Police FC yatsinze Rayon Sport 2-1 mu mukino wo kurwanya ruswa

Kuri icyi cyumweru tariki ya 8/12/2013, kuri Stade Amahoro i Remera ikipe ya Police FC yahatsindiye Rayon Sport ibitego 2-1 mu mukino wateguwe n’urwego rw’Umuvunyi mu rwego rwo gusoza icyumweru cyahariwe iwe kurwanya ruswa.

Ibitego bya Peter Kagabo na Kipson Atuheire nibyo byahesheje Police igikombe, mu gihe igitego kimwe cya Rayon Sport cyatsinzwe na Amissi Cedric.

Amakipe yombi yari yatangiye akina neza, yombi ashaka uko yatsinda ugasanga abanyezamu aribo bafite akazi gakomeye ko kuvanamo imipira, ariko Police ibifashijwemo na Peter Kagabo ibanza gufungura amazamu mbere gato y’uko igice cya mbere kirangira.

Nk’uko igice cya mbere cyagenze, igice cya kabiri cyagaragayemo gusatira cyane, ariko Rayon Sport igitangirana imbaraga nyinshi cyane igaragaza ko ishaka kwishyura, maze ku mupira mwiza yari ahawe na Karim Nizigiyimana ‘Makenzi’, Amissi Cedric atsinda igitego cyo kwishyura.

Amakipe yakomeje gusatirana, umukino uri hafi ku musozo Kipson Atuherire wa Police FC ahawe umupira mwiza na Innocent Habyarimana yabonye icyuho muri ba myugariro ba Rayon Sport, maze abatsindana igitego cyashimangiye intsinzi ya Police FC.

Uwo mukino wabimburiwe n’uwahuje abanyamakuru b’imikino bandika nabakora itangazamakuru rikoresha amajwi n’amashusho, maze abandika batsinda abakoresha amajwi ibitego 2-0.

Police FC, yegukanye igikombe na Miliyoni 2-5 z’amafaranga y’u Rwanda, Rayon Sport ihabwa miliyoni 1-5, naho ikipe y’abanyamakuru bandika ihabwa ibihumbi 100.

Kimwe n’andi makipe yo mu cyiciro cya mbere, Police FC na Rayon Sport zizongera kugaragara mu kibuga muri shampiyona izakomeza tariki 21/12/2013.

Shampiyona yari yarasubitswe kubera ikipe y’igihugu yari yitabiriye imikino ya CECAFA, ariko ikaba yarasezererwe na Kenya muri ¼ cy’irangiza iyitsinze igitego 1-0.

Theoneste Nisingizwe

National Football League

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka