Igitego kimwe rukumbi cyatsinzwe na Jockins Atudo kuri penalii yateye ku munota wa 55, nicyo cyahesheje Kenya gukomeza muri ½ cy’irangiza. umwaka ushize muri Uganda nabwo Amavubi muri ¼ cy’irangiza itsinzwe na Tanzania ibitego 2-0.
Nk’uko yabigenje mu mukino yabanje ubwo yatsindwaga na Uganda na Sudan 1-0, kandi yihariye umupira, imbere ya Kenya ikipe y’u Rwanda yakinnye neza mu rwego rwo guhanagana imipira ariko yagera imbere y’izamu kwinjiza igitego bikanga.
Muri uwo mukino Amavubi yabonye amahirwe akomeye yo gutsinda ku munota wa 34, ariko kapiteni Haruna Niyonzima ntiyaboneza umupira mu ncundura.
Kenya nayo yanyuzagamo igasatira ariko igasanga Ndayishimiye Jean Luc umunyezamu w’Amavubi ahagaze neza.
Kurinda izamu neza kw’Amavubi byaje kurangira ku munota wa 55, ubwo umusifuzi w’umunya Eritrea Luleseged Gebremichael yatangaga penaliti ku ikipe ya Kenya, nyuma y’umupira wari ukozwe na Rusheshangoga Michel mu rubuga rw’amahina.

Myugariro wa Kenya Jockins Atudo yahise ayitera neza, bituma Kenya itangira kugira icyizere cyo kuza gutsinda umukino.
N’ubwo nyuma y’icyo gitego, umutoza Nshimiyimana yasimbuje abakinnyi bo hagati Iranzi Jean Claude na Mushimiyimana Mouhamed, agashyiramo abasatira; Cyize Hussein na Tuyisenge Jacques, Amavubi yakomeje gushakisha uko yishyura icyo gitego ariko iminota 90 irinda irangira batabigezeho.
Urugendo rw’ikipe y’u Rwanda muri CECAFA y’uyu mwaka rwahise rurangirira aho, Amavubi akaba akomeje gutegereza kuzongera kwegukana icyo gikombe nyuma y’imyaka 14 atagitwara, dore ko inshuro imwe gusa yabashije kucyegukana byari mu mwaka wa 1999 ubwo iyari yiswe Rwanda B yagitwaraga itsinze Kenya 3-1 ku mukino wa nyuma.
Muri ½ cy’irangiza, Kenya izakina ku wa mbere tariki ya 9/12/2013 na Tanzania yasezereye Uganda hitabajwe za penaliti. Dan Sserunkuma na Martin Mutumba nibo bari batsinze ibitego bibiri bya Uganda, mu gihe ibya Tanzania byombi byatsinzwe na Mrisho Ngasa, ariko hitabajwe na penaliti, Tanzania itsinda 3-2.
Imikino ya ¼ yindi irakinwa kuri icyi cyumweru aho u Burundi bukina na Zambia, naho Sudan igakina na Ethiopia.
Theoneste Nisingizwe
National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|