Muri shampiyona y’Ubwongereza baribuka Nelson Mandela mbere ya buri mukino
Ubuyobozi bw’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Bwongereza bwasabye amakipe yose ndetse n’abakunzi b’umupira w’amaguru muri icyo gihugu ko mbere ya buri mukino mu iteganyijwe mu mpera z’icyi cyumweru, bafata umunota wo kwibuka Nelson Mandela witabye Imana ku wa kane tariki ya 5/12/2013.
Umuyobozi wa shampiyona y’Ubwongereza, Shaun Harvey wasabye n’amakipe yo mu cyiciro cya kabiri n’cya gatatu gufata umwanya wo kwibuka Mandela, mu kiganiro yagiranye na dailymail dukesha iyi nkuru yavuze ko Mandela agomba kwibuka nk’umuntu wagiriye akamaro isi yose.

yagize ati “Mandela yabaye urugero kuri za miliyoni z’abantu ku isi. Ubwitange bwe, ishyaka ndetse n’imbabazi byamuranze, byatumye aba umuntu w’igitangaza. Twishimiye rero guha amakipe ndetse n’abakunzi bayo umwanya wo gusezera no guha icyubahiro Nelson Mandela ku bw’ibyiza yakoreye isi bitazibagirana.”
Mandela witabye Imana afite imyaka 95, yahuye n’abantu benshi bakomeye mu mikino ku isi.
Mu mupira w’amaguru Nelson Mandela yahuye inshuro nyinshi na Sir Bobby Charlton wabaye ikirangirire mu Bwongereza haba mu ikipe y’igihugu ndetse no muri Manchester United.
Akimara kumva inkuru y’urupfu rwa Mandela, Charlton ngo yishwe n’ahahinda.
Ati “Nababajwe cyane no kumva ko inshuti yanjye yitabye Imana. Ibitekerezo byanjye n’umutima wanjye byifatanyije n’umuryango we ndetse n’abanyafurika y’Epfo muri rusange. Turamwunamira ariko tunazirikana ibyiza yakoreye isi, tudateze kwibagirwa.”
Abantu bakomeye ku isi mu nzego zitandukanye baba abigeze guhura nawe cyangwa abamumenye gusa, babinyujije mu binyamakuru, imbuga nkoranyambaga n’ahandi bagiye bagaragaza akababaro batewe no kubura Nelson Mandela, benshi bafata nk’intungane.
Imikino ya shampiyona iteganyijwe mu mpera z’icyi cyumweru hari Manchester Unite ikina na Newcastle kuri uyu wa gatandatu, Crystal Palace ikine na Cardiff, Liverpool yakire West Ham, Southampton ikine na Manchester City.
Hari kandi Stoke ikina na Chelsea, West Brom igakina na Norwich, Sunderland ikakira Tottenham naho ku cyumweru Fulham ikazakina na Aston Villa mu gihe Arsenal izakina na Everton.
Theoneste Nisingizwe
National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|