Igikombe cy’isi: Ubwongereza, Uruguay n’Ubutaliyani mu itsinda rimwe
Muri tombola y’uko amakipe azahura mu gikombe cy’isi kizabera muri Brazil, yabereye mu mu mugi wa Bahia uherereye mu majyaruguru y’igihugu cya Brazil kuri uyu wa gatanu tariki ya 6/12/2013, hagaragayemo itsinda rya kane rizaba rikomeye rigizwe n’u Bwongereza Uruguay, Costa Rica n’u Butaliyani.
Iyo tombola yagizwemo uruhare n’ababaye ibirangirire muri ruhago nka Fernando Hierro, Zinedine Zidane , Cafu, Fabio Canavaro n’abandi, yemeje ko amakipe 32 azahurira mu matsinda ku buryo bukurikira:
Itsinda rya mbere (A): Brazil, Croatia, Mexico, Cameroon
Itsinda rya kabiri (B): Spain, Holland, Chile, Australia
Itsinda rya gatatu (C): Colombia, Greece, Ivory Coast, Japan
Itsinda rya kane (D) Uruguay, Costa Rica, England, Italy
Itsinda rya gatanu (E): Switzerland, Ecuador, France, Honduras
Itsinda rya gatandatu (F): Argentina, Bosnia, Iran, Nigeria
Itsinda rya karindwi (G): Germany, Portugal, Ghana, United States
Itsinda rya munani (H): Belgium, Algeria, Russia, South Korea
Imikino y’igikombe cy’isi izaba kuva tariki ya 12/6-13/7/2014, naho umukino ufungura irushanwa ukazahuza Brazil na Croatia zo mu itsinda rya mbere.
Theoneste Nisingizwe
National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|