Korale Abaturajuru iramurika alubumu y’amajwi n’iy’amashusho yise “Igihugu”

Korali “Abaturajuru” yo mu itorero ry’Abadivantisiti b’umunsi wa karindwi izamurika alubumu yayo y’amajwi volume 3 na DVD volume 2 y’amashusho yise “Igihugu,” kuri iki cyumweru tariki 8/12/2013.

Kuri iyi alubumu hariho indirimbo 10 harimo Igihugu , Nzaruvuga, Igitambo, We raise up n’izindi.

Korale Abijuru iramurika alubumu ebyiri icyarimwe kuri iki Cyumweru.
Korale Abijuru iramurika alubumu ebyiri icyarimwe kuri iki Cyumweru.

Muri iki gitaramo, andi makorali anyuranye azaba yaje kubafasha harimo nka korali Desert Stream Singers , New Life Choir y’i Nyanza, Friends of Jesus Choir , Umunezero Choir na Abijuru Choir, zose zo mu itorero ry’Abadivantisiti b’umunsi wa karindwi.

Kwinjira muri iki gitaramo kizabera ku rusengero rw’Abadivantisiti i Nyamirambo aho iyi korali isanzwe ibarizwa bizaba ari ubuntu.

Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

IMANA izabashyigikire kandiibahe umugisha

TUYISENGE Emmanuel yanditse ku itariki ya: 18-12-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka