Umunyamahirwe yegukanye ibihumbi 100 kubera asaba inyemezabuguzi (Facture)

Ikigo cy’igihugu cy’imisoro n’Amahiri (RRA) cyashyikirije Suleiman Bitwayiki igihembo yatomboye cy’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 100, nyuma y’uko inyemezabuguzi ye igize amahirwe muri tombola yari igamije gushishikariza abaguzi kwaka inyemezabuguzi (Facture).

Bitwayiki yatangaje ko birimo inyungu nyinshi ko buri wese umuco wo kwaka inyemezabuguzi yawugira uwe, kuko bitanga n’umutekano igicuruzwa ntikibe cyafatwa nk’icyibano.

Bitwayiki ashyikitizwa igihembo yatomboye cy'amafaranga y'u Rwanda ibihumbi 100.
Bitwayiki ashyikitizwa igihembo yatomboye cy’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 100.

Ku wa Gatanu w’icyumweru gishize, hasohotse urutonde rwa nimero z’inyemezabuguzi 25 zagize amahirwe yo gutomborwa, bihesha ba nyirabyo kubona igihembo cy’amafaraga ibihumbi 100, kuri buri wese ugaragaje iyo nyemezabuguzi yatomboye.

Bitwayiki Suleyiman ucururiza i Nyanza ya Kicukiro, yegukanye icyo guhembo, nyuma yo kubona anyuze ku rubuga rwa internet rwa RRA akabona nimero ya facture ye yaratomboye. Avuga ko kuba yahawe ayo mafaranga byamubereye nk’inzozi.

Bitwayiki yemeza ko we atajya ayibagirwa igihe cyose aguze ikintu. Ariko ko ubu birimo akarusho kuba RRA irimo no guha abanyamahirwe batomboye ibihembo.

Pierre Celestin Bumbakare, Komiseri w’Imisoro y’Imbere mu Gihugu, asaba umuguzi ucyibagirwa kwaka inyemezabuguzi ko ari uburenganzira bwe kuyihabwa, kuko igihe hari umubajije igiherekeje igicuruzwa afite ahita yerekana iyo nyemezabuguzi.

Urutonde rw'abanyamahirwe begukanye ibihembo kuko bibuka kwaka inyemezabuguzi.
Urutonde rw’abanyamahirwe begukanye ibihembo kuko bibuka kwaka inyemezabuguzi.

Kuri uyu wa Gatanu tariki 6/11/2013 nibwo habaye indi tombola, aho nimero 25 za facture zatomboye bihesha benezo kuzahabwa ibihembo. Izo nimero zitomboye zishyirwa ku rubuga rwa RRA kandi no mu ku zindi mbuga za Internet no mu bindi bitangazamakuru.

Mu bihembo biteganijwe harimo amafaranga kuva ku bihumbi 100 kuzamura, televiziyo na za telephone zigendanwa. Iyi tombola irimo akayabo izajya ikorwa buri mpera y’icyumweru.

Kigali Today

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

ibyo bintuni byiza cyane. ariko haracyari bamwe mu bacuruzi binangira gutanga inyemezabuguzi.urugero ni nka station ENGEN ikorera mu mugi wa muhanga, iyo wtse inyemezabuguzi umukozi akubwirako we atemerewe gutanga inyemezabuguzi ko wazagaruka boss we akayikwihera.ubwo se iyi ni service koko

alias yanditse ku itariki ya: 8-12-2013  →  Musubize

u rwanda ruha agaciro buri kantu kuburyo uwukuriza buri kamwe usanga ahora ku mu rongo. ubu se nk’uyu koko wagize ngo aya mafranga si nkay’ubuntu?????????? mbega igihugu cyiza!!!!!!!!!

kibwana yanditse ku itariki ya: 7-12-2013  →  Musubize

u rwanda ruha agaciro buri kantu kuburyo uwukuriza buri kamwe usanga ahora ku mu rongo. ubu se nk’uyu koko wagize ngo aya mafranga si nkay’ubuntu?????????? mbega igihugu cyiza!!!!!!!!!

kibwana yanditse ku itariki ya: 7-12-2013  →  Musubize

urebye uko u rwanda rwacu ruteye cyane cyane imikorere y’inzego zose wahita wizera iterambere n’ubukire byihuse kubanrwanda. ibaze ukuntu rwanda revenue authority inyanyagiza cash mu banyarwanda ari nako gahunda zayo zikorwa, muri make ni ugutera ibuye 1 ukica inyoni 2, mukomereze aho

gakara yanditse ku itariki ya: 7-12-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka