane kumenya aho zavuye.

Umwe mu basore bacururiza aho ariko agacuruza terefone nshya, nawe yemeza ko kuba abantu bacuruza ibintu byakoze iruhande rwe bituma atabona abakiriya, nk’uko yakababonye kuko nuje afite gahunda yo kugura inshya hari igihe birangira aguze iyakoze.
Yemeza ko abangamirwa cyane n’uburyo aba bantu bacuruza ibintu byakoze bakoramo, kuko usanga banyuranamo bitandukanye n’ubundi bucuruzi bukorwa umuntu yicaye hamwe.
Ku ruhande rw’abaguzi bo ntibabibonamo ikibazo cyane kuko kuribo iyo uje guhaha ukabona icyo wifuza kandi kinogeye umutima wawe ntacyo bitwaye.
Yorodan Niyitegeka mu bari baje kugura telefone ubwo kigalitoday yasuraga iryo soko, avuga ko kuba bahitamo kugura telefone ishaje biterwa n’uko ntamafaranga umuntu abafite.
Ati “ ubundi kujya kugura terefone zakoze biterwa n’amafaranga umuntu abafite, kuko iyo ufite amafaranga menshi ufunukuza gusa ubusanzwe ikintu kiba cyarakoze nicyo kiba gifite uburambe.”
Gusa Niyitegeka we akaba atemera ko zishobora kuba zaribwe kuko ahamya ko ziba zagiye zigurirwa mumasoko atandukanye arema ahandi kuyindi minsi itandukanye niyo irya Gakenke riremaho.
Janvier Bisengimana, umuyobozi w’umurenge yemeza ko isoko rikorera hanze rizwi bikaba biterwa n’uko abantu baza kurema isoko ari benshi ku buryo batakwiramo bose.
Yongeraho ko kuba hariho abakorera hanze bituma habonekamo n’abakora mu buryo butemewe nk’abo bacuruza ibkoresho byakoze.
Ati “ nubwo ako gasoko tukazi harimo akiyometseho gakora ibitemeye muburyo bw’amategeko kuko tudapfa kumenya mubyukuri ibyo bacuruza ngo nibiki.”
Kuba iryo soko rishobora gutera imbogamizi Bisengimana ntabihakana ahubwo avuga ko hafashwe inganba kuburyo hagenda hakorwa imikwabo bagakuramo amabandi.
Mugusoza asaba abantu kudakomeza kugurira ahantu habonetse hose yaba terefone cyangwa n’ibindi kuko hari amaduka acuruza muburyo butanyuranyije n’amategeko.
Iri soko kandi uretse kuba habonekamo telefone ushobora gusangamo amaradiyo, inkweto, n’ikindi kintu cyose umuntu ashobora kuzana dore ko nta mategeko bagenderaho abagenga.
Abdul Tarib
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Umukobwa ushaka kurushinga Kuburyo atarenza uyu mwaka 2014,wujuje ibi bikurikira:1) Kuba ari inzobe,2)yararangije Kaminuza,3)afite akazi,4)atarakazwa n’ubusa,5)abyibushye, 6)kuba yatura mu ntara, ampamagare kuri 0731762455,duhane gahunda.Murakoze.