Akarere ka Nyabihu karigira ku ka Gatsibo uburyo bwo kwishyura mituweli hifashishijwe ibimina

Inzego zitandukanye zo mu Karere ka Nyabihu, kuri uyu wa gatanu tariki 14 Werurwe 2014, zakoreye urugendo shuli mu Karere ka Gatsibo mu rwego rwo kwigira kuri aka karere uburyo bwo kwishyura ubwisungane mu kwivuza hifafashishijwe uburyo bwo kwibumbira mu bimina.

Uru rugendo shuli Akarere ka Nyabihu karukoze nyuma yaho utu turere twombi twaje dukurikirana ku myanya ya nyuma muri gahunda y’ubwisungane mu kwivuza, umwaka ushize wa 2013.

Abakurikirana gahunda ya mituweli mu turere twombi babanje kwicarana bagirana ibiganiro.
Abakurikirana gahunda ya mituweli mu turere twombi babanje kwicarana bagirana ibiganiro.

Impamvu nyamukuru Akarere ka Nyabihu kahisemo kuza kurebera ku karere ka Gatsibo, ngo ni uko aka Karere ka Gatsibo ubu kari ku mwanya wa mbere mu kwitabira kwishyura amafaranga y’ubwisungane mu kwivuza, nk’uko bitangazwa n’Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu wungirije ushinzwe imibeereho myiza Sahunkuye Alexandre.

Sahunkuye Yagize ati: “byaradutunguye cyane biranadutangaza uburyo Akarere ka Gatsibo, uyu munsi kari ku mwanya wa mbere mu kwishyura amafaranga y’ubwisungane mu kwivuza, bityo rero uru rugendo twiteguye kurukuramo byinshi by’ingenzi, ubu natwe icyo tugiye kukora mu Karere dusinzwe kuyobora ni ugukoresa uburyo bwo kwibumbira mu matsinda.”

Sahunkuye yakomeje avuga ko icyateye Akarere ka Nyabihu kuza mu myanya y’inyuma mu kwishyura ubwisungane mu kwivuza, ahanini ngo ni imyumvire y’abatuye ako karere, aho usanga umukecuru cyangwa umusaza w’imyaka 60 akubwira ko arinze agera mu z’abukuru atararawara na rimwe, ibyo ngo bigaterwa n’imiterere y’aka karere ka Nyabihu kuko gakonja cyane.

Gahunda y'ubwisungane mu kwivuza bita Mituweli yafashije benshi mu Banyarwanda kubona uko bivuza ku kiguzi gito.
Gahunda y’ubwisungane mu kwivuza bita Mituweli yafashije benshi mu Banyarwanda kubona uko bivuza ku kiguzi gito.

Uru rugendo rwari ruyobowe n’Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu wungirije ushinzwe imibereho myiza, aherekejwe n’abanyabanga nshingwabikorwa b’Imirenge yose igize ako karere ndetse n’abacungamutungo ba za Sacco zibarizwa mu Karere ka Nyabihu.

Uru rugendo kandi rwari rwitabiriwe n’Ubuyobozi bukuru bw’Akarere ka Gatsibo, abashinzwe ubwisungane mu kwivuza muri aka karere, n’Abanyamabanga nshingwabikorwa b’Imirenge ya Gitoki na Kiziguro, iyi mirenge akaba ari nayo yabaye intangarugero mu kwishyura ubwisungane mu kwivuza hifashishijwe uburyo bwo kwibumbira mu bimina.

Benjamin Nyandwi

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka