Ruhango: Inka imwe ikamwa litiro 20 yamuvanye mu cyaro imutuza mu mujyi

Ndagijimana Vincent arishimira ubworozi bw’inka imwe, kuko imaze kumugeza kuri byinshi harimo kuba yariguriye ikibanza akagera ahantu hari ibikorwa remeza birimo amazi n’amashanyarazi.

Ndagijimana avuga ko yari atunze inka zigera ku 10 zitatangaga umusaruro aguramo inka imwe ya kijyambere, ubu ikaba imaze kumuteza imbere ku buryo bugaragarira buri wese.

Ati “nari noroye inka zigera 10, ugasanga nta litiro 3 mbonamo, ariko aho mfatiye icyemezo cyo kuzigurisha nkagura iyi nka imwe, ubu buri munsi nkama litiro 20 z’amata zinyinjiriza amafaranga 4000 ku munsi”.

Avuga ko iyi nka yayiguze ibihumbi 300 ikiri akanyana, kugeza ubu ngo imaze kubyara inshuro 3, iyo itetse ngo afata inyana yayo akayigurisha amafaranga atari munsi y’ibihumbi 400 ubuzima bugakomeza.

Ndagijimana Vincent ngo inka imwe yamurutiye inka 10.
Ndagijimana Vincent ngo inka imwe yamurutiye inka 10.

Uyu mugabo utuye mu mudugudu wa Nyarusange mu kagari ka Nyamagana mu murenge wa Ruhango, avuga ko aho atangiriye korora iyi nka, amaze kwigurira ikibanza akaba amaze no kucyubakamo inzi nziza, akaba yaramaze kwimura umuryango we aho yari atuye mu cyaro ubu bakaba batuye ahagejejwe amajyambere.

Nishyirembere Lina ni nyina wa Ndagijimana, avuga ko ubu umuryango wabo nta kibazo nta kimwe bagihura nacyo kubera iyi nka, avuga ko mbere bagifite inka nyinshi bahoranaga ibibazo byinshi, ariko ubu ngo bameze neza abana baranywa amata, kandi bakanasagurira isoko.

Uyu mukecuru avuga ko iyi nka ikamwa litiro 20, ngo n’uko batayigaburira nk’uko bikwiye, naho ngo ifite ibiryo bihagije yanarenza izi litiro.

Ndagijimana aragira inama abandi borozi ndetse n’ababiteganya guhindura imyumvire, bakareba kure batekereza ku bworozo bwabateza imbere. Uyu muryango uratangaza ibi nyuma y’aho Leta yagiye ikangurira abantu kureka ubworozi bwa gakondo ahubwo bakorora kijyambere.

Eric Muvara

Ibitekerezo   ( 1 )

Nibyiza nose nimba yarenza uyu mukamo hari ibiryo
byamatungo azabaze kandi byongera umukamo

Emmanuel yanditse ku itariki ya: 13-12-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka