Urubanza ruregwamo Lt. Joel Mutabazi wahoze mu gisirikare cy’u Rwanda RDF, ari hamwe n’abo baregwa ibyaha birimo kugambanira igihugu no kurema umutwe w’abagizi ba nabi, rwasubitswe kubera ko uregwa ngo atarabona umwunganira mu mategeko, rukaba ruzasubukurwa ku itariki ya 25/11/2013, ubwo Mutabazi agomba kuba yashatse (…)
Bamwe mu bagize Umuryango w’abakire bakiri bato ku isi wa YPO, bamenyesheje Perezida w’u Rwanda Paul Kagame, ko bagiye kuzana abashoramari bagenzi babo mu Rwanda, kuko ngo bashima uburyo iki gihugu cyorohereza ishoramari.
Ihuriro rya gikirisitu rihuza urubyiruko rwo mu mijyi ya Butare na Kigali ryateguye igitaramo bise Igitaramo Mpinduramatwara ngo bagamije kuramya no guhimbaza Imana, kandi ngo ni igitaramo kizagaragaramo abahanzi batandukanye.
Umuyobozi w’isosiyeti y’ubwubatsi yubatse isoko rya kijyambere ry’akarere ka Nyanza yatawe muri yombi na polisi y’igihugu ikorera mu karere ka Nyanza akekwaho gukoresho inyandiko mpimbano no gutanga sheki itazigamiwe (Cheque sans provision)
Umukozi usanzwe ari umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari mu karere ka Gakenke aravugwaho ko ngo yagujije umuturage amafaranga agera ku bihumbi 120 ariko atinda kuyamwishyura ndetse umuturage we abona ko yanze kumwishyura ahitamo gufatira mudasobwa y’akazi uwo munyamabanga yari abikije iwe.
Uwamahoro Dative w’imyaka 30 wo mu murenge wa Musange mu kagari ka Masangano mu mudugudu wa Kibumba ukurikiranyweho kwica umugabo we witwaga Minani François akamuta mu bwiherero hagashira umwaka bitaramenyekana, yageze imbere y’urukiko rwisumbuye rwa Nyamagabe kuri uyu wa gatatu tariki ya 13/11/2013 aburana ifungwa (…)
Nyuma y’uko mu ijoro ryo kuwa 11 rishyira 12/11/2013, mu kagaki ka Rwenje hibwe ibendera ryari ku cyicaro cy’ako kagari biturutse ku burangare bw’abagabo Nzeyimana Theoneste na Bucyukundi bari baraririye ako kagari, ubu ngo iryo bendera ryabonetse mu murima w’abaturage, aho bakeka ko abari baryibye baritaye.
Ubwo Ikigega cy’Iterambere ry’igihugu Agaciro Development Fund cyatangizwaga mu mwaka ushize, Abanyagakenke bose biyemeje gutanga umusanzu ungana na miliyoni 414 z’amafaranga y’u Rwanda muri icyo kigega. Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akarere ka Gakenke yatangarije mu nama yabaye tariki 12/11/2013 ko umusanzu Abanyagakenke (…)
Komisiyo y’igihugu y’abakozi iratangaza ko ngo bitunguranye kumva ko ubuyobozi bw’Ishuri ry’imari n’Icungamutungo ryahoze ryitwa SFB buvuga ko bwagize ibibazo by’icungamutungo imbere y’abadepite, mu gihe amasomo bigisha muri iri shuri aribyo bibazo ashinzwe gucyemura.
Umusore w’umunyeshuri wo mu gihugu cy’u Bushinwa mu mujyi wa Pekin yakoze inzu ifite ishusho y’igi kandi ngo yoroshe gutwarwa nyuma yo kubona ko ngo kugira ikibanza cyo guturamo no guterekamo ibyo umuntu atunze ngo bihenze cyane muri uwo mujyi.
Umuhanzi Mani Martin ngo asigaye ari umufana ukomeye cyane w’umuraperi Jay Polly nk’uko yabyitangarije ubwe ku rubuga rwa facebook.
Maniraguha Dukundane wo mu kagari ka Mahoko, mu murenge wa Kanama yakegeswe ijosi na Nzayisenga Eric ubwo yari agiye kumukiza mu gihe yarwanaga n’umugore we ku isaha ya saa saba z’ijoro mu ijoro ryo kuwa 12 rishyira 13/11/2013.
Ubuyobozi bw’akarere ka Muhanga burasaba ibigo by’imari bikorera muri ako karere ko byajya byitabaza ubuyobozi kugira ngo babashe kubafasha gukurikirana ababibye kuko ngo amafaranga babitse ari ay’abaturage.
Inka zirenga 500 zimaze kugera mu Rwanda, ngo n’izindi nyinshi ziri mu nzira zihunga ubushimusi buri gukorwa n’ingabo za Kongo zitwa FARDC aho ziri kurya inka z’abaturage mu duce twa Bunagana, Runyonyi na Rumangabo.
Mu bitaro by’Akarere ka Nyanza biherereye rwagati mu mujyi wa Nyanza haravugwa inkuru y’ubujura butunguranye kuko byibwe inshuro ebyiri mu munsi umwe kandi mu cyumba kimwe.
Umugabo witwa Ngarambe Clement w’imyaka 37 wigishaga ku kigo cy’amashuri cya Rega mu karere ka Nyabihu, yabonetse ku mugoroba wo kuwa mbere tariki ya 11/11/2013 yapfiriye aho yari acumbitse, mu mudugudu wa Kabaya, akagali ka Gisesero, mu murenge wa Busogo akarere ka Musanze.
Imikino y’umunsi wa cyenda wa shampiyona y’u Rwanda yabaye kuri uyu wa kabiri tariki ya 12/11/2013, yaranzwe no gutsindwa kw’amakipe y’ibigugu arimo Rayon Sport, AS Kigali na Police FC.
Umwana wari ufite imyaka 8 y’amavuko wo mu mudugudu wa Giseke, akagari ka Muhororo mu murenge wa Kilimbi ho mu karere ka Nyamasheke yakubiswe n’inkuba ahita apfa ku mugoroba wo ku wa kabiri tariki ya 11/11/2013.
U Rwanda ruzakira inama mpuzamahanga y’iminsi ibiri ku matariki ya 14-15/11/2013 i Kigali izaba yiga ku buryo ibihugu 27 birimo n’u Rwanda byakwihuriza hamwe kugira ngo bijye bihana amakuru agezweho mu burezi hagamijwe kuzamura ireme no guteza imbere inyigisho.
Umuryango w’Abayapani ushinzwe iterambere mpuzamahanga JICA, Japanese International Cooperation Agency washyikirije Abanyarwanda 60 bafite ubumuga n’ingabo zamugariye ku rugamba ibikoresho by’imyuga binyuranye bazakoresha mu kwiteza imbere no gufasha Abaturarwanda kubona serivisi zikomoka ku myuga uko bazikeneye. (…)
Ngo n’ubwo Abanyarwanda badashobora guhindura amateka mabi igihugu cyabayemo, ngo bafite ubushobozi bukomeye mu biganza byabo bwo guhitamo imbere heza no guhitiramo abazabakomokaho icyerecyezo cyiza.
Abanyamabanga nshingwabikorwa b’utugari two mu karere ka Kayonza batarara aho bakorera bahawe icyumweru kimwe cyo kuba bamaze kwimukira mu tugari bayobora, abatabishoboye ngo bagasezera ku kazi. Uyu ni umwe mu myanzuro yafatiwe mu nama yahuje abayobozi b’inzego z’ibanze mu karere ka Kayonza kuva ku rwego rw’akagari n’abagize (…)
Minisiteri y’Uburezi mu Rwanda iratangaza ko gufasha abakiri bato gukurikira amasomo abereye n’ubushobozi bwabo bikiri hasi mu Rwanda. Ariko ikemeza ko hari gahunda igiye gutangira izajya ifasha buri munyeshuri gusobanukirwa n’ubushobozi bwe akiri mu mashuri yo hasi.
Mu muhango wabaye kuri uyu wa kabiri tariki ya 12/11/2013, ingabo z’u Rwanda zashyikirije ingabo za ICGLR ziba mu itsinda ryitwa EJVM umusirikare wa Kongo Cpl Kasongo wambutse umupaka ku buryo butemewe agafatirwa mu Rwanda kuwa 09/11/2013 ku isaha ya saa cyenda z’amanywa mu kagari ka Byahi, umurenge wa Rubavu.
Minisitiri w’umutungo kamere, Stanislas Kamanzi yasabye imbabazi “Abatutsi kubera ibyaha bakorewe n’Abahutu”, kugira ngo abakozi ba Ministeri ayobora ya MINIRENA n’ibigo biyishamikiyeho ari byo Ikigo cyo kubungabunga ibidukikije REMA n’icyo guteza imbere umutungo kamere RNRA, nabo babashe gukurikiza iyo gahunda.
Bamwe mu bana barangije icyiciro rusange cy’amashuli yisumbuye bita tronc commun bari mu biruhuko mu karere ka Karongi bagaragaweho uburyo budasanzwe bwo kwandika nimero za telefoni buzabafasha guhora bibuka abo babanye ku ishuri ariko ngo harimo no kuzirikana ko basezeye ku mashuri bigagaho, bategereje gutera intambwe (…)
Athanase Uwoyezantije wo mu mudugudu wa Rurimba, akagari ka Mburamazi, umurenge wa Murunda mu karere ka Rutsiro amaze imyaka 13 aba mu nzu inyuma yubakishije inzitiramibu, akaba yaranze kuba mu mazu meza abantu bagiye bagerageza kumutuzamo kuko ngo ayo mazu yabaga atameze nk’ayo Imana yamweretse mu isezerano yamugiriye. (…)
Nizeyimana Museveni w’imyaka 19 na Nduwimana Zakariya w’imyaka 23 bava indi imwe, bari mu maboko ya police mu karere ka Ruhango aho bakurikiranyweho icyaha cyo kwiba ihene mu kagari ka Bunyogombe umurenge wa Ruhango muri Ruhango.
Ku rutonde rw’imijyi myiza ikinyamakuru Jeune Afrique gitangaza ko ibereye guturwamo, umujyi wa Kigali usanzwe uri umurwa mukuru w’u Rwanda uri ku mwanya wa kane, nyuma y’imijyi nka Le Cap na Johannesburg yo muri Afurika y’Epfo ndetse na Casablanca yo muri Maroc.
Rutahizamu w’ikipe ya FC Barcelone Lionel Messi ntazongera gukina umupira w’amaguru muri uyu mwaka, kubera imvune yagiriye mu mukino ikipe ye yatsinzemo Real Betis ubitego 4-1 ku cyumweru tariki ya 10/11/2013.
Abaturage b’akarere ka Nyamasheke barakangurirwa kurwanya ubukene bivuye inyuma nk’uko Ingabo zirwanya umwanzi, kugira ngo babashe kubutsinda batere imbere.
Umwana witwa Hakorinoti w’imyaka 17 y’amavuko wari umushumba mu rugo rwo kwa Minani Ernest utuye mu mudugudu wa Buhaza, Akagali Gati mu murenge wa Muyira mu karere ka Nyanza basanze amanitse mu giti cy’umwembe yapfuye bikekwa ho yaba yiyahuye.
Abayobozi bamwe mu tugari two mu mirenge ya Busasamana, Kanama na Nyakiriba mu karere ka Rubavu bigaga mu mujyi wa Goma na Kibumba muri Repubulika iharanira demokarasi ya Congo, basabwe guhagarika amasomo yabo muri icyo gihugu ngo kubera impamvu z’umutekano.
Umutoza w’ikipe y’u Rwanda Amavubi Nshimiyimana Eric yashyize ahagaragara abakinnyi 26 yatoranyije bagomba gutangira imyitozo kuri uyu wa kabiri tariki ya 12/11/2013, akazatoranyamo abazakina na Uganda umukino wa gicuti uzabera i Kampala ku wa gatandatu tariki ya 16/11/2013.
Bamwe mu bakozi bakorera Sosiyete icunga umutekano ya SCAR, Security Company Against Robbery mu gucunga umutekano ku nyubako z’akarere ka Nyamasheke n’ibigo bigashamikiyeho, biravugwa ko bimwe icyemezo cy’uko ari abakozi b’iyi sosiyete cyabafashaga kwaka inguzanyo, bitewe n’uko mu kwezi gushize, batanze amakuru (…)
Nyuma y’amezi 11 intumwa za leta ya Congo na M23 bari mu biganiro Kampala, umunsi w’ejo kuwa 11/11/2013 wari utegerejweho gushyiraho umukono ku masezerano warangiye adasinywe, ndetse ubu igihe cyo gusinya ayo masezerano cyashyizwe igihe kitazwi.
Inama yahurije hamwe inzego za leta n’izabikorera z’u Rwanda na Afurika y’epfo i Kigali kuri uyu wa 11/11/2013, yanzuye ko hagomba gukosorwa amakuru avugwa ku bihugu byombi, kugira ngo abashoramari babashe kuhakorera nta mpungenge bafite.
Ikipe ya Espoir Basketball Club mu bagabo na APR Basketball mu bagore, zongeye kwisubiza ibikombe bya Playoff zatwaye umwaka ushize nyuma yo gutsinda Kigali Basketball Club na RAPP mu mikino ya nyuma.
Bamwe mu bakunze gukurikirana imibanire y’abashakanye ndetse n’abashatse batangaza ko bimaze kugaragara ko abagabo benshi bahohoterwa mu ngo zabo ariko bakanga kubivuga ngo batava aho bata ikuzo.
Umuryango w’ubukungu bw’ibihugu bigize ibiyaga bigari CEPGL watangiye gukuraho imbogamizi ku bagore bakora ubucuruzi bambukiranya imipaka, ibi bikaba biri gukorwa aba bagore bashyirwa mu mahuriro atuma bakorera hamwe.
Minisitiri Jacqueline Muhongayire ushinzwe ibikorwa by’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba EAC, East African Community aratangaza ko nta gihugu na kimwe cyangwa bibiri byadindiza ibindi bisigaye mu gihe hari imishinga y’iterambere bihuriyeho.
Polisi y’igihugu ikorera mu Karere ka Bugesera yataye muri yombi abagabo batatu ibakurikiranyeho ubucuruzi bw’ibishyitsi by’ibiti byitwa imishikiri bari bakuye mu ishyamba rya Gako bashaka kubyambutsa umupaka bakabijyana mu gihugu cya Uganda.
Nkuko bitangajwe n’ibiro bishinzwe itangazamakuru bya Perezida Museveni, ngo uyu muyobozi yahagurukiye gushishikariza abaturage ayobora harimo n’abayobozi kwipimisha Sida kugira ngo bamenye uko ubwandu bwa Sida buhagaze muri Uganda kandi hagenderwe ku makuru agezweho.
Abacuruzi n’abaturage bo mu karere ka Gakenke barinubira ko mu masaha y’umugoroba basigaye bamburwa umuriro w’amashanyarazi, bakavuga ko bibatera igihombo kandi bagasaba ko icyo kibazo kivugutirwa umuti bakabasha gukora neza.
Ishuli rikuru ry’ubumenyingiro mu ntara y’iburasirazuba, IPRC EAST ryatashye ku mugaragaro icyumba cy’ikoranabuhanga kirimo mudasobwa n’ibindi bikoresho byaguzwe ku bufatanye n’ikigo cy’igihugu cya Koreya gishinzwe ubufatanye mpuzamahanga KOICA.
Urwego rw’igihugu rushinwe kugenzura iyubahirizwa ry’uburinganire n’ubwuzuzanye bw’abagore n’abagabo GMO, Gender Monitoring Office rutangaza ko mu Rwanda hakiri benshi mu bagore n’abagabo bumva ko umugabo afite uburenganzira bwo gukubita umugore kubera impamvu iyo ari yo yose.
Umugore witwaga Nyirabana Esther w’imyaka 28 wari utuye mu murenge wa Kamembe , akagari ka Cyangugu yakubiswe n’inkuba ahita ashiramo umwuka ubwo yari agiye gutoragura imbuto za avoka zamanurwaga n’umuyaga mu mvura nyinshi yaguye aho yari atuye.
Abaturage basaga gato 70% by’abatuye akarere ka Nyamasheke ni bo bamaze kwitabira gahunda y’ubwisungane mu kwivuza ya Mutuelle de Santé, benshi mu Rwanda bita Mituweli.
Itsinda rigizwe na bamwe mu bashinzwe ikoranabuhanga mu buhinzi hano mu Rwanda, basuye akarere ka Gisagara banatangaza ko intera igihugu kigezeho haba mu ikoranabuhanga ku buhinzi cyangwa mu iterambere muri rusange ari nziza.