Abikorera bateza imbere imibereho y’abanyagihugu bagiye kujya bahembwa

Mu rwego rwo gufasha Abanyarwanda binyuze mu bikorera imirimo itandukanye mu gihugu, ikigo Nyarwanda CSR “Corporate Social Responsibility” cyafashe gahunda yo kujya gihemba ibigo bigaragara mu kugira uruhare mu iterambere ry’abaturage.

Iyi gahunda izajya ishishikariza abasanzwe bafasha Abanyarwanda mu bikorwa byabo byiza, ikazajya itanga igihembo kubazaba barabashije gukora ibikorwa by’indashyikirwa bifitiye abanyagihugu akamaro.

Bimwe mu bikorwa CSR izajya yibandaho harimo nk’uburezi, ubuvuzi, kurwanya ubukene, kubungabunga ibidukikije, n’imibanire myiza n’abanyagihugu hamwe no guhanga udushya mu bikorwa byabo bikagera ku Banyarwanda benshi.

Biteganyijwe ko iyi gahunda izaba tariki 27/03/2014 muri Serena hotel, aho ibigo bizaba byatoranyijwe bizahembwa.

Bishop John Rucyahana umuyobozi wa CSR, asobanura imikorere y'iki kigo.
Bishop John Rucyahana umuyobozi wa CSR, asobanura imikorere y’iki kigo.

Bishop John Rucyahana umuyobozi wa CSR, avuga ko iki gikorwa cyo gutanga ibihembo kigomba kubaho kugirango ibigo byabashije gufasha Abanyarwanda mu buzima bwabo bwa buri munsi bitamenyekanye bimenyekane, bityo kandi n’ibindi bibyigireho mu kubasha kuba byafasha Abanyarwanda.

Abakorera ubucuruzi bwabo mu Rwanda barasabwa kubaka umuco wo gufasha Abanyarwanda batishoboye binyuze mu byo bakora. Iyi gahunda kandi izanatuma ibikorwa byo gufasha abatishoboye byiyongera.

Bamwe mu bazahitamo ibi bigo bizahembwa harimo nka senateri Tito Rutaremara, Shyaka Anastase umuyobozi wa RGB, Apo. Minyoni Alise, Robert Bayigamba n’abandi.

Eric Muvara

Ibitekerezo   ( 1 )

nigikorwa kiza cyane, kuko kugirango ubonye umuntu wikorera kugiti cye ugasanga arateza imbabga y’abanyarwanda imbere, nigikorwa cy’indashyikirwa, gusa nabo nitbagakore kugirango bahembwe , burya gufasha undi kugira aho yigeze niko kwitegeranyiza kwanyako, ngo jya ugira neza wigendera iyo neza iba izagusanga imbere.

celestin yanditse ku itariki ya: 16-03-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka