Rutsiro : Umukuru w’umudugudu wavugaga ko atazageza ku bunani akiriho yiyahuye
Iriniga Jean Marie Vianney wari umukuru w’umudugudu wa Kigarama mu kagari ka Nkira mu murenge wa Boneza mu karere ka Rutsiro, yimanitse mu mugozi ahita ashiramo umwuka tariki kuri uyu wa Gtanu 6/12/2013 nyuma y’uko ngo yari amaze iminsi avuga ko atazageza ku bunani akiriho.
Ubuyobozi bw’umurenge wa Boneza bwatangarije Kigali Today ko uwo mukuru w’umudugudu yabyutse mu gitondo ku wa Gatanu tariki afata ibitabo yari afite yandikagamo abaturage bo mu mudugudu we bamaze gutanga umusanzu w’inyubako z’amashuri, abijyana ku mukozi ushinzwe ubukungu n’iterambere mu kagari (IDP), aramubwira ngo amugenzure arebe niba ibyo amuhaye byuzuye, kandi amubwira ko atabisubizayo.
IDP yabajije umukuru w’umudugudu impamvu yanze kubisubirana ngo akomeze yakire umusanzu utangwa n’abaturage, umukuru w’umudugudu asubiza ko muri iyo minsi adahari, ko hari ahantu agiye kujya, ariko ntiyasobanura neza aho hantu aho ari ho.
Uwo munsi mu gitondo mbere yo kujya kureba IDP ngo yabanje kwicarana n’ababyeyi be hamwe n’umugore we, ababwira ko yumva atazageza ku bunani akiriho.
Avuye kureba IDP no gutanga ibitabo n’imisanzu y’abaturage yari afite, ngo yaragarutse yongera kwicarana na se na nyina n’umugore we, akomeza kubabwira ko yumva atazageza ku bunani akiriho.
Nyuma yaho ngo yaje kubasiga hanze ajya iwe mu nzu, akinga ibyumba byose by’inzu. Ababyeyi be n’umugore we bakomeje kumutegereza bazi ko ari mu nzu, ariko umugore we aza kwibaza ibyo umugabo we ari gukora mu nzu byatumye agenda ntagaruke, umugore ni ko guhita yinjira mu nzu asanga inzugi zose zo mu byumba zirakinze.
Umugore we yahise atabaza abaturanyi, ababwira ko umuntu yikingiranye mu nzu kandi yavugaga ko atazageza ku bunani. Abaturanyi barahuruye, biba ngombwa ko basakambura inzu kugira ngo bamenye icyumba yari arimo kuko inzugi yari yazikinze. Bageze mu cyumba araramo basanga ntawe urimo, bageze mu kindi cyumba basanga yamaze kwimanika yashizemo umwuka.
Ubuyobozi bw’umurenge bwabajije mu baturage niba hari uwo bazi yari afitanye na we ikibazo, basanga nta muntu bari bafite icyo bapfa.
Icyakora mu minsi ishize ngo yigeze kubwira nyina ko afite indwara itazakira, nyina akamubwira ngo ajye kwivuza, ariko undi akavuga ko iyo ndwara adashobora kuyivuza.
Ubwo burwayi umugabo atashakaga kwivuza n’amagambo yabwiraga umuryango we ko yumva atazageza ku bunani akiriho byateye impungenge nyina, nuko atumizaho umuryango wose kugira ngo uterane umubaze iyo ndwara iyo ari yo n’impamvu adashobora kujya kuyivuza. Mu gihe bari bamaze guterana bategereje ko mukuru we ahagera, ni bwo Iriniga yahise yiyahura.
Abaturanyi be bavuga ko urebeye inyuma wabonaga nta kibazo afite kuko yuzuzaga neza inshingano ze nk’umukuru w’umudugudu ndetse na we akikorera ibikorwa byo kwiteza imbere byerekeranye n’ubuhinzi.
Uwo mukuru w’umudugudu yari afite imyaka 36 y’amavuko akaba asize umugore n’abana bane.
Malachie Hakizimana
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Ubwo nyine VIH niyo yisanzemo (niba koko yarafite indwara idakira). Ariko iyo ni lachété kuko imiti yaje
Kwiyahura nububwa. Ubwo nawe apfuye nkimbwa.