Kabura: Babiri bari mu maboko ya polisi nyuma yo gufatanwa Kanyanga
Nshumbusho Francois na Nyirarukundo Agnes bo mu kagari ka Kabura mu murenge wa Kabarondo mu karere ka Kayonza bafungiye kuri sitasiyo ya polisi ya Kabarondo kava tariki 07/12/2013 bakekwaho gukora no gukoresha inzoga ya Kanyanga.
Nshumbusho yafatanywe litiro eshatu, naho Nyirarukundo afatanwa litiro ebyiri z’iyo nzoga ifatwa nk’ikiyobyabwenge mu Rwanda.
Akagari ka Kabura ni kamwe mu tugari two mu karere ka Kayonza twakunze kugaragaramo abaturage bakora bakanacuruza icyo kiyobyabwenge.
Hari imikwabo myinshi yagiye ikorwa muri ako kagari yo gufata abakora kanyanga, ndetse hanakorwa ubukangurambaga bugamije gukangurira abaturage guhagarika ibikorwa byo gukora iyo nzoga, ariko abayikora baracyafatwa.
Ubuyobozi bw’akarere ka Kayonza ntibwahwemye gutangaza ko burajwe inshinga n’ikibazo cya Kanyanga, ndetse hanafatwa ingamba nyinshi zo guhashya abayikora kuko byagaragaye ko iri mu bihungabanya umutekano w’abaturage.
Gusa n’ubwo hashyirwa imbaraga mu guhashya abayikora, bamwe mu baturage basa n’aho batarumva akamaro ko kurwanya ikoreshwa n’ikorwa ry’icyo kiyobyabwenge kuko hari abagihishira abagikora nk’uko inzego z’ubuyobozi mu karere ka Kayonza zibitangaza. Cyakora ngo harakorwa ubukangurambaga kugeza igihe abaturage bazabyumva.
Ibyaha bikunze kugaragara mu kagari ka Kabura no mu karere ka Kayonza muri rusange ni ibishingiye ku makimbirane mu miryango akunze kuvamo gukubita no gukomeretsa, bikaba byanavamo urupfu rimwe na rimwe.
Aho amakimbirane nk’ayo agaragaye kenshi ngo aba ashingiye ku ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge, ku isonga hakaza ikiyobyabwenge cya kanyanga.
Cyprien M. Ngendahimana
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
abazajyabafatwa bajyebahandwa bibere abandi utugero kuko utugomo rwaho ruraturembeje.