Isoko rya Gisenyi ryongeye gufatwa n’inkongi y’umuriro y’amashanyarazi
Ku cyumweru tariki 08/12/2013 saa10h35 isoko rya Gisenyi ryafashwe n’inkongi y’umuriro bitewe n’insinga z’amashanyarazi zahiye hangirika imyenda ariko abaturage batabarira hafi hataragira byinshi byangirika.
Nk’uko abaturage babitangarije umunyamakuru wa Kigali Today ngo uwahishije imyenda ntiyarahari kandi ntiyarimo akoresha amashanyarazi ahubwo byatewe n’ibikorwa byo gusudira urugi byarimo bibera muri iryo soko bituma umuriro waka mu nsiga.
Umwe yagize ati “iri soko rirashaje kuburyo insinga zitashoboye guhangana n’imashini isudira, ibushize iri soko ryarahiye bavuga ko byatewe n’ipasi yari icometse ariko ubu nta kintu uyu wahishije yakoze bigaragara ko ari ibibazo by’insiga ziri muri iri soko”.

Abaturage bo mu mujyi wa Gisenyi bavuga ko uretse no kuba habaye iyi nkongi idakabije kuko hahise haba ubutabazi, bafite impungenge ko rishobora no kuzashya n’ikindi gihe, kandi ngo begeranye n’irindi soko riri rimaze imyaka irenga itatu ritaruzura.
Isoko rya Gisenyi risanzwe rikorerwamo ni rito kuburyo bituma n’abarikoreramo bazamura ibiciro kuko ibicuruzwa ari bicye, bamwe mu bacururiza mu muhanda bavuga ko isoko rishya ryubakwa ryuzuye habaho guhangana mu biciro abantu ntibahendwe.
Ikindi abacururiza hanze bavuga ngo nuko bahora birukanwa mu muhanda kandi ntaho bafite ho gucururiza aho boherezwa hakaba nta baguzi bahajya, nyamara ngo kuzura kw’isoko rishya byakemura ikibazo cy’akajagari mu bucuruzi ndetse n’imisoro ikiyongera.

Akarere ka Rubavu gasobonura ko iri soko rituzura kubera ubushobozi bucye kuko rimaze gutwara miliyari 1.3 mu gihe amafaranga yo kuryuzuza asigaye agera kuri miliyari 1.3, akarere kakavuga ko nyuma yo kuzura kw’isoko aribwo gare (ahakorera imodoka zitwara abagenzi) izaboneka kuko izashyirwa ahari isoko ubu.
Igikomeje gutera urujijo nuko kubaka isoko byahagaze ndetse ubuyobozi bw’akarere bukaba bwaragejeje ku nama njyanama y’akarere ka Rubavu umushinga wo kuryegurira abikorera inama njyanama ikabitera utwatsi kuko ari igikorwa cy’abaturage cyaba kigiye guhabwa abaikorera.
Sylidio Sebuharara
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Iwacu ni nyamyumba akagari kinigi umudugudu nyabisusa abayobozi bakarere ntabwo bacunga umutungo uko bikwiye?