Rusizi: Rwari rwambikanye hagati y’umuvugabutumwa n’umuturage
Umugore witwa Esperence Nyirandegeya uvugako ngo asazwe ari ari umuhanuzi watumwe n’Imana ku bantu batandukanye ngo ababurire kuva mu byo bakora bidashimishije Imana, yasakiranye n’undi mukecuru witwa Nyirandegera bahuriye mu nzira igana mu mujyi wa Kamembe mu karere ka Rusizi benda kurwana.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki 7/11/2013, nibwo uyu mugore wiyita umuhanuzi yateranye amagambo na Nyiradegeya bapfa ko yamuhanuriye ariko bakizwa n’abantu bari hafi aho.

Uwo mugore bakunda kwita Mahoro avuga ko ngo intandaro yo kurwana na Nyirandegeya ngo byaturutse ku kuba yaramusebereje umwana ngo ni umusambanyi avuga ko ngo Imana ariyo yamutumye ngo ajye kuburira uwo mwana.
Uyu mugore wiyita umuvugabutumwa avuga ko ngo uyu mugore amuziza ubusa kuko ngo ibyo yavuze ku mwana we ari Imana yabimuhaye. Ikindi kandi ngo ntazaceceka kuvuga ibyo Imana yamutumye, gusa ngo ntawe ajya ahambarira kuko ngo aba afite umurongo yahamwe ni Imana.
Abaturage benshi bari bari aho bavuga ko abavugabutumwa bagenda basebya abandi ngo bakwiye kujya bahanywa n’amategeko, kuko ngo baba batesha abandi agaciro bakabashyiraho igisebo.
Icyakora hari n’abandi baturage bavuga ko ngo hari nabo bahanurira ibyiza kandi bikaba.
Gusa ngo ibi byose bikwiye kujya biba mu mucyo abahanura bakabikorera mu rusengero, aho babonye bidashoboka bakabibwira ba nyirabyo mu ibanga, kugirango birinde izindi ngaruka zakurikira.
Musabwa Euphrem
Ibitekerezo ( 9 )
Ohereza igitekerezo
|
iby"Imana bikwiye kwitonderwa
mbereyuko mwamagana uwomuhanuzi mubanze mwibaze profit afite kuwo ahanurira cyangwa umva wowe ukore icyo ugomba gukora kiboneye
nitwa pacifique shema ndi jenda akarere kanyabihu mur bukinanyana. ikuzimu habaho koko ari bahavuga bitandukanye naho abahanuzibo bariho abibibinyoma n’abavuga ukuri gusa imana iduhe umutima wo kugenzura idutabare kuko tugeze muminsi yanyu peee!!!!!!!!!!!!!!
niba koko bakoreshwa n’Imana Rurema, habanze kurebwa imbuto (IMICO n\Imyitwarire agira)yera mubantu!
ikindi mushungure kuko na satani afite ingufu n’abantu akoresha.Ahaaaa
hi!!mbere ya byosemubaze murebeicyo uehova ashaka ubuhanuzi nkubwo sibwo kuko ibyo itumama bibaho ninayo izasohaza imirimo yayo ese abahanuzi baracyabaho? murashaka gukara yehova mumboni ?abobantu bakwitonze ra
mubuhanuzi nukwitonda kuko abahanuzi babaye benshi nyamara bose sikobatumwe ni Imana urebye nabi banakuyobya inzira
ABO BASEBYA ABAHANUZI NI ABAPAGANI KUKO BABAYE ARI ABAROKORE NTIBAKWIRIRWA BAVUGA KUKO IBY’IMANA BARABIZI-
ahaaaaa! nukwitonda nabatekamutwe barateye bagendeyekubuhanuzi imana itabare abayo
Twemerako Imana Iriho Kdi Irakora,ikibazo Abenshi Biyita Abarokore Bakagerageza Kwigaragaza neza Mumaso Yabantu Kdi Arimbata Zibyaha. Ahaaaa...Imana Niyo Izaca Urubanza.