Kamana Vincent umwe mu rubyiruko rwo mu karere ka Nyanza, we na bagenzi be bemeza ko indwara y’ igituntu ikigaragara henshi mu Karere ka Nyanza, bagatanga urugero mu murenge wa Busasamana.
Zihinjishi Hassina umwe mu batuye mu karere ka Nyanza, nawe yemeza ko indwara y’igituntu , ari indwara mbi ikanabangamira uyurwaye kuko ntacyo yageraho, kuri we kwipimisha birakwiye.
Ati “Igituntu ni indwara mbi kuko ica intege uyirwaye ntabashe kugira icyo yikorera, ni ngombwa rero ko badupima kugirango urwaye yivuze akire kandi bimurinde no kwanduza abandi”.
Kuri iri kwirakwira ry’indwara y’ igituntu, umuhuzabikorwa w’inama y’igihugu y’urubyiruko mu Karere ka Nyanza, Kamananga Innocent, yemeza ko atari benshi bagaragaraho iyo ndwara y’igituntu cyane cyane mu rubyiruko, ariko akemeza ko n’iyo yaba umwe ashobora kwanduza benshi dore ko udukoko dutera iyo ndwara tugenda mu mwuka.
Ati “Ndahamya ko atari benshi barwaye iyi ndwara ariko yakaba umwe, ashobora kwanduza abandi kuko iyi ndwara yandurira no mu mwuka duhumeka, ni ngombwa rero ko abantu bipimisha bakamenya ho bahagze”.
Uku gushishikariza urubyiruko kwisuzumisha indwara y’igituntu biri gukorwa mu gihe imibare yerekana ko mu mwaka ushize wa 2012 mu karere ka Nyanza honyine hagaragaye abarwayi b’igituntu 191 muri bo 48 baka bari bafite hagati y’imyaka 15na 45 naho uyu mwaka imibare ya nyuma ikerekana ko hamaze kugaragara abarwayi 78, 33 muri bo bakaba urubyiruko.
Clarisse Umuhire
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|