Arsenal izakina na Tottenham muri cyiciro cya gatatu cya ‘FA Cup’
Ikipe ya Arsenal ihagaze ku mwanya wa mbere muri shampiyoa y’Ubwongereza, yatomboye kuzahura na mukeba wayo Tottenham Hotspurs mu mukino w’icyiciro cya gatatu (third round) mu gikombe cy’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Bwongereza ( FA Cup).
Arsenal iheruka kwegukana igikombe cya FA muri 2005, irashaka kongera kugitwara ariko kandi ikomeza no gushaka icya shampiyona iheruka muri 2004. Kugirango ikomeze inzira yo gutwara igikombe cya FA, Arsenal ikaba isabwa kuzabanza gusezerera mukeba wayo Tottenham Hotspurs.
Muri iyo mikino izatangira tariki ya 4/1/2014, Wigan yatwaye igikombe cya FA giheruka itsinze Manchester City izakina na MK Dons, naho Manchester City ikine na Blackburn Rovers.
Mu yindi mikino izagaragaramo amakipe yo mu cyiciro cya mbere, hari Liverpool izakina na Oldham/Mansfield yo mu cyiciro cya gatatu, naho Nottingham Forest nayo yo mu cyiciro cya kabiri ikazakina na West Ham United.
Middlesbrough yo mu cyiciro cya kabiri izakina na Hull City, West Brom yakire mugenzi wayo wo mu cyiciro cya mbere Crystal Palace naho Stoke ikine na Leicester yo mu cyiciro cya kabiri, Southampton izakina na Burnley naho Newcastle ikine na Cardiff zombie zo mu cyiciro cya mbere.
Manchester United ifite ibikombe 11 bya FA ariko ikaba iheruka kugitwara muri 2004, izakira Swansea, Norwich ikine na Fulham naho Ason Villa ikine na Sheffield United yo mu cyiciro cya kabiri, mu gihe Sunderland izaba ikina na Carlisle naho Everton ikakira Queens Park Rangers.
Theoneste Nisingizwe
National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|