Ninon Ruheta ufite imyaka 15 agiye kumurika filime ye yanditse

Umuhanzikazi w’amafilime, Ninon Ruheta ufite imyaka 15 gusa y’amavuko, agiye kumurika filime ye ya mbere yanditse yise “Amahirwe yanjye ni wowe” iki gikorwa kikaba kizaba ku itariki 13.12.2013 ahabera imurikagurisha i Gikondo (Expo Ground).

Uyu muhanzikazi Ninon Ruheta ni umunyeshuri mu mashuri yisumbuye kandi kwitangira ubuhanzi bwe bikaba bitamubuza kwiga.

Yatangiye guhimba afite imyaka 13 y’amavuko. Kugeza ubu amaze kwandika filime zirenga esheshatu kandi ntaho yigeze yiga ibijyanye no kwandika filime, ubumenyi afite yatubwiye ko ari ibyizana yiyumvamo (inspiration) kubera ukuntu akunda cyane filime (passion).

Ruheta ashimira ababyeyi be bamuba hafi bakanamufasha muri ubu buhanzi bwe. Anashimira mama we by’umwihariko umufasha kandi akaba yaranamubaye hafi cyane mu gikorwa cyo gukora iyi filime ndetse no kumufasha mu bijyanye no gutoza abakinnyi, gukurikirana uko filime ikinwa (directing) n’ibindi byose byari bikenewe.

Ninon Ruheta.
Ninon Ruheta.

Ruheta yagize ati: “Ndamushimira cyane kandi nawe arabizi ko mukunda, kandi ndi fiere y’uko mfite mama unyitaho kandi ampora hafi mu buzima bwanjye.”

Arasaba abandi ba mama kuba hafi y’abana babo bakabashyigikira. Yagize ati: “Abandi ba mama bafite abana bafite impano nabasaba kubaba hafi bakabashyigikira kuko aribyo bibarinda kujya mu bintu bibi bitandukanye nko gusambana n’ibindi.”

Justine, umubyeyi wa Ruheta, mu nama n’abanyamakuru yatangaje ko ashimishwa no kuba afasha abana be mu mpano zabo kandi akumva ko ari ikintu cy’ingenzi kuba yafasha umwana we kugera ku nzozi ze.

Yadutangarije ko abana be bose uko ari batandatu, buri mwana afite impano yihariye. Harimo abakina umupira, abaririmba, ushushanya na Ruheta umuhimbyi, umwanditsi wa filime akaba n’umuhanzi w’indirimbo.

Aba bana bose bakoze itsinda bise “Kandle Group” mu rwego rwo kugira ngo bazamurane banashyigikirane.

Justine, mama wa Ruheta.
Justine, mama wa Ruheta.

Uyu mubyeyi ufasha abana be cyane, yadutangarije ko kuri we abona nta kibazo kuba umwana yaba umuhanzi ahubwo ashishikariza abandi babyeyi gushyigikira abana babo mu mpano zabo, bityo nibumva bashyigikiwe bizabarinda kuba ibirara bakoreshe neza impano zabo.

Muri iyi filime ya Ruheta hazagaragaramo Katauti nk’umwe mu bakinnyi. Ni filime ivuga ku mwalimu wakunze umunyeshuri we yigisha bitemewe n’amategeko agakora ibishoboka byose ngo ahagarare ku rukundo nyamara abayobozi b’ikigo n’abarimu bagenzi be ntibabyakira bamuha akato.

Igitaramo cyo kumurika iyi alubumu kizagaragaramo umunyarwenya (comedian) Nkusi Arthur, abakobwa babiri b’impanga Pamela & Ange baririmba n’ibindi bahishiye abazitabira iki gitaramo.

Amahirwe yanjye ni wowe launch.
Amahirwe yanjye ni wowe launch.

Iki gitaramo kizatangira saa kumi z’umugoroba kugera saa mbiri za nijoro aho kwinjira bizaba ari amafaranga 10 000 mu myanya y’icyubahiro na 5000 ahandi. Abana bari munsi y’imyaka 12 bo bazinjirira ubuntu.

Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Courage na bandi Bose batangiye nkawe.

ntwali octave yanditse ku itariki ya: 23-02-2014  →  Musubize

ruheta cuorageeeeeeee byose birashoka

cyuzuzopaccy yanditse ku itariki ya: 16-02-2014  →  Musubize

Gusa icyo nabwira Ruheta courage nyinshi cyane!!

Shaka Patrick yanditse ku itariki ya: 12-12-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka