AS Kigali yasibye imikino ibiri ya shampiyona kubera ko yari mu mikino ihuza amakipe yatwaye ibikombe iwayo muri Afurika (CAF Confederation Cup) ikaba igeze muri 1/8, yagarutse mu mikino ya shampiyona yitwara neza itsinda AS Muhanga igitego 1-0 cyatsinzwe na David Nzamwita Saibadi ku munota wa 27.

Intsinzi AS Kigali yakuye i Muhanga yatumye izamuka iva ku mwanya wa gatanu yari iriho ifata umwanya wa gatatu n’amanota 37, ikaba yawusimbuyeho Espoir FC ubu iri ku mwanya wa kane n’amanota 35.
AS Kigali ishobora gutangira kotsa igitutu APR FC na Rayon Sport ziri ku myanya ibiri ya mbere, niramuka itsinze Police FC mu mukino uzabahuza ku cyumweru tariki ya 16/3/2014 kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.
Ikipe ya Police FC iheruka kwitwara neza mu mukino w’umunsi wa 19, ubwo yatsindaga Etincelles ibitego 2-0, gusa ikaba itizeye kuzakura amanota atatu imbere ya AS Kigali, kuko no mu mukino ubanza ikipe y’umugi wa Kigali yari yatsinze Police FC ibitego 3-0.
Umukino wahuje AS Kigali na AS Muhanga, wanarebwe n’abakinnyi batandukanye ba Police FC, kugirango bamenye neza imikinire y’abakinnyi ba AS Kigali, ariko umutoza wayo Casa Mbungo André yakinishije cyane cyane abakinnyi b’abasimbura, bigaragara ko abakomeye ashaka kuzabifashisha muri uwo mukino wa Police FC.

Police FC iri ku mwanya wa kane n’amanota 34, umutoza wayo Sam Ssimbwa wahagaritswe gutoza umukino umwe, ndetse anacibwa amafaranga ibihumbi 100, kubera ko yavuze amagambo anenga umusifuzi wasifuye umukino wahuje Police Fc na Rayon Sport, maze agatsindwa ibitego 2-1 ariko avuga ko mu bitego yatsinzwe harimo icyo Rayon Sport yari yaraririye.
Naramuka atangiye gushyira mu bikorwa ibihano bye muri icyi cyumweru, ntabwo azagaragara ku ntebe y’abatoza muri uwo mukino, akazi akazagasigira Djabiri Mutarambirwa umwungirije.
Mbere y’uko hakinwa imikino y’umunsi wa 20, APR FC iri ku isonga n’amanota 46, ikurikiwe na Rayon Sport ifiteamanota 43, naho AS Kigal iri ku mwanya wa gatatu ikagira amanota 37.
Theoneste Nisingizwe
National Football League
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
Ndifuza gukinira muhanga fc
Ndifuza gukinira muhanga fc