Barasaba ko aho Rukara rwa Bishingwe yarwaniye n’umuzungu hakubawa inzu y’amateka

Abakomoka mu muryango wa Rukara rwa Bishingwe batuye mu mu murenge wa Gahunga, mu karere ka Burera, basaba ko mu gace Rukara rwa Bishingwe akomokamo hakubakwa inzu cyangwa hagashyirwa ikindi kimenyetso kigaragaza amateka y’uyu mugabo.

Rukara rwa Bishingwe akomoka mu murenge wa Gahunga, aho bakunze kwita mu Gahunga k’Abarashi, mu nzu y’Abarashi. Uyu mugabo arazwi cyane mu mateka y’u Rwanda kuko ari Umurashi, wishe umuzungu Lupiyasi Paulin kuko yanze gusuzugurwa n’abazungu aza gupfa bamunyonze.

Abenshi mu bakomoka mu nzu y’Abarashi bafata Rukara rwa Bishingwe nk’intwari idateze kwibagirana mu mateka yabo ariko aho akomoka nta kintu gihari kikigaragaza amateka ye ku buryo abakerarugendo cyangwa se n’abandi bantu bashaka kumenya amateka ye basura maze bakayasobanukirwa.

Aho uyu musaraba ushinze ngo niho Rukara yarwaniye n'umuzungu Lupiyasi.
Aho uyu musaraba ushinze ngo niho Rukara yarwaniye n’umuzungu Lupiyasi.

Aho Rukara yarwaniye n’umuzungu Lupiyasi hashinze umusaraba munini kandi muremure usize irangi ry’umutuku. Ku ruhande rwawo hari umuvumu w’inganzamarumbo ndetse ni naho hubatse Paruwasi Gatulika ya Gahunga.

Ngo uwo musaraba washyizweho n’abapadiri b’abazungu nk’ikimeyetso ndetse ngo hari n’abazungu bajya baza kuwusura.

Ikimenyetso kigaragaza aho Rukara avuka

Ndagijimana Yuvenari umwe mu bakomoka mu muryango wa Rukara, avuga ko abamukomokaho ndetse n’abaturage bo mu murenge wa Gahunga basabye ko muri ako gace hakubakwa inzu y’amateka ndetse n’ikindi kimenyetso kigaragaza aho Rukara avuka.

Agira ati “Kubera ko nyine Rukara rwa Bishingwe afite amateka kandi meza ntiyagombye kwibagirana, tubisabye tugahabwa, twagombye guhabwa nk’ikimenyetso kiri hafi y’umuryango we, tugahabwa n’izu y’urwibutso…”.

Uyu mugabo akomeza avuga ko ku muhanda uva muri santere ya Gahunga ujya mu Kinigi hashyirwa ikimenyetso (nk’ishusho cyangwa icyapa) kigaragaza aho Rukara avuka kuko ubu nta kindi kimenyetso gihari.

Ndagijimana Yuvenari umwe mu bakomoka mu muryango wa Rukara avuga ko ubuyobozi bwabafasha gusigasira amateka ya Rukara kugira ngo atazibagirana.
Ndagijimana Yuvenari umwe mu bakomoka mu muryango wa Rukara avuga ko ubuyobozi bwabafasha gusigasira amateka ya Rukara kugira ngo atazibagirana.

Abakomoka mu muryango wa Rukara ngo bari bashatse uburyo ibyo bikorwa babyikorera ariko ubushobozi bwababanye buke akaba ariyo mpamvu basaba ubuyobozi kubafasha kugira ngo amateka ya Rukara atazibagirana.

Abantu batandukanye bo mu murenge wa Gahunda usanga basobanukiwe n’amateka ya Rukara, gusa ariko bakavuga ko ayo mateka akwiye kubungabungwa kuburyo n’abakerarugendo bajya baza kuhasura bagasiga amadevize mu Rwanda; nk’uko Rwubusisi Ildephonse abihamya.

Agira ati “Ni ukuhareba bisanzwe, n’abakilisitu, ntabwo ba mukerarugendo bakunze kuza kuhasura…hari amateka meza byo…birakenewe! (inzu y’) amateka irakenewe.”

Ubuyobozi bw’akarere ka Burera buvuga ko bwamaze kubarura ahantu hose hari muri ako karere hagaragaza amateka y’u Rwanda kugira ngo bahatunganye neza bityo hage hasurwa n’abamukerarugendo cyangwa se n’abandi bantu bashaka kumenya amwe mu mateka y’u Rwanda.

Sembagare Samuel, umuyobozi w’akarere ka Burera, yatangarije Kigali Today ko gutunga aho hantu babifite muri gahunda.

Ati “Turi gushakisha uburyo twatangira kuzitunganya (site z’amateka) kugira ngo koko amateka yacu adasibangana kandi ari meza.

Bizongerera umutungo akarere kacu n’ubumenyi ari ku bazadukomokaho ndetse n’abanyamahanga bifuza kumenya amateka y’igihugu cyacu bazajya batanga ku madovize bafite bityo byongere umutungo n’ubumenyi muri rusange.”

Iruhande rw'ahashinze umusaraba hari umuvumu ndetse ni naho hubatse Paruwasi Gatulika ya Gahunga
Iruhande rw’ahashinze umusaraba hari umuvumu ndetse ni naho hubatse Paruwasi Gatulika ya Gahunga

Akomeza avuga ko by’umwihariko ashishikariza abarimu bo muri za kaminuza ndetse n’abandi bashakashatsi kwandika amateka ya Rukara rwa Bishingwe kuko amateka ye anajyana n’intego u Rwanda rufite yo kwigira.

Amwe mu mateka ya Rukara

Inzu y’Abarashi ibarizwa mu bwoko bw’Abacyaba b’Abarashi, bakomoka kuri Karashi ari we mukurambere wabo. Kwitwa Karashi kuri uwo mugabo byaba byaratewe n’uko yari umukogoto w’umuheto (umuhanga mu kurashisha umuheto.)

Nk’uko bitangazwa na bamwe bo mu muryango wa Rukara, benshi mu barashi babaye ibyamamare mu ngabo z’ibwami ariko uwamamaye cyane yari Rukara rwa Bishingwe, wari umutware w’abakemba, uruyenzi, abemeranzigwe n’urukandagira. Iyi mitwe y’ingabo yariho ku ngoma ya Yuhi Musinga.

Amateka avuga ko ubwo abazungu bageraga mu gace Rukara avukamo baba barigabije amwe mu masambu y’Abarashi bayashingamo imbago bashaka kuhubaka amazu.

Ngo Rukara ni we wafashe iya mbere mu kurandura izo mbago maze Padiri Lupiyasi Paulin bahimbaga Rugigana, akamutumaho inshuro nyinshi ngo yisobanure ariko ngo Rukara akamunanira akanga kumwitaba.

Aho abo bantu bahagaze niho hatangirira umuhanda uva muri santere ya Gahunga ujya mu Kinigi. Abarashi bifuza ko hajya ikimenyetso kigaragaza ko ariho Rukara avuka.
Aho abo bantu bahagaze niho hatangirira umuhanda uva muri santere ya Gahunga ujya mu Kinigi. Abarashi bifuza ko hajya ikimenyetso kigaragaza ko ariho Rukara avuka.

Nyuma Rukara yaje kuva ku izima yitaba Padiri Lupiyasi bahurira ahitwa kuri Nyabyungo. Lupiyasi aramutsa Rukara agira ati “yambu” kandi ngo iyo ndamukanyo Rukara yarayifataga nk’igitutsi cyo kwamburwa abana.

N’uko Rukara aramwihanangiriza amusaba ko atazongera kumubwira iryo jambo, maze Padiri Lupiyasi abibonamo agasuzuguro, amukubita urushyi maze Rukara nawe amuterera ku munigo kugeza anogotse.

Urupfu rwa Padiri Rupiyasi rwateye Rukara guhungira mu Ndorwa ndetse na benshi mu barashi bahungira i Kongo, mu Bufumbira (Uganda), n’ahandi, bose batinya ko abazungu bazaza guhorera mwene wabo.

Abazungu ngo bamenye ko Rukara yahungiye kuri Ndungutse mu Ndorwa, bategeka ko abo muri ako gace babaha Rukara.

Ubwo Rukara ngo yabuguzaga na Ndungutse mu rugo abasirikare b’abazungu bari ku mugambi na Ndungutse baje rwihishwa bamugwa gitumo baramuboha ariko muri uko kumuboha ngo hagwa umwe mu basilikare yishwe na Rukara Rwabishingwe.

Nyuma yo gufatwa akabohwa Rukara yajyanywe kunyongerwa mu Ruhengeri, ho mu karere ka Musanze ubu, aho yarashwe urufaya rw’amasasu.

Kugeza na n’ubu abo mu muryango wa Rukara bavuga ko bababazwa no kuba batazi neza ho Rukara yashyinguwe. Ndagijimana Yuvenari avuga ko ahazwi ko yaba yarashyinguwe ari mu karere ka Musanze iruhande rwa Gereza ya Ruhengeri.

Uyu mugabo akomeza avuga ko bamenye aho Rukara yashyinguwe byabashimisha kuko bamushyingura mu cyubahiro akwiye.

Norbert Niyizurugero

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 10 )

None mwibazako uwo yashingaga imbago kubutaka bw’iburayi?ese iyo bomureka ndavuga abarashi yari kwigarurira Gahunga Yose.ubuse wajya iburayi ugatangira gushinga imbago aho ubonye hose???Rukara uretse ururimi rwabaye ikibazo. Ariko I ntangiriro kwarukurengera ubusugire bw’igihugu.

Bityo rero n’intwari

Emmanuel yanditse ku itariki ya: 9-10-2018  →  Musubize

Rukara Ndamwemera n’intwari ariko mutubwire impamvu bamwitaga Intahana Batatu

Shyaka Emmanuel yanditse ku itariki ya: 5-10-2014  →  Musubize

RUKARA kuba yarishe umuzungu yarakoze,iyomaba ngomuhe umudari.

nsoro emmanuel yanditse ku itariki ya: 5-06-2014  →  Musubize

Rukara ni intwari . refrence ni intanga ya Rujindiri. ibyo muvuga sinzi aho mubikura.

harera yanditse ku itariki ya: 12-05-2014  →  Musubize

simbona ubutwari bwa rukara!

alias yanditse ku itariki ya: 19-03-2014  →  Musubize

Njyewe najya ga numva uyumugabo nkagirango koko yari intwari,ariko nyuma yo gusoma uko byagenze, ndasanga ahubwo yari ikigomeke.Ese kurandura imbago yumvaga aribwo buryo bwa gipfura bwogukemura ikibazo?Gutuka ngo yihaniza uwarumusuhuje byo se ni ikinyabupfura?Yego simugaye ngo ndeke n’uwamukubise urushyi,ariko gufata Rukara rwa Biahingwe nk’intwari kwaba ari uguhamagarira abanyarwanda kwigenza nkawe, kandi indangagaciro nkiyo ntamunyarwanda ukwiye wayimika.

alias RNMPA yanditse ku itariki ya: 11-03-2014  →  Musubize

hahahhaaaa uno musaza ukomoka mumuryango wa Rukara arasa neza na Salva Kiir perezida wa sudani y"amajyepfo!!!

nisingizwe alain jean baptiste yanditse ku itariki ya: 19-12-2013  →  Musubize

Ariko jye abashyira Rukara mu ntwari sinzi icyo baba bagamije kuko agasuzuguro, kwigomeka, n’ubwicanyi sinzi niba aribyo biranga intwari. Niba nibuka neza mu mateka bavuga ukuntu uyu Rukara rwa Bishingwe yigeze gusuzugura Umugabekazi Kanjogera, ikindi kandi mutavuze ni uko yari afite urubanza rw’inka zabandi yambuye bikaba aribyo abazungu bashakaga kumubaza ngo barenganure uwarenganaga, ahubwo we agahitamo kwica uwo muzungu ngi yaje yigisha ivanjiri nta wamugize umucamanza. Sinzi niba mwumva kwica umuzungu cyo atari icyaha yagombaga guhanirwa kuburyo mwa mushyira mu ntwari. Ngo Rukara afite amateka kandi meza atagomba gusibangana! Ubugome n’ubwicanyi, n’agasuzuguri niyo mwita amateka meza?

Nziza yanditse ku itariki ya: 18-12-2013  →  Musubize

Aha Rwabugiri wa rwaguye akarenza ahoruri ubu ntakira
mwitirirwa, wenda birashoboka mukomeze mubisabe.

Emmanuel yanditse ku itariki ya: 9-12-2013  →  Musubize

Uko abantu bamenya intwari njye simbizi!Ubuse ko mbona ahubwo yari umurwanyi w’umunyamahane kugeza aho abanje kwica uwari amutumyeho ngo baganire! ubu ni ubutwari?Ese ubu umuryango waba 2 yishe bo baregeye indishyi z’akababaro??
Njye mbona yararangwaga n’umujinya mwinshi no guhubuka!!!Nonese umuntu warumaze kwica abantu 2 murabona ko bari kumugira gute murwego rwo kugirango adakomeza kwica abandi??Namwe ni mumbwire???

Mukamunana Josephine yanditse ku itariki ya: 8-12-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka