U Rwanda rugiye kwigira ku bunararibonye bw’Ubuholandi mu gukusanya imisoro

Ikigo cy’u Rwanda gishinzwe Imisoro n’Amahoro RRA, Rwanda Revenue Authority cyasinyanye amasezera n’icyo mu Buholandi, agamije gufasha u Rwanda kwigira ku buryo iki gihugu gikusanya imisoro n’amahoro no kugabanya ibibazo bijyana na byo.

Kuri uyu wa Kane tariki 13/3/2014, Komiseri mukuru wa RRA, Richard Tusabe, n’uhagarariye Ubuholandi basinye masezerano azamara imyaka ibiri, nyuma y’uko impande zombi zigenderaniye mu rwego rwo kureba imikorere ya buri gihugu.

Abayobozi ku mpande zombi biyemeje ubufatanye, babishyira mu masezerano.
Abayobozi ku mpande zombi biyemeje ubufatanye, babishyira mu masezerano.

Komiseri Tusabe yatangaje ko nyuma y’uko basuye Ubuholandi bakirebera uko igice cy’imisoro n’amahoro gikora biyemeje gukorana nabo kuko hari aho bageze kugira ngo u Rwanda narwo rutere imbere muri iki gice rugabanye n’amakosa yahagaragaraga.

Yagize ati "Mu kwezi kwa Kabiri twagiye mu Buholandi tureba imikorere yabo, tumaze kubasura biba ngombwa ko nabo baza bakareba uko dukora.

Ubu rero baradusuye bari bamaze iminsi inaha bareba uko dukora, kugira ngo babone aho batangirira baza kudufasha kunoza isoresha no kwakira imisoro n’amahoro. Icyo rero aya masezerano akubiyemo ni ingamba tuzafata n’ibice tuzibandaho mu bufatanye dufitanye nabo."

Peter Van Tienhoven, umujyanama mpuzamahanga ku misoro mu Buholandi, yatangaje ko kuba igihugu cye hari intambwe kimaze gutera mu gukusanya imisoro myinshi bifuza ko n’u Rwanda nk’igihugu bifitanye ubucuti cyatera imbere muri icyo gice.
Yavuze ko mu gihugu cye gutanga imisoro byoroshye kubera uburyo bashyizeho kandi n’abaturage bakabyibonamo.

Aba ni abayobozi n'impuguke mu by'imisoro bitabiriye umuhango wo gusinyana ubwumvikane n'ubufatanye.
Aba ni abayobozi n’impuguke mu by’imisoro bitabiriye umuhango wo gusinyana ubwumvikane n’ubufatanye.

Aya masezerano yasinywe kuri uyu wa 13/03/2014 ateganya ko u Rwanda ruzahabwa ubumenyi ku bijyanye no kugenzura abantu bagifite intege nke mu gutanga imisoro ariko banarebeye ku mitungo bafite mu rwego rwo kugaruza imitungo ishobora kunyerezwa.

U Rwanda ruzanungukira cyane mu buryo bwo gufasha abaturage gutanga imisoro mu buryo bworoshye, ku buryo abantu bibanogera. Isoresha ku bucuruzi mpuzamahanga nabyo biri mu byo u Rwanda ruzahugurwamo kugira ngo rugendane n’igihe.

Imibare y’agateganyo itangwa na RRA igaragaza ko byibyura buri mwaka imisoro igira icyuho ya 4% kubera imisoro idatangwa biturutse ku bibazo bitandukanye u Rwanda rwitegura guhangana nabyo.

Emmanuel N. Hitimana

Ibitekerezo   ( 2 )

kwigira ku bihugu byateye imbere bikora bizadufasha kumenya uburyo natwe tuzabasha kongera imisoro y’igihugu cyacu kuko niho iterambere rishingiye mukomereze aho natwe twashimishwa no kubona mukomeza gutera imbere.

Shenge yanditse ku itariki ya: 14-03-2014  →  Musubize

birakwiye dushimangire umubano n’ubushuti kuko nibyo bibyara ikizere , kandi tubigireho byinshi kuko bafite byinshi baturusha

manzi yanditse ku itariki ya: 13-03-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka