Mu marushanwa y’igikombe cy’isi cy’ama clubs gitegurwa na FIFA, ikipe ya Bayern Munich yo mu Budage yasezereye muri ½ cy’irangiza ikipe ya Guangzhou Evergrande yo mu Bushinwa iyitsinze ibitego 3-0.
Mu Karere ka Jinja ho mu gihugu cya Uganda, mu mpera z’icyumweru habaye ubukwe budasanzwe aho imiryango ibiri yashyingiye umwana w’amezi atandatu n’umwana w’umuhungu w’imyaka itatu.
Nyuma yo kumenya ko izakina na AC Leopard yo muri Congo Brazzaville mu mikino ihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo muri Afurika (CAF Champions League), Rayon Sport igiye kugura abakinnyi batatu bakomeye bazayifasha kwitwara neza.
Nyuma yo kubona ko ba rwiyemezamirimo bakiri bato bagorwa no kubona ingwate maze bikabavutsa uburenganzira bwo kubona inguzanyo umuryango GVEP International wahuguye abayobozi b’imirenge SACCOs yo mu karere ka Nyanza basabwa kutagira uruhare mu kubaheza.
Ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere amakoperative RCA (Rwanda Cooperative Agency) cyateguye amahugurwa agamije gusobanurira abayobozi ba SACCO amategeko agenga umukozi ku murimo mu rwego rwo kwirinda ingaruka z’ibyemezo bifatwa hadakurikijwe amategeko.
Abasore batatu barimo Umunyacongo bafashwe bari kugurisha imiceri y’abaturage barara biba mu kibaya cya Bugarama. Ubwo bafatwaga bitanaga ba mwana aho buri wese ashinja mugenzi we avuga ko umuceri bafanywe ariwe wawibye.
Ndengabaganizi Euphrem wo mu murenge wa Murama mu karere ka Ngoma yatsindiye igihembo cy’inka y’inzungu kubera ko ari we wabaye indashyikirwa mu kwita ku gihingwa cya kawa mu karere kose.
Bisanzwe bizwi ko abagore n’abakobwa baza ku isonga mu guhura n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina ariko n’abagbo ubwabo bagira uruhare mu kwihohotera kubera gukurikiza migenzo mibi yo mu muco nyarwanda batojwe bakiri bato.
Bamwe mu bahinzi bo murenge wa Ruhango mu kagari ka Buhoro bavuga ko ibyobo byabafashaga gufata amazi byatangiye gusaza, bakaba basaba ko bafashwa mu bijyanye no kubisana cyangwa bagafashwa kubona ibindi bishyashya.
Umuyobozi mukuru w’ikigo cy’igihugu cy’imiyoborere, Prof. Shyaka Anastase, aravuga ko ahari ubushake ndetse n’ubufatanye iterambere rishoboka, ndetse rikaba ryageza igihugu n’abagituye ku kwigira nyakuri.
Mu kiganiro kuri gahunda ya “Ndi Umunyarwanda” cyabereye mu ishuri ry’imyuga n’ubumenyingiro mu ntara y’Uburasirazuba (IPRC/East) kuri uyu wa 18/12/2013 ,vice president wa komisiyo y’igihugu y’ubumwe n’ubwiyunge, Uwimana Xaverine, yavuze ko iyo gahunda igiye kujya yigishwa mu mashuri.
Umusore witwa Hitimana afungiye kuri sitasiyo ya polisi ya Kinigi mu karere ka Musanze, kuva tariki 18/12/2013, akurikiranweho ibyaha byo gusambanya umwana w’imyaka 13 nyuma akaza no kumwica.
Kuri sitasiyo ya polisi ya Nyamata mu karere ka Bugesera hafungiye umugabo witwa Ndayishimiye Richard nyuma yo gufatanwa inoti ebyiri z’ibihumbi bibiri z’impimbano tariki 18/12/2013.
Abaturage batuye mu murenge wa Nyanjye mu karere ka Ngororero ntibavuga rumwe ku mafaranga bacibwa iyo bagiye kugeza ibibazo byerekeranye n’imanza n’amakimbirane ku bayobozi b’imidugudu kimwe no ku nzoga y’abagabo icibwa uwatsinzwe cyangwa uwahamwe n’amakosa.
Umuyobozi w’akarere ka Burera, Sembagare Samuel, asaba abaturage bo muri ako karere kwirinda gusesagura mu gihe cy’iminsi mikuru ya Noheli n’Ubunani ahubwo bakibuka kuzigamira n’igihe kiri imbere.
Inzego zitandukanye za Leta n’iz’abikorera, zashyize hamwe kuri uyu wa gatatu tariki 18/12/2013, mu gutangiza ubukangurambaga busaba Abanyarwanda b’ingeri zose kwitabira servisi z’imari n’ubwizigame.
Mu gihe hasigaye iminsi irindwi kugira ngo hizihizwe umunsi mukuru wa Noheli, bamwe mu baturage bo mu karere ka Kirehe bavuga ko amafaranga yabuze kuko ubundi wasangaga bishyushye one ubu akaba atari ko bimeze.
Mu rwego kuvugurura umusaruro w’ibikomoka ku mata kugira ngo bibashe gupigana ku isoko mpuzamahanga, aborozi bo mu murenge wa Rambura mu karere ka Nyabihu bahawe ibikoresho bya kijyambere bifite agaciro karenga miliyoni 15 z’amafaranga y’u Rwanda.
Kuri uyu wa 18 Ukuboza 2013, abacamanza bose bakora mu nkiko z’igihugu batangiye umwiherero ugamije kuganira kuri gahunda ya “Ndi Umunyarwanda.”
Polisi y’igihugu yakoze umukwabo mu duce tunyuranye two mu Kagari ka Katarara mu murenge wa Ntyazo mu karere ka Nyanza ihafatira abakora inzoga zitemewe bita “Ibikwangari” maze nabyo bimenerwa imbere y’abaturage nyuma yo kugaragarizwa ububi bwabyo.
Ishuri rikuru ry’Abadivantisiti b’Abalayiki rya Kigali (INILAK) ishami rya Nyanza ku nshuro ya mbere ryahaye impamyabushobozi z’icyiciro cya kabiri cya Kaminuza abanyeshuli bagera kuri 223 barangije muri iri shuli mu mwaka wa 2013.
Imodoka yo mu bwoko bwa Coaster ya sosiyete itwara abagenzi ya Horizon, yakoze impanuka mu gitondo cyo kuri uyu wa 18/12/2013 mu mudugudu wa Nyarusange mu kagari ka Nyamugari mu murenge wa Gasaka wo mu karere ka Nyamagabe ariko Imana ikinga ukuboko ntihagira uhasiga ubuzima.
Ku nshuro ya kane Inyarwanda Ltd yateguye igikorwa ngarukamwaka gihuza ibyamamare byo mu Rwanda n’abafana babo aho abakinnyi ba sinema, abahanzi, abanyamakuru, abaririmbyi, n’abandi bazwi cyane mu Rwanda bagera kuri 60 bamaze kwemeza ko bazitabira iki gikorwa kizwi nka “Inyarwanda Fans Hangout”.
Ubuyobozi bw’abikorera mu karere ka Rubavu bwahisemo gushyira ibikorwa by’imurikagurisha (expo) hafi y’amazi kugira ngo abazaryitabira bashobore no kureba ubwiza bw’akarere nk’amazi y’ikiyaga cya Kivu.
Bamwe mu bafatabuguzu ba MTN bagerageje gushyira amakarita yo guhamagara muri telefoni zabo bikanga, baratangaza ko batishimiye uburyo byabiciye gahunda kandi n’iyi sosiyete ntibisegureho ku gihe.
Inzego zishinzwe umutekano mu mujyi wa Goma mu majyaruguru y’uburasirazuba bwa Congo zikomeje kwitwaza inyeshyamba za M23 zigahohotera Abanyarwanda bajyayo mu bikorwa bitandukanye.
Urwego rushinzwe ingengo y’imari muri minisiteri y’imari n’igenamigambi rurasaba buri Munyarwanda kwimakaza umuco wo kwizigamira, bazigama byibura 30% by’ibyo binjiza kuko aribwo bazigira ndetse bagatuma n’igihugu kigera kuri iyo ntambwe.
Umuryango Imbuto Foundation watanze ibikoresho by’imyidagaduro ku kigo cy’urubyiruko cyatangijwe mu murenge wa Mugesera mu karere ka Ngoma mu rwego rwo kurwanya icyorezo cya SIDA mu rubyiruko.
Inama y’umutekano yaguye y’akarere ka Nyamasheke yateranye kuri uyu wa Kabiri, tariki 17/12/2013 yemeje ko umutekano mu gihe cy’iminsi mikuru ya Noheri n’Ubunani ugomba gukazwa kugira ngo abaturage babashe kwishima uko bikwiriye kandi nta kibahungabanyije.
Inzego zishinzwe umutekano mu karere ka Rutsiro zakoze umukwabu mu mirenge yose igize akarere tariki 17/12/2013 zita muri yombi inzererezi n’ibirara 125 mu rwego rwo gukumira ibishobora guteza umutekano muke.
Ubukungu bw’u Rwanda muri uyu mwaka wa 2013 ngo burakomeza kuzamuka, aho mu mezi atatu ya mbere (igihembwe cya mbere) bwazamutse ku muvuduko wa 6%, mu cya kabiri buzamuka kuri 5.7%, kandi ngo hari icyizere ko imibare y’ibihembwe byakurikiyeho (itaratangazwa) yifashe neza, nk’uko Banki nkuru y’Igihugu (BNR) yabitangaje.
Umukino wagombaga guhuza ikipe ya Kiyovu Sport na APR FC kuwa 14 Ukuboza 2013, waje gusubikwa bitunguranye ukaba wimuriwe muri Mutarama 2014 ariko igihugu uzakinirwaho nticyatangajwe.
Umushinga wa SWISSCONTACT wo mu gihugu cy’Ubusuwisi, kuri uyu wa 17/12/2013, wagaragarije Leta y’u Rwanda aho ugeze wubaka ibyumba bitandatu by’amashuri yigisha imyuga mu murenge wa Nzahaha mu karere ka Rusizi.
Abajura babiri bitwaje imbunda yo mu bwoko bwa SMG bateye mu rugo rw’umugabo witwa Mukeshimana Narcisse mu murenge wa Gashonga mu karere ka Rusizi bamwiba amafaranga asaga ibihumbi magana abiri n’ibikoresho byo mu nzu birimo agatabo ka banki na telephone.
Umugore witwa Bankundiye Christianne aravuga ko abayeho nabi cyane nyuma y’amezi hafi ane ubuyobozi bw’akarere ka Karongi bumuhungishirije iwabo i Nyamasheke, ngo kubera umugabo we washakaga kumwicana n’abana barindwi.
Nyuma y’imyaka ibiri ahagaritse amashuri kubera amikoro n’uburwayi bw’ababyeyi be, Josiane Uwimana w’imyaka 18 utuye mu karere ka Rutsiro agiye gusubira mu ishuri abifashijwemo n’ubuyobozi bw’akarere.
Abacuruzi benshi bo mu karere ka Muhanga bavuga ko badafite imashini zitanga inyemezabwishyu (fagitire) kubera ko zihenze abandi bakavuga ko batabonye amasomo yo kuzikoresha.
Kurwanya icyakongera gusubiza Abanyarwanda mu icuraburindi no kureba ikibahuza kandi kibafitiye inyungu, nibyo byasabwe abanyeshuli ba kaminuza y’u Rwanda ishami rya Nyagatare kuri uyu wa 09 Ukuboza 2013.
Ambassaderi wa Leta zunze ubumwe z’America mu Rwanda Donald W. Koran, arashimira uburyo inkunga leta y’igihugu cye itanga mu bikorwa byo kurwanya Malariya ikoreshwa neza mu Rwanda.
Polisi y’u Rwanda icumbikiye umugore wo muri ako karere ukurikiranyweho ibyaha byo gukoresha impapuro mpimbano n’iterambwoba, akaba acumbikiwe kuri station ya polisi ya Ngororero.
Muri tombola y’uko amakipe azahura mu marushanwa Nyafurika yabereye i Marrakech muri Maroc ku itariki ya 16/12/2013, Rayon Sport yo mu Rwanda yatomboye kuzahura na AC Leopard yo muri Congo-Brazzaville, naho AS Kigali ikazakina na Academie Tchite y’i Burundi.
Nshimyumuremyi Cephas, umwarimu mu rwunge rw’amashuri rwa Kabaya mu murenge wa Muhoza mu karere ka Musanze yihangiye umurimo wo gukora amavuta yo kwisiga akoresheje ibimera biboneka mu karere akoreramo, none nyuma y’amezi arindwi atangije umushahara we ubu amaze kugira umushinga ubarirwa agaciro k’amafaranga agera kuri (…)
Sosiyete Nyarwanda itwara abantu n’ibintu mu ndege Rwandair yungutse umuyobozi w’indege wa mbere w’Umunyarwanda uzajya atwara indege nini yo mu bwoko bwa Boeing 737.
Urubyiruko 450 rwo muri paruwasi ya Crête Congo Nil ruturuka mu mirenge itanu yo mu karere ka Rutsiro rwihaye intego yo kujya kubera intangarugero urundi rubyiruko bagenzi babo kugira ngo babashishikarize gukunda Imana no kwitabira gahunda za leta zigamije iterambere.
Intore zatorezwaga mu karere ka Ngoma mu cyiciro cya mbere cyo gutoza urubyiruko rurangije amashuri yisumbuye muri uyu mwaka wa 2013 izi ntore zasabwe kuba intangarugero mu byo zizakora byose kandi zigaharanira kubaka ubumwe mu Banyarwanda.
Perezida w’u Rwanda Paul Kagame aravuga ko Umunyarwanda atari ubyitirirwa, byaba bishingiye ku kuvuka cyangwa igice abarizwamo ahubwo ko ari uharanira ineza y’abandi Banyarwanda, “akihesha agaciro”, akirinda kwiyoberanya no kuvuga abantu kurusha kuvuga ibintu.
Nyuma y’uko abaturage bororera hafi y’umupaka w’u Rwanda na Congo mu gace ka Rubavu barambwiwe kujya batanga amafaranga mu basirikari ba Congo babaga babatwariye amatungo ngo bayasubizwe, ubu haravugwa ko umushumba yambuye imbunda umusirikari wa Congo wari uje kwiba inka agakizwa n’amaguru, ariko ngo bagenzi be bakaba noneho (…)
Akarere ka Nyamagabe kemeje ko guhera mu ntangiriro z’icyumweru gitaha hazatangira kubahirizwa amabwiriza adasanzwe yo gucunga umutekano ngo hatagira umuturage n’umwe uzongera guhutazwa no kwamburwa utwe kandi ngo Inkeragutabara zikazaba ku isonga y’iyo gahunda kubera ubumenyi n’uubunararibonye zifite.
Nyuma y’uko yumvise neza gahunda ya ‘Ndi umunyarwanda’ umukobwa witwa Nyirabenda Jeanne wo mu karere ka Gisagara yafashe icyemezo cyo gusaba imbabazi mugenzi we BampireJeanne kuko ngo yamwangaga cyane yarananiwe kumwakira abitewe no kuba umubyeyi w’uyu Bampire yarishe abo mu muryango wa Nyabenda muri Jenoside yakorewe (…)