Rutsiro : Umuhungu yanze gusezerana n’umukobwa bikekwa ko yabonye undi umuha amafaranga

Umusore witwa Manirakiza Diogène w’imyaka 27 y’amavuko yamenyesheje Nyiransabimana Séraphine w’imyaka 25 ko ubukwe bwabo butakibaye bitewe n’uburwayi, mu gihe hari hasigaye icyumweru kimwe gusa ngo basezerane imbere y’Imana ko bagiye kubana akaramata.

Umuryango w’umukobwa n’abaturage bahise batangira gushidikanya kuri iyo mpamvu yatumye umusore yanga gusezerana n’umugeni we.

Umukobwa ababajwe n'uko umuhungu ashobora kuba yaramwanze akikundira ufite amafaranga, mu gihe nyina we yahombejwe n'imyiteguro y'ubukwe.
Umukobwa ababajwe n’uko umuhungu ashobora kuba yaramwanze akikundira ufite amafaranga, mu gihe nyina we yahombejwe n’imyiteguro y’ubukwe.

Uwo musore n’umukobwa bombi batuye mu murenge wa Ruhango mu karere ka Rutsiro. Gusezerana imbere y’Imana kwabo byahagaze mu gihe bari baramaze gusezerana imbere y’amategeko, usibye ko bari bataratangira kubana.

Ku cyumweru tariki 23/02/2014 ni bwo umusore yabwiye umukobwa ko batagishyingiranywe, mu gihe bari kuzashyingirwa mu kiliziya ku wa Gatandatu tariki 01/03/2014. Umukobwa yananiwe kwakira ibyo umuhungu amubwiye, kuko imyiteguro yo gutangira kubana bari bayigeze kure.

Umuhungu yasobanuriye Padiri, imiryango yombi ndetse n’umukobwa, ko impamvu imuteye guhagarika ubukwe ari uburwayi bw’impyiko afite. Gusa yongeyeho ko atigeze ajya kwa muganga bitewe n’uko ikarita ye ya mituweli yatakaye.

N’ubwo nta muganga wigeze wemeza ko afite ubwo burwayi, umuhungu ngo yumvise ibimenyetso byabwo kuri radiyo, akurikije n’ukuntu yumvaga amerewe mu nda ahita yiyumvisha ko ari impyiko arwaye.

Ababyeyi bo ku mpande zombi bakimara kumenya inkuru y’uko umuhungu wabo adashaka gushyingirwa barumiwe babura icyo bakora, kuko ngo batashoboraga kumutegeka ngo ashyingirwe ku ngufu.

Se w’umuhungu na we avuga ko atazi impamvu nyakuri yatumye umuhungu we yanga gukora ubukwe, ariko ngo hari amakuru yumvaga abantu bamubwira ko hari umukobwa ushaka guha uwo muhungu amafaranga ibihumbi 200 n’inka noneho akaba ari we atwara akamugira umugore.

Umuryango w’umukobwa wo uvuga ko nta mafaranga cyangwa ubundi bufasha bari bigeze baha uwo musore, usibye ko bateganyaga ko mu gihe cyo gushyingirwa bazaha umukobwa amafaranga akayajyana, nk’uko umuhungu yari yarabwiye umukobwa ko ku munsi wo gushyingirwa agomba kuzaza yitwaje amafaranga ibihumbi 200 cyangwa 150 cyangwa se ibihumbi 100.

Umusore avuga ko namara gukira agasanga umukobwa agishaka ko babana nta kabuza bazahita basubukura iby’ubukwe bwabo.

Icyakora umuryango w’umukobwa wo uvuga ko wamaze gutera icyizere uwo musore. Umukobwa asanga n’ubundi yemereye umuhungu ko babana, icyamuteye kwanga ko bashyingirwa nyamara bari basigaje igihe gito yazongera akamuhinduka cyangwa akaba nta rukundo rugaragara amufitiye.

Umukobwa agaragaza impungenge ko bashobora no kugera imbere ya padiri ku munsi nyirizina wo gushyingirwa umuhungu akavuga ko adashaka ko bashyingiranwa.

Kimwe mu byababaje umuryango w’umukobwa ni imyiteguro bari bamaze kugeraho harimo ibinyobwa,ibiribwa n’amajyambere bari baramaze gutegura.

Nyina w’umukobwa ngo hari n’abari bamaze kumutwerera amafaranga arayabasubiza, abandi bagombaga kumutwerera arabahakanira, ababwira ko ubukwe butakibaye, ibi ngo bikaba byaramuteje igihombo gikomeye.

Muri ako gace havugwa abakobwa baha amafaranga abahungu kugira ngo bakunde babatware. Umuryango w’umukobwa wo urateganya kujya gusaba ubutane, aho kugira ngo bajye guciririkanya n’uwo muhungu amafaranga yifuza kugira ngo akunde atware umukobwa wabo.

Amategeko abivugaho iki?

Kanyemera Félicien, umukozi utanga ubujyanama mu by’amategeko mu karere ka Rutsiro, avuga ko iyo umugabo n’umugore bamaze gushyingirwa imbere y’amategeko baba bamaze kugirana amasezerano adashobora guseswa n’uwo ari we wese, cyane ko umwe aba yemereye undi ko amubereye umugore undi na we akemerera undi ko amubereye umugabo.

Nk’uko baba bashyingiwe mu buryo bwemewe n’amategeko, ni na ko baba bagomba gutandukana mu buryo bwemejwe n’amategeko, badapfa gutandukana uko bishakiye.

Ubusanzwe ngo hari impamvu ziteganywa n’itegeko zishobora gutuma abantu batandukana, nk’igihe umwe mu bashakanye yaciye undi inyuma akajya gusambana ahandi. Icyo gihe umwe ngo ashobora kujya gusaba ubutane.

Ubutane na none bushoboka iyo abashyingiranywe bonyine babyumvikanyeho bagasaba ubutane bamaze kwemeranywa ku mpamvu idashidikanywaho hagati yabo. Ngo baragenda bakegera perezida w’urukiko rw’ibanze rw’aho batuye bakamusobanurira iyo mpamvu ituma bashaka gutandukana, akayisuzuma kugira ngo arebe niba ari impamvu yumvikana.

Icyakora hari ibindi bibazo bikunze kugaragara mu bamaze gushyingiranwa imbere y’amategeko ariko bataratangira kubana mu rugo rumwe. Umwe muri bo ashobora kubona undi muntu wifitiye imitungo, akifuza ko yasesa amasezerano na wa wundi wa mbere kugira ngo ajye kubana na wa wundi ufite imitungo.

Icyo gihe umwe ashobora kugenda akavuga ko yibeshye ku wo basezeranye no ku miterere ye no ku myitwarire ye imuranga. Icyo gihe ngo hashobora kubaho ubutane cyane cyane iyo bitangiye kugaragara ko umwe nta rukundo agaragariza undi, agatangira kumukorera amakosa kandi batarabana.

Icyo gihe ngo bashobora kwemererwa gutandukana kuko nta cyizere kiba gihari ko bazabana neza urugo rwabo rukabasha gutera imbere. Impamvu bashobora kwemererwa gutandukana ngo ni uko iyo babana mu bukene batiyumvanamo, umwe ashobora guca inyuma y’undi, n’ubundi bikazarangira batandukanye.

Icyakora mu gihe bemeranyijwe gutandukana kandi hari imitungo bakoresheje mu gusaba ndetse no ku munsi wo gusezerana ku murenge, uruhande rwatakaje imitungo, umwe ashobora kuyisubiza mugenzi we, cyane ko no mu gihe cyo gutandukana, ingaruka zo gutandukana zigera no ku mitungo yabo bombi kuko baba bagomba kuyigabana.

Ubusanzwe iyo abantu bavuye gusezerana mu murenge si ko bose bahita batangira kubana. Uwo musore n’umukobwa igihe gishobora kuzagera bakumva bashaka kongera gusubukura ibijyanye no kubana kwabo bakabikomeza. Icy’ingenzi gusa ngo ni uko bombi baba babyumvikanaho.

Malachie Hakizimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 50 )

ihangane abahungu nkabo babaho batwawe ni byisi ariko ubwo haricyo imana yakurinze utazi

Masengesho jean yanditse ku itariki ya: 30-04-2019  →  Musubize

ihangane abahungu nkabo babaho batwawe ni byisi ariko ubwo haricyo imana yakurinze utazi

Masengesho jean yanditse ku itariki ya: 30-04-2019  →  Musubize

Wa mukobwa mbabarira unuoherereze number yawe.Sha ibyawe birababaje ihangane ,ibyi si byarakomeye uwo muhingu meibagirwe sha uwo ntatukindo afite niyo meazabana yazakwokoreza umusaraba mwana wamama mbabarira unyoheteze nimero yawe n, ubwo ndikure cyane nzage mkwivugishiriza nguhurize.

Josrpha Muragijimana yanditse ku itariki ya: 29-03-2019  →  Musubize

Murakoze cyane muturangiye uko twabona uwo muti mwaba mukoze cyane

Turatsinze Emmanuel yanditse ku itariki ya: 1-03-2019  →  Musubize

abakobwa bikigihe badafite cash waba ubisukaho ushaka iki .wakwinjira nigikecuru ariko kikabeshaho neza . nubundi ikigihe ntarukundo rukihaba abashakanye baratandukana burimunsi

ganja yanditse ku itariki ya: 26-02-2019  →  Musubize

Reka nibwirire uyu mukobwa yihangane " aho gupfusha urugo wapfusha ubukwe" uwo si uwawe itware neza gusa nk’ umwari maze utegereze uwawe. Ndabwira umuryango w’ umukobwa wihangane simwe bibayeho bwa mbere ntanubwo ari mwe banyuma bibayeho. Umukobwa arahari mumukomeze nk’ ababyeyi uwo ntiyari umukwe wanyu.

Karisa Thomas yanditse ku itariki ya: 25-02-2019  →  Musubize

ESE UBUNDI BAGIYE KWA MUGANGA? KIGALITODAY IZASUBIREYO ITUBWIRE UKO BYA SOJE

EMMANUEL HATEGEKIMANA yanditse ku itariki ya: 14-11-2018  →  Musubize

AKA GAHUNGU GATWAWE NA F NI AKABWA,UYU MUKOBWA KO MBONA AFITE IMBARAGA NTIBARI KUZAYASHAKA,NIKAGENDE KABE INGANZWA KU WAKARANGUYE

KAMABERA yanditse ku itariki ya: 24-06-2016  →  Musubize

UWO MUKOBWA YIHANGANE IMANA IZAMUHA UWE KANDI ABASORE NABO BAMENYEKO URUKUNDO ATARI AMAFARANGA

HAKIZIMANA JEAN yanditse ku itariki ya: 7-05-2016  →  Musubize

POLE BEB UWITEKA ARAJE AGUHE UWAWE .

NDAGIJIMANA ETIENNE yanditse ku itariki ya: 23-03-2016  →  Musubize

sister wange ihangane kbsa

patric yanditse ku itariki ya: 20-01-2016  →  Musubize

uwo mwana wumukobwa niyihangane bibaho mubuzima

nahayo theogene yanditse ku itariki ya: 7-01-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka