Mukarange: Umuturage yavumbuye igisasu mu murima yahingaga ku bw’amahirwe nticyamuturikana
Turatsinze Gad wo mu mudugudu wa Cyeru mu kagari ka Kayonza mu murenge wa Mukarange mu karere ka Kayonza yasanze igisazu mu murima yahingaga ku gicamunsi cya tariki 06/12/2013, ku bw’amahirwe nticyamuturikana.
Icyo gisasu cyahise gishyikirizwa ingabo mu karere ka Kayonza, ariko ntawamenye uburyo cyaba cyarageze muri uwo murima.
Bamwe bakeka ko hari umuntu waba yarakihahishe yanga ko inzego z’umutekano zazakimufatana, abandi bakavuga ko cyaba ari kimwe mu bisasu byagiye binyanyagira hirya no hino mu gihugu mu ntambara yo kubohoza u Rwanda.
Umuvugizi wa polisi mu ntara y’Uburasirazuba yavuze ko mu gihe umuturage abonye igisasu cyangwa ikindi kintu atazi akwiye guhita abimenyesha inzego z’umutekano kugira ngo kitangiza ubuzima bw’abaturage.
Yavuze ko iyo igisasu kibonetse polisi ihita imenyesha ishami rya gisirikari rishinzwe gutegura ibisasu kuko nta wundi muntu wemerewe gutegura igisasu giteze, yongeraho ko mu gihe cyaba kidateze na bwo nta muturage ukwiye kucyegera kuko abashinzwe gutegura ibisasu ari bo baba bafite ubumenyi bwo kugikura aho kiri bagishyira aho kigomba kuba kugira ngo kidahungabanya ubuzima bw’abaturage.
Minisiteri y’umutekano na Leta y’u Rwanda muri rusange ihora ikangurira abaturage kutegera cyangwa ngo bakinishe ikintu cyose batazi kuko gishobora kuba ari igisasu kikaba cyabahitana.
Ibyo binajyana n’ubukangurambaga bukorerwa abaturage basabwa gushyikiriza inzego z’umutekano intwaro n’ibisasu byaba binyanyagiye mu baturage, mu rwego rwo kwirinda ko byajya bikoreshwa mu bikorwa byo guhungabanya umutekano, cyangwa bikaba byahitana ababitunze batazi kubikoresha.
Cyprien M. Ngendahimana
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|