Rukara: Komite nshya y’abanyeshuri ba RTC yiyemeje kuzamura ireme ry’uburezi mu mashuri baturanye
Komite nshya y’abanyeshuri bo mu ishami rya Kaminuza y’u Rwanda, Rwanda Teachers’ College (RTC) ryahoze ari Rukara College of Education ryo mu murenge wa Rukara mu karere ka Kayonza, yiyemeje guteza imbere ireme ry’uburezi mu bigo by’amashuri abanza n’ay’uburezi bw’ibanze yo mu murenge wa Rukara n’inkengero za wo.
Mureramanzi Gilbert watorewe kuba perezida w’iyo komite yabivuze ku cyumweru tariki 08/12/2013, ubwo we na bagenzi be bagize iyo komite barahiriraga kuzuzuza neza inshingano bahawe. Yavuze ko kuba biga umwuga w’uburezi ari intwaro ikomeye izabafasha kuzamura ireme ry’uburezi mu mashuri aturanye na RTC.

Yagize ati “Turi abarezi b’umwuga, twifuza kubanza kuzamura ireme ry’uburezi mu bigo by’amashuri bidukikije. Twumva byaba byiza mu gihe turi hano ku ishuri ko twazajya tugenda dufata akanya tukajya muri abo bana tukagira ubumenyi tubasigira”.
Uretse guteza imbere ireme ry’uburezi, iyo komite ngo izanatera ikirenge mu cy’iyayibanjirije muri gahunda yo gufasha abatishoboye baturiye iyo kaminuza ku bufatanye n’ubuyobozi bw’ikigo n’abanyeshuri muri rusange.

Umuyobozi wungirije ushinzwe amasomo muri RTC, Emma Rubagumya, yavuze ko iyo komite ikwiye kwita ku nshingano yahawe kugira ngo intego z’ishuri muri rusange zigerweho. Yasabye komite nshya by’umwihariko kuzirikana ko inshingano ya mbere abayigize bafite ari iyo kwiga, avuga ko badakwiye kurangazwa n’ubuyobozi ngo bibagirwe kwiga.
Ati “Byaba ari byiza cyane abari muri komite bagaragaye mu bafite amanota meza, ni yo mpamvu mudakwiye kurangazwa n’ubuyobozi ngo mwibagirwe inshingano yo kwiga mufite”.

Bamwe mu banyeshuri bo muri Rwanda Teachers’ College bavuze ko komite icyuye igihe hari aho yagiye igaragaza intege nke nko kutegera abanyeshuri ngo yumve ibibazo bafite, ndetse no kutabakorera ubuvugizi ku buryo bukwiye nk’uko byavuzwe na Dushimimana Elias wiga muri iryo shuri.
Kuri iki kibazo umuyobozi wa komite nshya yavuze ko ayo makuru bagiye bayumva mu banyeshuri, avuga ko mu byo komite ayoboye izihatira gukora harimo kumva ibitekerezo by’abanyeshuri, kandi ikabakorera ubuvugizi uko bishoboka kose.
Cyprien M. Ngendahimana
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|