INAMA Y’IGIHUGU Y’UMUSHYIKIRANO 2014

National Dialogue
COMMON VISION, NEW MOMENTUM | ICYEREKEZO KIMWE, TWONGERE IMBARAGA
Irembo Amafoto Micro Trottoir KT Radio Kigali Today

“Ibidutandukanya ni ishingiro ry’ibikwiye kuduhuza” - Perezida Kagame

Yanditswe ku itariki ya: 6-12-2013 - Saa: 14:42'
Ibitekerezo ( 7 )

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yavuze ko Inama y’umushyikirano yatangiye kuri uyu wa gatanu tariki 06/12/2013, ari urubuga ruhurirwamo n’abantu batandukanye, ariko bakwiye gushingira kuri iryo tandukaniro kugirango bagere ku bumwe no kwiteza imbere.

Perezida Kagame yagize ati: “Umunyarwanda uwo ari we wese yaba umugabo, umugore, umwana, urubyiruko, icyo turicyo cyose, uko twemera, uko tutemera, ibyo byose ntabwo ari ibidutandukanya, ahubwo ni ishingiro ry’ibikwiye kuduhuza, tukabivanamo ibitekerezo byubaka, bikaba ari byo gaciro katuranga”.

Umukuru w’igihugu yasobanuye ko Abanyarwanda bagomba gushaka uburyo bikemurira ibibazo ubwabo, ariko bafatanyije n’amahanga.

Yavuze ko mu gihe Umushyikirano ari uruhare rwa buri wese, abayobozi bagomba kwita kubo bayobora, bakuzuzanya nabo, kandi bagakora neza inshingano bashinzwe, nk’uko baba bazihawe n’abo bayobora, “bitagumye mu mvugo gusa”.

“Ese niba muvuga ko amafaranga y’ikigega cya BDF ahari ku kigero cya 75%, mukavuga ngo ni make; kuki mutayaha abantu ngo abanze akoreshwe arangire; kandi abantu banamenye ko ahari. Ikibazo cy’ibiciro by’amashanyarazi nacyo nari nzi ko cyarangiye!” Perezida Kagame yasubizaga abafite ibyo bibazo, ariko abayobozi batabashije gusubiza nk’uko abyifuza.

Abanyarwanda biganjemo urubyiruko ruri mu bice bitandukanye by’igihugu, babajije hakoreshejwe ikoranabuhanga rya video conference, bavuga ko batanogewe n’uburyo ikigega cya BDF ngo kidatanga ingwate ku bayikeneye; ikigo cya EWSA nacyo kikinubirwa ko cyakuyeho ubukode bwa mubazi, ariko kibaba cyarongereye ibiciro by’amashanyarazi.

Ikijyanye no kwirukana abanyeshuri batujuje amanota asabwa yo kwiga muri Kaminuza, Ministiri w’uburezi, Vincent Biruta yavuze ko “niba Leta yifuza ireme ry’uburezi, urukiramende rutazamanuka, ahubwo ruzaba rurerure kurushaho”, bisobanura ko amanota azajya afatirwaho ngo azajya yiyongera.

Prof. Shyaka Anastase uyoboye gahunda mu nama y’umushyikirano we yabonye ibyo babaza agira ati: “ Iyi ni demokarasi itaziguye, aho abaturage bose bisanga kuri Perezida wa Repubulika”.

Ibikorwa 30 muri 39 byari mu myanzuro y’inama y’umushyikirano ya 2012, ngo nibyo byarangiye nk’uko Ministiri w’Intebe, Dr Pierre Damien Habumuremyi yabitangaje muri raporo yakozwe. Harimo kuba harigishijwe amahame ndangaciro mu kwigira no kwiha agaciro n’ubunyamagayo.

Yavuze ko abaturage begerejwe servisi zo kugenzura ibinyabiziga no kwandikisha ingwate; inzego z’imitegekere ngo zasabwe kudafatirana abaturage zibima servisi kubera kudatanga umusanzu, gahunda zo kurwanya ibikorwa by’abahakana n’abapfobya Jenoside ngo zarakajijwe, aho abagera ku 148 ngo bahaniwe ibyo byaha.

Ingurane ingana na miliyari 2.65 y’imitungo y’abaturage yangijwe n’ibikorwa rusange ngo yaratanzwe, hashyizweho ahantu hashya ho gukorera ubukerarugendo, ndetse ngo inguzanyo ihabwa abarimu n’umubare w’abayihabwa ngo byariyongereye; n’ubwo abatanga ibitekerezo batabishimye. “Biterwa n’amikoro make”, nk’uko Ministiri w’uburezi yabishubije.

Ministiri w’imari n’igenamigambi, Ambasaderi Claver Gatete, we yatanze ikiganiro ku ntambwe Abanyarwanda bagezeho yo kwigira, aho yashimye uruhare bagize mu gutanga umusanzu w’ikigega Agaciro Development Fund, umaze kugera kuri miliyari 20 z’amafaranga y’u Rwanda; avuga ko uwo musanzu uzakomeza gutangwa.

Yashimye kandi amafaranga Leta yungukiye mu iyubakwa ry’amashuri y’ibanze y’imyaka 12 ngo yageze kuri miliyari 110 z’amanyarwanda kubera uruhare rw’abaturage, inka ibihumbi 183 zatanzwe muri gahunda ya gir’inka, kuva muri 2007 ngo umuganda watumye Leta izigama miliyari zirenga 133, ndetse n’uruhare rw’abunzi ngo rutuma urubanza kuri muntu rugabanyiriza Leta ibihumbi 260.

Ministiri Gatete avuga ko nyamara inzira ikiri ndende, kuko ngo hakenewe uruhare rugaragara rw’abikorera kugirango bazibe icyuho cy’inkunga ya 40% by’ingengo y’imari Leta ikura ku baterankunga.
Ngo hakenewe kandi ko ubwizigame bw’abaturage buva kuri 14%, hakongerwa umusaruro w’ibyoherezwa mu mahanga, kandi abantu bakitabira amasoko yo hanze.

Inama y’umushyikirano yitabiriwe n’abagize Guverinoma, Inteko ishinga amategeko, inzego z’ubucamanza, abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda, Abanyarwanda baba mu mahanga baturutse hirya no hino ku isi, ndetse n’urubyiruko ruri mu Itorero rusaga 3,000, rwari hirya no hino mu gihugu, rukurikiranye ibiganiro hakoreshejwe Video conference.

Inama kandi ikurikiranywe kuri radio na televiziyo by’igihugu n’abantu batanga ibitekerezo cyangwa babaza, bagashyikirana n’abari mu Nteko bahamagara cyangwa bandika ubutumwa bugufi kuri telefone ndetse n’abandika bakoresheje imbuga nkoranyamabaga za twitter na facebaook.

Simon Kamuzinzi

Andi Makuru - UMUSHYIKIRANO

“Hari akazi gakomeye kadutegereje, kunesha bizava mu kwigira ku mateka y’ubutwari”, Perezida Kagame

Uzagerageza kutubuza kubaho azabona ingaruka - Kagame

Gakenke: Barishimira uburyo bakurikirana Umushyikirano nk’abahibereye

Umushyikirano wasabye ko Umwimerere w’u Rwanda wakomeza gushingirwaho mu kuruteza imbere

Ibitekerezo

ndabashimiye cyane kuba mutwitaho nka baturage banyu ariko ikibazo cyanje ndacnyakubahwa presida wacu , nyakubahwa presida wacu ko abaturaje mubaha inka kubericyi abasirikarebo mutabaha inka arizo mwize girinka munyarwanda murakoze

alias yanditse ku itariki ya: 7-12-2013

uyu musaza wacu arasobanutse pe!

kwibuka yanditse ku itariki ya: 6-12-2013

Nelson we ,igendere Imana ikwakire mu bayo ariko kandi Rwanda we ishime kuko intore izirusha intambwe Afande wacu Paul Kagame azakomereza ku kivi watangiriye Afurika.
Perezida wacu turagukunda .

NDAYISENGA DAVID yanditse ku itariki ya: 6-12-2013

Mu by’ukuri ntacyo yavuze kitari cyo kuko ujya gukira igisebe aragitoneka..

makenga yanditse ku itariki ya: 6-12-2013

Ibyo uyu musaza avuga birasobanutse.

mugemana yanditse ku itariki ya: 6-12-2013

igihe cyose abanyarwanda dukwiye gushaka ibiduhuza aho kugirango tugume dushaka ibidutandukanya, birakwiye ko twese dusenyera umugozi umwe maze tukiyubakira igihugu cyiza kandi twese twibonamo

sebu yanditse ku itariki ya: 6-12-2013

Ni ukuri umusaza wacu ni umugabo cyane! nkunda ko agira ukuri kandi ashyira imbere ibyateza abaturage ayoboye ni ukuri kugira umugabo nkawe n’ibyagaciro.

Henry yanditse ku itariki ya: 6-12-2013
Ohereza igitekerezo
Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.