Rutsiro: Batinye kubaga inka zakubiswe n’inkuba batabanje kuzigangahura
Inka eshatu zororerwaga hamwe n’izindi mu rwuri rw’uwitwa Sayinzoga Jean mu kagari ka Bumba mu murenge wa Mushubati mu karere ka Rutsiro zakubiswe n’inkuba tariki 07/12/2013 zihita zipfa.
Abantu bose bahagaze kure y’aho zari zirambaraye mu gisambu bategereza umusaza wagombaga kubanza kuzikuraho imivumo n’ibindi bibazo byose zashoboraga kubateza, ari byo bita “kugangahura”.
Umusaza witwa Nsekerabanzi Paul w’imyaka 99 y’amavuko utuye mu mudugudu wa Kabiraho mu kagari ka Bumba mu murenge wa Mushubati mu karere ka Rutsiro ugendera ku bibando bibiri ni we bagiye kureba ngo aze azigangahure, ariko basanga imiti yarayimaze, abanza kujya kwahira indi.
Yageze mu rwuri aho inkuba yakubitiye izo nka mu ma saa moya z’ijoro bamuzanye kuri moto, kubera ko ashaje biba ngombwa no kumuheka mu mugongo kugira ngo abashe kugera hepfo mu gisambu aho izo nka zari ziryamye.
Yaje yitwaje ibyatsi yakamuriraga hejuru y’izo nka, abikora avuga n’amagambo atondekanya wumva aba agamije gukuraho imivumo n’ingaruka zishobora kugera ku wariye ibyakubiswe n’inkuba cyangwa ku muntu wageze ahari ibyo inkuba yakubise.
Uwo musaza yabwiye abari aho kujya kuvoma amazi, umuntu wese wahageze agirwa inama yo kuyasomaho kugira ngo atandura nk’uko uwo musaza yabisobanuye.
Umuntu umwe yahise afata indobo ajya mu mugezi watembaga hafi aho adaha amazi yasaga n’umukara arimo n’ibyondo, abari aho hafi ya bose bakajya bakozamo intoki mu ndobo bakayayoresha ibiganza bakayanywa. Basaga n’abayarwanira kuko buri wese yirindaga ko ayo mazi yashira atarayasomaho bikamugiraho ingaruka.
Abanyweye ayo mazi bavugaga ko nta mpungenge bafite z’uko yabatera indwara kuko ari yo basanzwe bakoresha. Ngo bizera ko amazi atemba nta cyo ashobora gutwara uyanyweye, kandi ayo yo bakaba bizeraga ko nta cyo yabatwara kuko ari umuti barimo banywa.
Muzehe Nsekerabanzi avuga ko abantu baramutse batubahirije imihango yerekeranye no kugangahanura umuntu, amatungo, igiti, imyaka iri mu murima cyangwa ikindi kintu cyose cyakubiswe n’inkuba byabateza ingaruka zikomeye.
Imyaka ngo nta wayisarura ngo ayirye itabanje guterwa umuti n’abafite ububasha bwo kugangahura. Amatungo na yo ngo biba ngombwa kubanza kuyatera umuti bakabona kuyabaga. Abantu ngo baramutse bahambye itungo ryakubiswe n’inkuba batabanje kuritera umuti inkuba irikura mu butaka ikarizikura ikarisubiza hejuru imusozi.
Uwo musaza avuga ko umuntu na we wakubiswe n’inkuba babanza kumugangahanura bakabona kumushyingura, kuko ngo bamushyinguye batabanje kubikora gutyo inkuba yamuvana mu butaka ikongera ikamuzamura hejuru.
Umuntu wasuzuguye iyo mihango ntayikore ngo arabemba agahinduka umweru, bamujyana kwa muganga ntibigire icyo bitanga, agakira ari uko na we bamugangahanuye.
Umusanza Nsekerabanzi arabanza na we akanywa umuti mbere yo kugangahanura ikintu cyangwa umuntu wakubiswe n’inkuba. Kugangahanura yabimenye abyigishijwe na sekuruza na we wabikoraga.
Uwo musaza avuga ko mbere kuri uwo musozi nta nkuba zahakubitaga nk’uko muri iyi minsi ziri kuhakubita kubera ko ngo hari imiti yari mu butaka ibuza inkuba kuhakubita, ariko ngo abantu barahahinze bagera n’aho iyo miti yari izitse hatajyaga hahingwa barayitaburura bayishyira hejuru.
Nubwo Nsekerabanzi ari gusaza ngo nta mpungenge abantu bo mu gace atuyemo bakwiye kugira kuko hari abandi bantu bo mu muryango we arimo abyigisha.
Iyo nkuba yahungabanyije umugore ajyanwa kwa muganga
Izo nkuba zo mu mvura yaguye hagati ya saa cyenda na saa kumi n’imwe z’umugoroba kandi zahungabanya n’uwitwa Vestine Muragijimana w’imyaka 30 y’amavuko ubwo we na bagenzi be bari bugamye bavuye mu kazi ahubakwa uruganda rutunganya icyayi mu murenge wa Gihango.
Muragijimana yari ahagaze mu muryango afite indobo mu ntoki, inkuba irakubita, indobo yari afite yitura hasi, we asigara ahagaze afashe ku muryango atanyeganyega, atanavuga, nk’uko umuvandimwe we witwa Nyirakanyana Julienne bari kumwe ubwo inkuba yamukubitaka, akaba ari na we umurwaje, yabisobanuriye Kigali Today.
Abari kumwe na we babonye bikomeye bahita bamujyana ku kigo nderabuzima cya Congo Nil, akorerwa ubutabazi bw’ibanze, nyuma yaho ahita yoherezwa ku bitaro bya Murunda kugira ngo arusheho kwitabwaho.
Ku cyumweru mu gitondo ni bwo Muragijimana yagaruye ubwenge, atangira kuvuga no guhamagara abo bari kumwe mbere mu kazi ahubakwa uruganda.
Malachie Hakizimana
Ibitekerezo ( 4 )
Ohereza igitekerezo
|
ariko sha mwe mubaseka wowe warya inka yakubiswe n’inkuba itagangahuwe? nange batangangahuye sinahava!!! kariya gasaza ahubwo ni igitabo gakwiye kujya muri library kabisa!!! ahubwo iyo kabategeka gukuramo imyenda kakagenda karongora buri mugore wese kakababwira ko ariko imitsindo ibitegeka!!! ahhahahah
Ibaze ubu koko aba bantu ntiberekanyeko Leta irihira ubusa? Kuba bagitekereza nko mu ca 1800?
Injiji.com
abo banyarwanda bakomeze kwihangana cyane...ariko birinde kuko impanuka zimwe na zimwe z’inkuba zishobora kwirindwa cg hari uburyo bwo kugabanya izo mpanuka
Lol. Rwanda at 1990!!!!
Buriya muri bariya bantu ntihabuzemo abitwako bize Physics...ariko nabo bagize ubwoba!!