UAP yasabye abakorana nayo kuzamura umubare w’abafata ubwishingizi mu Rwanda

Ikigo cy’ubwishingizi cy’abanya-Kenya UAP, cyatangiye guhugura abantu benshi bazakorana nacyo, bakagifasha kuzamura umubare w’abafata ubwishingizi mu Rwanda, ngo bakiri ku kigero gito cya 2.3%.

Iki kigo cyabitangaje nyuma yo gutangaza ko cyaje gukorera mu Rwanda guhera muri uku kwezi kwa 11/2013.

UAP ivuga ko n’ubwo nayo iharanira inyungu uko ibihe bigenda, ari ko ibyago nabyo birushaho kwiyongera, ku buryo kutishinganisha ngo bituma benshi baba abakene, nk’uko Pauline Wanjoh, ushinzwe ibikorwa muri UAP yabitangaje nyuma yo guhugura abagera kuri 60 ku ikubitiro kuri uyu wa Gatanu tariki 06/12/2013.

UAP yahuguye abazayifasha kwegera abaturage babakangurira kwishinganisha.
UAP yahuguye abazayifasha kwegera abaturage babakangurira kwishinganisha.

Yagize ati “Ibyago birarushaho kwiyongera, nyamara ufashe udufaranga duke mu mutungo ufite ukawushinganisha cyangwa ugashinganisha ubuzima bwawe n’ibyo ukora, uba ugeretse wa mutwaro wari ufite ku bandi.”

UAP ivuga ko itanga ubwishingizi ku bintu byose, harimo n’ibifite ibyago byinshi byo guhomba nk’ubuhinzi, ubworozi n’ubuvuzi, kandi ngo igasaba ikigero gito mu byo umuntu atunze.

Wanjohi yatanze ingero ko ubwishingizi bw’ibiri mu rugo rw’umuntu ari nka 0.1% by’agaciro k’uwo mutungo, mu gihe mu buhinzi n’ubwororozi ari hagati 3.5-6%, ariko nabyo ngo biterwa n’uburyo umuntu yitaye ku byo akora.

Ishyirahamwe ry’abishingizi mu Rwanda(ASSAR), ririshimira udushya UAP izanye mu Rwanda, aho ngo guhugura abakorana n’ibigo by’ubwishingizi, ari uburyo bushya bwo kuzamura ikigero kikiri gito cy’abanyarwanda badafite ubwishingizi.

“Iyi ni intambwe ya mbere, ubwo ejo ni SONARWA, ejobundi ni CORAR, ikindi gihe ni GOGEAR, ibigo by’ubwishingizi byose bizabikora”, nk’uko Umunyamabanga nshingwabikorwa wa ASSAR, Majoro Jean Pierre yabisabye.

Abahuguwe bitwa “Agents” ba UAP bashima ko uburyo UAP ishaka abazakorana nayo benshi, bizafasha kugabanya umubare w’abantu batagira imirimo, nk’uko nabo ngo barimo abasoza amasomo ariko bakibasirwa n’ubushomeri.

Mu byo UAP itangiraho ubwishinzi harimo, ubuhinzi, ubworozi, ubuvuzi, ingendo, ubwishingizi bwa moto, ubwo mu ngo, ibikoresho bitandukanye, inganda, ubwo kudahagarika ubucuruzi, ubw’amasezerano abantu bagirana n’abandi ntiyubahirizwe, ubw’abakozi, ubwishingizi bw’indege no kuzikoramo, iterabwoba no guhemukirwa cyangwa kwangirizwa ibintu, n’ihazabu abantu bacibwa.

Simon Kamuzinzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka